Wari ubaye umunsi wa nyuma kuri Dr Jiji ku mpanuka akoze
Dr Mugabukwali Janvier uzwi cyane muri muzika ku izina rya Dr Jiji, yarokotse impanuka y’imodoka mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ku Kicukiro hafi y’ibiro by’Akarere ubwo yari afashe urugendo ajya ku kazi i Karongi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Werurwe 2014 ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo ubwo yari yerekeje mu Karere ka Karongi ari naho akorera,akoze impanuka ariko nti hagira icyo aba kuko akomeje urugendo akajya ku kazi.
Dr Jiji yabwiye Umuseke ko kugeza n’ubu atari yumva uburyo agihumeka kuko uburyo imodoka imugozemo ari Imana yo yonyine imukijije.
Dr Jiji ni umwe mu bahanzi bakunze kurangwa no gukora amashusho y’indirimbo ze ziba zirimo umubare munini w’abakobwa.
Ubusanzwe ni umuyobozi w’umushinga witwa ‘Project Global Fund Tuberculosis/Single Stream of Funding’ ukorera muri Pro-Fammes Twese Hamwe mu Karere ka Karongi.
Uyu muhanzi amaze kumenyekana cyane ku mashusho y’indirimbo ze usanga zuzuyemo abakobwa benshi ndetse n’imyambarire abahanzi bo mu Rwanda batakundaga gukoresha.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Imana iracyagufiteho imigambi wowe yizere gusa
WITONZE UGATEKEREZA, USHOBORA GUSANGA ARI UBUTUMWA BW’IYAKUREMYE…
Comments are closed.