Month: <span>March 2014</span>

Rayon Sports yagumye ku mwanya wa mbere irusha APR ibitego

30 Werurwe – Nyuma y’imikino y’umunsi wa 22 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru, ikipe ya Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo ikinganya amanota na APR ariko ikayirusha ibitego nyuma y’uko itsinze Etincelles FC ibitego 3-0, naho APR igatsinda Musanze FC 1-0. Umukino wa APR FC na Musanze wabereye kuri stade ya Kicukiro, wari […]Irambuye

Abaganga baturutse Saudi Arabia basize bavuye abantu 1,400 ku buntu

Ku wa gatanu w’iki cyumweru itsinda ry’abaganga 17 baturutse mu gihugu cya Saudi Arabia basoje uruzinduko rwabo bari bamazemo iminsi mu Rwanda bavura abantu batandukanye bagera ku 1,400 ndetse bakaba baranahuguye abarimu ku myigishirize igezweho bagera ku 120. Aba baganga b’impuguke boherejwe n’umuryango ukora ibikorwa by’ubutabazi witwa ‘Dawah’, ukorera mu bihugu 26 ariko bakaba ari […]Irambuye

Sylvère wishe Uwase Bella YAFASHWE

Nyuma y’iminsi ine aburiwe irengero, Hora Sylvere wishe umwana w’umukobwa w’imyaka 12 Uwase Bella Shalom, Police y’u Rwanda imaze gutangaza ku mugoroba wo kuri iki cyumewru ko yatawe muri yombi. Ni nyuma kandi y’uko Police ishyize ahagaragara ifoto y’uyu Sylvere ngo abaturage bakomeze gufasha Police kumuhiga. Sylvere yafatiwe mu murenge wa Kabarore mu karere ka […]Irambuye

Kwibutsa uburinganire bw’indimi zemejwe mu itegekonshinga bifite ishingiro

Gushyira imbaraga ku rurimi rwali rwarasigajwe inyuma n’amateka cyane cyane nk’icyongereza mpuzamahanga birakwiye ariko ntibyagombaga gusubiza inyuma izindi ndimi. Abigisha twabonye ingaruka zabyo mu burezi:   abana barangije amashuri yisumbuye binjira muri Kaminuza nta rurimi na rumwe bazi kuvuga neza ndetse ikinyarwanda  cyo ntibatazi no kucyandika neza . Mu mashuri mato, umwana amenya umubare gatatu mu […]Irambuye

Kiyovu iri gutsindwa kuko nta morale – Kanyankore

Nyuma y’umukino Kiyovu Sports yatsinzwemo na Police FC ibitego bibiri ku busa kuri uyu wa gatandatu, umutoza wa Kiyovu Sports Kanyankore Gilbert bita Yaoundé, yavuze ko ikipe atoza iri gusubira inyuma ikanatsindwa kuko nta ‘morale’ ifite. Mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampionat, ikipe ya Kiyovu yagaragaje guhanahana neza ariko gushyira mu izamu bikanga, yatsinzwe […]Irambuye

Salax Awards VI mu mafoto. Knowless yegukanye bine (4)

Salax Awards yabaye ku nshuro ya gatandatu ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 28 Werurwe, umuhanzi Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless niwe wegukanye ibimbo bigera kuri bine wenyine. Bahemberwaga ibyo bakoze muri muzika mu mwaka wa 2013. King James na Amag the Black bagaragaye mu mwaka ushize batashye amara masa. Ikirezi Group, […]Irambuye

Urugendo rwa AS Kigali rurangiriye muri Maroc

29 Werurwe – Ikipe ya Difaa Hassan El Jadida imaze gutsinda kuri uyu wa gatandatu ikipe ya AS Kigali ibitego bitatu ku busa bitumye ariyo ikomeza muri 1/4  cy’imikino ya CAF Confederation Cup.  Ibitego byose byagiyemo mu gice cya kabiri cy’umukino, nyuma y’uko AS Kigali igerageje kwihagararaho mu gice cya mbere. AS Kigali yajyanye muri […]Irambuye

Uwase Bella Shalom yifuzaga kuzaba umuganga. Yashyinguwe none

29 Werurwe, Kigali – Abantu benshi bamenye urupfu rw’uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 12 wishwe n’umukozi wo mu rugo i Nyamirambo. Nk’uko byavuzwe mu buhamya butandukanye mu muhango wo kumushyingura kuri uyu wa gatandatu, uyu mwana yakundaga abantu bidasanzwe, yakundaga gusenga cyane ndetse mu nzozi ze harimo kuzaba umuganga. Uwase Bella Shalom yishwe kuwa gatatu w’iki […]Irambuye

Igicuri ni indwara ivurwa igakira neza

Igicuri ni indwara iterwa n’imikoranire mibi hagati y’imyakura igize ubwonko bw’umuntu. Iyi mikorere mibi abaganga bita “Fits” iterwa n’imikorere mibi y’imyakura (Neurological problems) ifata abantu  100 ku bantu miliyoni imwe ubabaze ukwabo. Ubushakashatsi bwemeza  ko 5 ku ijana y’abantu bose bari ku Isi barwara igicuri byibura rimwe mu buzima bwabo. Mbere na mbere  buri mwakura( […]Irambuye

PGGSS IV i Nyamagabe uko byagenze mu mafoto

Ku nshuro ya 4 Primus Guma Guma Super Star kuri uyu wa gatandatu igitaramo cya kabiri cy’iri rushanwa kcyari i Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, abahanzi bataramiye bikomeye abantu benshi cyane bitabiriye iki gitaramo. Anita Pendo na Mc Tino bamaze kugera kuri stage bahise batangaza uko abahanzi bose uko ari 10 bamaze gutombora uburyo bagomba kuza […]Irambuye

en_USEnglish