Digiqole ad

Bimwe mu byatumaga umugore asendwa agasubizwa iwabo

Mu muco wa Kinyarwanda, umuhungu yasabirwaga umukobwa atigeze abona na rimwe, bakabana neza bagatunga bagatunganirwa. Ariko hari bimwe mu by’ingenzi umukobwa yabaga asabwa kugira ngo urugo rushinge  rukomere,  atabyuzuza bikaba byamuviramo gusendwa cyangwa se kubengwa agasubira i wabo bikaba byanamuviramo guhera ku ishyiga.

Aloys Bigirumwami
Aloys Bigirumwami

Aloys Bigirumwami mi gitabo cye yise ”Imihango, imigenzo, imiziro n’imiziririzo, yerekana bimwe mu byo umugore yabaga atujuje, bikamutera gusendwa cyangwa se bikamutera kubengwa agasubizwa i wabo mu rugo.

Ibyo ni ibi bikurikira:

Umugore utarakunnye, barebaga umuheha muremure n’ikinyabwoya, bakabyohereza i wabo, ngo nta muntu babahaye, bigatinda bakamusenda.

Ubundi, ngo bohereza inzoga i wabo irimo uruho cyangwa igikobokobo cyo ku mwanana, ngo berekanye ko umukobwa wabo ameze nk’uruho, nk’igikobokobo kirimo ubusa.

Umugeni basanze ari umugore yarasambanye, barebaga inzoga imwe mu zo bajyana i wabo, bakayishyiramo ikinetenete, kikaba ikimenyetso cy’uko yaje ari umugore.

Ubundi boherezaga inzoga i wabo irimo umuheha cyangwa ingingo y’ikibonobono igegennye imitwe yombi, berekana ko yatobotse   hose.

Umugeni basanze yarasambanye, bohereza umuheha hamwe n’umuhuranyi w’isuka kwa sebukwe, ngo bamenye ko umukobwa wabo ari umusambanyi, byatuma batandukana.

Umugore utajya imugongo,  bamwita impa, umugabo aramusenda kuko ngo atabyara.

Umugore utanyara ngo ni igihama, baramwangaga, bakamusenda.

Umugore ugira mu nda ibyara hagahora hagonga, bavugaga ko  akenya umugabo we, bigatuma umugabo amusenda.

Umugore utarameze insya, baramusendaga, kuko yitwa ikibugabuga;  baramusendaga nawe ngo akenya umugabo.

Umugore urwaye intinyi; iyo yamaraga kurongorwa, maze ntatume umugabo amukoraho, ntatume amwegera, agahunga akavuza induru, bavugaga ko  arwaye intinyi. Iyo bashakaga ko akira, bamujyanaga mu bacuzi , bakamwicaza aho bacurira, atandukanyije amaguru. Nuko ibishirira bikagwa imbere ye.

Umugabo na musaza we, ni bo bonyine babaga bahari. Iyo birangiye, umucuzi ngo ni we umwenda, agakira ako kanya.  Abadashaka ko umucuzi amwenda, baramuguriraga, umugabo akaba ari we umukiza. Uwo ni we mukobwa bita ikiremba.

Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ahahahaha yewega yewe abubu bo ubasenze wabamara nonese ko ari imbarwa ziknnye kandi hafi yabose baratoboste bararangiye bajya gushaka baramenyereye abagabo uwahuye na bacye batandumanye yarasambanye wenda nka 4 ubwose aha ubu bwo nukurongorora ariko simvuze ko ntamasugi agihari ataharirwose kandi yamunnye ahahirwa abazayabona nange imana imfashe nzayibone kukuko nange ndi imanzi

    • hahah,uti benshi ntibakunnye wowe ubibwirwa niki?ko uvuga ko uri imanzi? wivuyemo nkinopfu, ikibabaje nuko iyo mubahaze mujya gushakisha amasugi,muzajy
      a mubona ingororano zanyu!!!

  • yewe amasugi yo ntakibaho pee, unayibonye byaba ari tombala naho se umwana asigaye agera ku myaka 13 akaba abaye shirake!!!

  • Ibi bintu byari ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorerwa abagore n’abakobwa. Mfite ibibazo bibiri nshaka ko munsobanurira:
    1. None iyo umukobwa we yasangaga umusore yarahuye n’abandi bagore yaba yarahanishwaga ikihe gihano?
    2. Abagabo bo muri ibyo bihe bari barimitse umuco wo kuvuga ngo impfizi ntiyimirwa kandi ngo ibyara uko ibyagiye. Ese umugabo wasambanyaga umugore wa mugenzi we akanamubyarira dore ko icyo gihe nta na kapote zabagaho, bene uwo mugabo we yaba yarahanishwaga ikihe gihano?
    Ibi bibazo mbibajije kuko maze gusoma iyi nkuru ngasanga ibihano byararebaga abantu b’igitsina gore gusa babaga basanganye ubusembwa, mu gihe amateka abyivugira neza ko n’ab’igitsina gabo batari shyashya, kandi bikaba ntaho amateka agaragaza umugabo/umusore wabaga ataritwaye neza.

    • Niba warageze mu ishuri, ntiwagombye kuba ufite iki kibazo.Umuco gakondo mu Rda ntiwafataga umugabo n’umugore k’urwego rumwe.Uburinganire buje vuba aha cyane.Amafuti y’umugabo bagiraga ukuntu bayasobanura ariko ay’umugore yajyanaga n’ibihano bikaze. Si mu Rda gusa kuko n’ahandi hafi ya hose ku isi ariko byari bimeze. Ndetse n’ubu biracyagaragara henshi.

    • Umugabo arabyemerewe imfizi ntyimirwa,abaturanyi babyara abana basa

  • Ariko n’abihaye IMANA n’abantu da ! Iyo usomye neza usanga uwo muco utaramugwaga nabi rwose. Umuco ni mwiza cyane mureke tuwukomereho kuko utwubakira ingo zihamye.

  • Basore b’iki gihe, ese abakobwa n’ibo bivutsa ubusugi? UMUHINZI ASARURA ICYO YABIBYE!

  • ngo Perezida w’Ubufaransa François HOLLANDE afite inshoreke ajya asambanya ! ngo iyo agiyeyo afata akamoto aho kugenda mumodoka ! erega ibi bintu nta muntu n’umwe bitaryohera kereka udafite ubuzima !

Comments are closed.

en_USEnglish