Digiqole ad

Corneille yifurije Abanyarwanda umwaka mushya wa 2014

Nyungura Corneille umuhanzi w’Umunyarwanda ukunzwe cyane ku mugabane w’Iburayi ndetse no ku Isi muri rusange, benshi bacyeka ko igihe amaze mu mahanga ashobora kuba atakibuka ururimi rw’ikinyarwanda, gusa yaje kwerekena ko ari Umunyarwanda nyawe.

umuhanzi corneillew'imyaka 36 yavukiye mu Budage abyawe n'ababyeyi b'Abanyarwanda
umuhanzi corneillew’imyaka 36 yavukiye mu Budage abyawe n’ababyeyi b’Abanyarwanda

Ku itari ya 1 Mutarama 2014 ahagana ku i saha ya saa yine  n’iminota 49 za mugitondo nibwo uyu muhanzi yagiye ku rubuga rwe rwa twitter yandikaho amagambo y’ikinyarwanda.

Yagize ati: “Mbifurije umwaka mushya muhire y’all!!Amata n’ubuki”. Ibi uyu muhanzi yanditse kuri twitter ye byerekanye ko  ari Umunyarwanda bidasubirwaho cyane ku bantu bacyekaga ko yaba ari umwitirano.

Corneille uririmba mu njyana ya R&B aririmba mu rurimi ry'igifaransa n'icyongereza
Corneille uririmba mu njyana ya R&B aririmba mu rurimi ry’igifaransa n’icyongereza

Akimara kwandikaho ayo magambo yabonye abantu benshi bamwifuriza umwaka mushya muhire,  bamwifuriza kuzagira amahirwe menshi muri 2014.

Corneille Nyungura ubu ni umuhanzi ubarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa ariko rimwe na rimwe akunda kwibera no muri Canada.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Uyu mwana urwego ariho ruratangaje kurugeraho uvuye muri jenoside. Ikinyarwanda cyo akizi cyose, kuko yavuye mu Rwanda afite imyaka 16. Mukundira uburyo yagerageje kudafata impande mu bibazo by’abanyarwanda. I know that people want him to take sides, ariko nakomeze yibere imfura nka se Nyungura!

  • Mbakosore gato ntago Corneille yavukiye mubudage ahubwo yahageze nk impunzi

    • Gigi ayo makuru yawe wayakuyehe? Corneille ni mwene Nyungura akaba yaravukiye i Bonn mu Budage mumwaka w’1977 aho ababyeyi be bigaga icyo gihe. Baje kugaruka mu Rwanda aho intambara ya 94 yabasanze ikabahitana (Kicukiro) n’abavandimwe be bose. Yavuye mu Rwanda nyine uwo mwaka ajya mu Budage abifashijwemo n’abadage b’inshuti z’umuryango.

      • Gaga, Urakoze gusubiza Gigi Corneille yavukiye mu Budage

      • Murakoze ubwo narimfite amakuru atariyo !

  • Turamwishimiye ko ari umunyarwanda azaze n’ iwacu i Rwanda !!?

  • @Umuseke, Ariko mwagiye mureka kutubeshya! Muri iriya message yanditse hari aho yavuze ko yifurije umwaka mushya abanyarwanda? Njye ndabona ahubwo yarawifurije abumva ikinyarwanda kuko aribo babasha kumva iriya message, baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga! Ibi muba mwandika ni amarangamutima!

Comments are closed.

en_USEnglish