Month: <span>March 2014</span>

Abayobozi muri ADEPR basabwe guhagarika kwinjiza Abakristu mu bibazo byabo

Mu mwiherero w’abayobozi kuva barimu, Abapasiteri, Abashumba, abayobozi b’amatorero y’Uturere n’abayobozi b’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali barenga 300 waberaga Kicukiro ku matariki ya 25 na 26, ubuyobozi bukuru bwa ADEPR bwasabye abo bayobozi kureka kuyobya Abakirisitu babinjiza mu matiku n’amakimbirane ari mu bayobozi. Abari bateraniye muri uyu mwiherero babonye umwanya uhagije wo kuganira kuri Ndi Umunyarwanda […]Irambuye

Imikino yo guhatanira igikombe cy’Amahoro izasubukurwa nyuma y’icyumweru

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gutangaza ko imikino ya 1/8 cy’irangiza yo guhatanira igikombe cy’Amahoro izasubukurwa nyuma y’icyumweru cyo kwibuka ku ncuro ya 20 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Kayiranga Vedaste, umuvugizi wa FERWAFA yadutangarije ko iyi mikino igomba gukinwa nyuma y’icyunamo, tariki ya 16 Mata. Ku kibazo cy’abaterankunga cyakomeje kuvugwa muri iri rushanwa, Kayiranga […]Irambuye

MINISANTE yahakanye ko Nshimiyimana yamugaye kubera imiti yahawe

Imbere y’Inteko ishinga amategeko ishami rya komisiyo y’ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzirabwa muntu no kurwanya Jenoside; kuri uyu wa 27 Werurwe Minisiteri y’ubuzima yahakanye  ko Nshimiyimana Alexis yaba yarahumye biturutse ku miti yahawen’ikigo nderabuzima cya Kinyinya nk’uko bikubiye muri Raporo ya komisiyo y’uburenganzirabwa muntu ya 2011-2012. Nyuma yo gukora iperereza, komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yemeje ko Nshimiyimana […]Irambuye

Congo: Yakatiwe imyaka 10 azira gusambanya abana

Eugene Diomi Ndongala, utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, akanaba n’umuyobozi w’ishyaka rya gikirisitu riharanira demokari yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 azira gusambanya abana bakiri bato. Diomi w’imyaka 52 yakatiwe n’urukiko rw’ikirenga rw’iki gihugu kuwa 26 Werurwe 2014 ahaganga mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Me Richard Bondo umuhuzabikorwa w’abavoka baburanira uyu mugabo yagize ati:”yakatiwe […]Irambuye

Nyaruguru : Gitifu wa Kivu afunzwe azira Dipolome mpimbano

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Werurwe 2014, Urukiko rw’ibanze rwa Kibeho rwategetse ko Ntarindwa George Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivu afungwa by’agateganyo iminsi 30, kugirango iperereza ku cyaha ashinjwa cyo gukoresha inyandiko mpimbanoa, rikomeze. Uru rubanza rwatangiye kuwa kabiri tariki ya 25 Werurwe, haburanishwa ku ifungwa ry’agateganyo ubushinjacyaha bwamusabiraga, n’ifungura Ntarindwa n’Umwunganira mu […]Irambuye

Havumbuwe undi mubumbe umeze nk’Isi mu isanzure

Abashakashatsi bo mu kigo cyitwa Cornegie Institution  baremeza ko ibyuma byabo bireba kure mu kirere byitwa Telescopes bibereka umubumbe muto wikaraga uzenguruka izuba ufite akarambararo kangana n’ako Isi dutuye ifite . Uyu mubumbe bise 2012 VP113 uruta isi inshuro icumi abashakashatsi bakaba baratangiye gukurikirana ibyawo guhera muri 2012 ariko byatangajwe  kuri uyu wa gatatu. Uyu […]Irambuye

Obama na Papa Francis baganiriye ku busumbane bukabije ku Isi

Kuri uyu wa kane Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Barack Obama yabonanye n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisko, ibiganiro by’aba  bayobozi bari mu bakomeye ku Isi babonanye bibaye ku ncuro ya mbere byibanze cyane ku bibazo bitandukanye byugarije Isi muri iki gihe cyane cyane icy’ubusumbane bukabije bukomeje kugaragara hagati y’abakire n’abane. Ibinyamakuru bitandukanye […]Irambuye

Kenya nayo yahagurukiye abatinganyi

Aden Duale, Umuyobozi mukuru w’INteko Ishinga Amategeko mu gihugu cya Kenya yatangaje ko ubutinganyi bufatwa  k’urugero rumwe nk’urw’ibikorwa by’iterabwoba muri iki gihugu. Gusa ariko n’ubwo yavuze  ibi hari bamwe bavuga ko itegeko rihana abatinganyi ridashyirwa mu bikorwa ndetse no ritanakarishye cyane. Aden Duale aganira n’abadepite yagize ati:”Turi igihugu kigendera ku mategeko, cyitemera abasambana bahuje igitsina […]Irambuye

Karongi: Abahinzi b’icyayi ntibumva impamvu ibyangombwa by’ubutaka bwabo bifatiirwa

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bibumbiye muri koperative yitwa KATEKOGORO yo mu murenge wa Mutunda Akagari ka Byogo babwiye Umuseke ko babona bari kurenganywa n’ubuyobozi bwa koperative yabo bubaka ibyangombwa by’ubutaka bwabo ngo kubera inguzanyo bahawe, mu gihe ngo agaciro k’ubutaka bwabo ntaho gahuriye n’inguzanyo bahawe. Inguzanyo bahawe yatanzwe na Banki y’iterambere BRD ku makoperative y’abahinzi […]Irambuye

Gishamvu: barashimira USAID kubafasha guhindura imibereho

Mu gihe Umuryango nterankunga w’Abanyamerika “United State Agency for International Development (USAID)” wizihiza imyaka 50 umaze ukorera mu Rwanda, abaturage bo mu Murenge wa Gishamvu wo mu Karere ka Huye barashimira USAID ko yabahinduriye ubuzima. Ejo kuwa gatatu tariki 26 Werurwe wari umunsi USAID yahari itangazamakuru ryo mu Rwanda, aho yabatembereje ahari imwe mu mishinga […]Irambuye

en_USEnglish