Rwanda, Congo, Uganda bavuguruye amasezerano ku kubungabunga ingagi
Kuri uyu wa 27 Werurwe Leta y’u Rwanda yavuguruye amaserano hagati yayo na RD Congo na Uganda hagamijwe kubungabunga ubukerarugendo ku binyabuzima by’umwihariko ingagi.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije muri RD Congo Pasteur Cosma Wilungula yavuze ko kuba ibi bihugu bihuriye ku mwihariko w’ubukerarugendo bw’ingagi ku isi bigomba kuba imbarutso yo gukomeza gusigasira ubumwe bwabyo ndetse ababituye bakabana nk’umuryango.
Nyuma yo kubona ko igihugu cy’u Rwanda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda ari ibihugu bisangiye ubukerarugendo bw’ibinyabuzima by’umwihariko ingagi zo mu birunga, harebewe hamwe uburyo ubu bukerarugendo bwabungwabungwa ndetse n’izi nyamaswa zigasigasirwa.
Binjyujijwe mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB mu Rwanda ishami ry’ubukerarugendo, mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Werurwe ibi bihugu byavuguruye amaserano mpuzamipaka y’imyaka itanu yaherukaga gusinywa mu mwaka wa 2006.
Aya masezerano agamije kubungabunga ubukerarugendo bw’ibinyabuzima by’umwihariko ingagi zo mu birunga.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Pasteur Cosma Wilungula yavuze ko ubu bufatanye bukwiye kongeram umubano w’ibihugu byabo abatuye ibi bihugu bakabana nk’umuryango.
Yagize ati “ aya masezerano ni ingirakamaro cyane kuko yarenze ayo mu bufatanye bw’ubukerarugendo aza no mu batuye ibi bihugu, kuko ubu abo dukorana tubana neza, ibyo dukora byose tubikorera hamwe, kandi bikwiye no kujya mu mitwe y’abatuye ibi bihugu tukabana nk’umuryango”.
Pasteur Walungula avuga ko kuba inyungu ziva muri ubu bukerarugendo zihuriweho n’ibi bihugu byombi ari n’ikimenyetso ko n’ibindi byose bishobora kuba inyungu rusange z’ababituye.
Rica Rwigamba umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB yavuze ko iki gikorwa cyo gushyira hamwe ari icyo kwishimira kuko gushimuta ingagi byagabanutse ku kigero gishimishije cyane kubera ubu bufatanye.
Yagize ati “ aya maserano byari ngombwa ko avugururwa kuko ubu bufatanye bwatanze umusaruro by’umwihariko kuba nta muntu ukibasha gushimuta ingagi bimworoheye cyangwa se ngo abe yazigirira nabi, ibi byose tubifashwamo no guhanahana amakuru hagati y’ibi bihugu, ibintu bikorwa neza cyane.”
Hafi kimwe cya kabiri cy’ingagi zo mu misozi ku isi ni izibarizwa muri ibi bihugu uko ari bitatu, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda na Uganda , izi nyamaswa ziza ku isonga mu kwinjiza amdevize mu bukerarugendo bw’aka karere.
Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com