Digiqole ad

Swift freight international yishimanye n’abakiriya bayo

Swift freight international company mpuzamahanga itwara imizigo imaze imyaka 17 ikorera mu Rwanda no mu bihugu 70 ku migabane y’isi, ku mugoroba wa tariki 27 Werurwe yahuje abakiriya bayo barasangira, bikaba ari mu rwego rwo kumvaibitekerezo byabo hagamijwe kunoza imikorere n’imikoranire.

Aba client baje bari benshi
Abakiliya bari baje ari benshi

Swift freight international ni company  itwara imizigo ku rwego mpuzamahanga.

Uyu muhango wabereye kuri Hotel Chez Landon utangizwa n’umuyobozi uhagarariye Swift freight International mu Rwanda.

Prasad Verma Umuyobozi wa Swift Freight mu Rwanda yagize ati: “ni ibyishimo kuba turi kumwe kuri uyu mugoroba kuko muri aba agaciro kuri twe, aho muri hano mugubwe neza

Muri iyi gahunda abari batumiwe bicaye baganira ku mikoranire na Swift Freigh International.

Ndahayo Dacosta umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iyi kompanyi nyuma yo gusobanura imikorere yabo, yavuze ko n’imbogamizi nke abakiliya babo bahura nazo bari kurushaho kunoza ibyo bakora ngo ntizizongere kugaragara.

Dacosta ati “Turashimira abakiliya bacu uburyo dukorana buri munsi, kuba mwaje hano ni urukundo mudukunda kandi mutugaragariza buri munsi, ntabwo umuntu yavugako muri abakiliya gusa ahubwo muri inshuti n’abavandimwe.”

Abakiliya bahawe umwanya wo kwisanzura babaza babaza ibijyanye n’imikorere n’impinduka zitandukanye abayobozi nabo babaha ibisobanuro.

Abakiliya bagaragaje kwishimira iki gikorwa ndetse bavuga ko andi makompanyi atanga servisi zitandukanye akwiye kurebera kuri Swift Freight uko hakwiye kuba ubwumvikane n’imibanire hagati y’abatanga serivisi n’abazikeneye.

Swift International ishobora gutwara imizigo iyivana mu bihugu bitandukanye ku isi iyijyana aho igana, mu ndege, mu mato no ku butaka. Yorohereza abacuruzi batabonye amafaranga ako kanya ikabagezaho imizigo yabo bakishyura nyuma, ndetse iyi kompanyi itanga serivisi yo kukugurira igicuruzwa aho kiri mu mahanga ikakikugezaho udakoze ingendo.

Umuyobozi uhagarariye Swift Freight International  mu Rwanda
Umuyobozi uhagarariye Swift Freight International mu Rwanda
Ushinzwe ibikorwa muri Swift freight ariwe NDAHAYO DACOSTA
Dacosta Ndahayo ushinzwe ibikorwa muri Swift Freight
Aba 'client' bahawe umwanya w'ibibazo ku mikorere ya Swift freight
Aba ‘client’ bahawe umwanya w’ibibazo ku mikorere ya Swift Freight, uyu ni umwe muri bo
Imiryango itandukanye yari yatumiwe nk'aba 'clients' ba Swift Freight
Imiryango itandukanye yari yatumiwe nk’aba ‘clients’ ba Swift Freight

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish