Ahitwa i Nyabisindu mu mujyi wa Muhanga ahagana mu masaha ya saa cyenda z’umugoroba wo kuri uyu wa 05 Mutarama, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace itwara abantu yafashwe n’inkongi mu muhanda hagati irakongoka. Ku bw’amahirwe, iyi nkongi nta mugenzi yahitanye mu bari muri iyi modoka kuko bose babashije kuvamo ikibatsi kitarakwira imodoka yose. […]Irambuye
Umunyamakuru Umuhoza Honore usanzwe uzwi ku izina rya MC V ku itariki 4 Mutarama ibitangazamakuru bitandukanye byabitse urupfu rwe bivuga ko yazize impanuka ya Moto yabereye mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa mbere Polisi y’igihugu yavuguruje aya makuru ivuga ko uyu musore ari muzima atigeza apfa, benshi bavuga ko yabikoze ibi kugira ngo amenyekane. […]Irambuye
Icyegeranyo gishya cy’Umuryango w’Abibumbye UN cyasohotse tariki 12 Ukuboza 2013, kikaba kizashyirwa ahagaragara mu byumweru biri imbere kigaragaza ko ingabo za Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC zikorana bya hafi n’inyeshyamba zirimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda za FDLR. Raporo nshya ya UN igaragaza ko FDLR ifasha FARDC mu bijyanye n’itumanaho ndetse na bimwe mu […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere, tariki 06 Mutarama 2014, inzego z’umutekano z’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya byatangiye inama y’iminsi itatu igamije gushyiraho ubufatanye bw’inzego z’igisirikare na police mu gukomeza umutekano hagati y’ibi bihugu. Iyi nama y’iminsi itatu, kuri uyu wa mbere yahuje inzobere mu by’umutekano zihagarariye inzego z’igisirikare na Police muri ibi bihugu uko ari […]Irambuye
Ikipe ya Mukura VS yatangaje ko muri iki gihe itazongera gukinira kuri stade Kamena, aho yari icumbitse mu gihe stade ya Huye ikiri kubakwa. Iyi kipe kandi amakuru agera k’Umuseke ni uko yamaze no gusezerera bamwe mu bakinnyi bayo ngo batayikunda. Kuva ku mukino wa 13 wa shampionat ya Turbo King Football League, Mukura izajya […]Irambuye
Umukuru w’urukiko rw’ikirenga, Prof. Sam Rugege arasaba Ubwongereza kuburanisha abantu batanu bakurikiranyweho uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa bukaboherereza Ubutabera bw’u Rwanda. Mu kiganiro na The New Times, Prof Rugege yibajije impamvu kiriya gihugu gikomeza kugaragaza intege nke mu kohereza mu Rwanda abakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati “ si mbona […]Irambuye
Ahmed Bilal, Minisitiri ushinzwe itangazamakuru mu gihugu cya Sudani yatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki 6 Mutarama 2014 Perezida wa Sudani ya ruguru Omar al-Bashir yasuye mugezi we wa Sudani y’Epfo Salva Kiir ngo baganire ku cy’ikibazo cy’imirwano ikomeje kwibasira iki gihugu. Uyu mu Minisitiri kandi yatangaje ko Perezida Bashir ashobora kuba umuhuza mwiza […]Irambuye
Imibare imwe n’imwe ihabwa agaciro, niyo moamvu kwibuka Genocide yakorewe abatuti ku nshuro ya 20 bizatangira gutegurwa mu gihugu hose kuva kuri uyu wa 7 Mutarama kugeza icyumweru cy’icyunamo gitangiye tariki 7 Mata uyu mwaka. Ni ibyatangajwe na Jean de Dieu Mucyo umunyamabanga mukuru wa CNLG, urwego rushinzwe kurwanya Genocide. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu […]Irambuye
Abasore bageze kuri batatu bagize itsinda rya ‘Active’ ari bo, Derek, Tizzo na Olivis, itsinda ririmo kugenda rigira izina rikomeye kubera indirimbo za bo zikunzwe cyane, baratangaza ko bahishiye abantu byinshi mu mwaka wa 2014. Zimwe muri gahunda bafite harimo kuba bashaka kurushaho gukora amajwi ya bo by’umwimerere aho bazajya bajya kuri stage bakaririmba’ live’ […]Irambuye
Umuhanzi Muneza Christopher wahagututse Kigali mu Rwanda kuwa 26 Ukuboza 2013 yerekeje ku mugabane w’Uburayi aho yari agiye mu gitaramo cyabereye Birmingham Palace mu gihugu cy’Ububiligi aratangaza ko yashimishijwe n’uko yasanze muzika ye inkunzwe kuri uyu mugabane. Aganira n’umunyamakuru wa UM– USEKE Christopher yatangaje ko abakunzi be baba ku mugabane w’Uburayi bamushimishije ndetse akaba yaranatunguwe n’uburyo […]Irambuye