Month: <span>January 2014</span>

Nzamwita Vicent de Gaule niwe watorewe kuyobora FERWAFA

Nzamwita Vicent de Gaule niwe kuri iki cyumweru tariki 05 Mutarama watorewe kuba umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira ‘FERWAFA’ atsinze abandi abakandida bane bahatanaga. Amatora yabaga kuri iki cyumweru yitabirwa n’inteko rusange ya FERWAFA igizwe n’abayobozi b’amakipe yemewe mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Nzamwita Vicent de Gaule atsinze Ntagungira Celestin bita Abega wari usanzwe ayobora ndetse na […]Irambuye

Igihangange muri ruhago Eusebio yitabye Imana ku myaka 71

Umunyaportugal ukomoka muri Mozambique uzwiho cyane kuba yarabaye uwatsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’Isi cyo mu 1966, yitabye Imana afite imyaka 71 y’amavuko nk’uko bitangazwa na BBC. Eusebio da Silva Ferreira yavukiye ahitwa i Mafalala mu mujyi wa Maputo muri Mozambique mu 1942 mu gihe iki gihugu cyari kikiri mu bukoloni bwa Portugal. Ise yari […]Irambuye

Umunyamakuru wakoraga kuri Sana Radio yaguye mu mpanuka

Umuhoza Honore uzwi cyane kuri Sana Radio nka MC V yitabye Imana mu mpanuka y’imodoka i Rubavu kuri uyu wa 04 Mutarama. Honoré yari avuye i Kigali ageze muri gare ya Gisenyi afata moto yerekeza mu bice byo kuri stade ya Rubavu, hari ku mugoroba ahagana saa kumi n’ebyiri ariho agana iwabo mu rugo gusura […]Irambuye

Isaro Foundation yamuritse ibitabo bigenewe amashuri mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu ku Nzu y’ibitabo y’u Rwanda (Rwanda Library Services), Isaro Foundation ifatanyije n’inzego zitandukanye bamuritse ibitabo birenga ibihumbi 50 bigenewe abana b’u Rwanda biga mu bigo bitandukanye byo mu mashuri y’incuke, ayisumbuye ndetse na za Kaminuza. Mu kiganiro n’abanyamakuru umuyobozi wa Isaro Foundation Jean Leon Iragena  yatangaje ko bahuguye abantu batandukanye mu […]Irambuye

Fulgence Bikorimana na bagenzi be barashaka kuba abakanishi b'umwuga

Umusore Fulgence Bikorimana na bagenzi be Tugirumugabe Leonce na Kimenyi Theoneste bamaze igihe gito barangije kwiga imyuga bajya gukora mu igaraji ‘Garaje ATMG’ ariko bose bemeza ko babayeho neza kandi ngo bitegiye kuvamo abakanishi b’icyitegererezo. Bikorimana Fulgence w’imyaka 21, yize cyane ibijyanye n’umuriro n’amatara mu gukora imodoka (automobile électronique) nyuma yo kubyiga imyaka ibiri, amaze […]Irambuye

Itorero Indangamirwa rifite gahunda yo kwigisha umuco k’ubuntu

Itorero Indangamirwa rivuga ko mu rwego rwo kwagura umuco bagiye kwigisha abana ibijyanye no kubyina ndetse no kuririmba umuco Nyarwanda k’ubuntu. Itorero indangamirwa ni itorero ryavukiye mu kigo cy’amashuri cya ‘Saint Andre’, rikaba rihuza abana barangije muri iki kigo babarizwaga mu muryango w’abana bacitse ku icumu  witwa “AERG” ubu bakaba bageze ku banyamuryango 60. Maurice […]Irambuye

North Korea: Perezida yahanishije Nyirarume kwicwa ariwe n’imbwa 120

Mu butumwa bwo kwifuriza abanyakoreya ya Ruguru umwaka mushya muhire, Perezida Kim Jong-un yatangajemo urupfu rwa Nyirarume witwa Jang Song Thaek, ndetse avuga ko barimo kugenda bakura ibizira mu ishyaka ryabo rimwe rukumbi. Ku rundi ruhande ariko, urubuga rwa internet standard.co.uk dukesha iyi nkuru rukavuga ko hari ibitangazamakuru bitandukanye byo byatangaje ko Jang Song Thaek w’imyaka […]Irambuye

Corneille yifurije Abanyarwanda umwaka mushya wa 2014

Nyungura Corneille umuhanzi w’Umunyarwanda ukunzwe cyane ku mugabane w’Iburayi ndetse no ku Isi muri rusange, benshi bacyeka ko igihe amaze mu mahanga ashobora kuba atakibuka ururimi rw’ikinyarwanda, gusa yaje kwerekena ko ari Umunyarwanda nyawe. Ku itari ya 1 Mutarama 2014 ahagana ku i saha ya saa yine  n’iminota 49 za mugitondo nibwo uyu muhanzi yagiye […]Irambuye

Bimwe mu byatumaga umugore asendwa agasubizwa iwabo

Mu muco wa Kinyarwanda, umuhungu yasabirwaga umukobwa atigeze abona na rimwe, bakabana neza bagatunga bagatunganirwa. Ariko hari bimwe mu by’ingenzi umukobwa yabaga asabwa kugira ngo urugo rushinge  rukomere,  atabyuzuza bikaba byamuviramo gusendwa cyangwa se kubengwa agasubira i wabo bikaba byanamuviramo guhera ku ishyiga. Aloys Bigirumwami mi gitabo cye yise ”Imihango, imigenzo, imiziro n’imiziririzo, yerekana bimwe […]Irambuye

U Rwanda rwatangiye gutegura kwibuka ku nshuro ya 20

U Rwanda rwatangiye imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ku nshuro ya 20. Urubuga rwa Minisiteri y’Ubutabera dukesha iyi nkuru rutangaza ko hari  ibikorwa byinshi bizakorwa muri uyu mwaka mu rwego rwo kwibuka imbaga y’Abatutsi yazize iyi jenoside. Abatutsi basaga miliyoni bishwe n’ubutegetsi bw’irondokoko bwariho icyo gihe. […]Irambuye

en_USEnglish