Digiqole ad

Nzamwita Vicent de Gaule niwe watorewe kuyobora FERWAFA

Nzamwita Vicent de Gaule niwe kuri iki cyumweru tariki 05 Mutarama watorewe kuba umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira ‘FERWAFA’ atsinze abandi abakandida bane bahatanaga.

Umuyobozi mushya wa FERWAFA Nzamwita Vident de Gaulle
Umuyobozi mushya wa FERWAFA, Nzamwita Vincent de Gaulle/Photo Ferwafa

Amatora yabaga kuri iki cyumweru yitabirwa n’inteko rusange ya FERWAFA igizwe n’abayobozi b’amakipe yemewe mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Nzamwita Vicent de Gaule atsinze Ntagungira Celestin bita Abega wari usanzwe ayobora ndetse na Mbanda Jean Daniel, Raoul Gisanura na Munyandamutsa Augustin.

Mu majwi 38 y’abatoye, Nzamwita de Gaule yagize amajwi 19, yakurikiwe na Ntagungira Celestin wagize 13, Munyandamutsa Augustin yagize amajwi atatu (3) naho Mbanda Jean na Raoul Ngenzi Gisanura buri wese agira ijwi rimwe rimwe.

Nzamwita Vicent de Gaule ntabwo yigeze agaragara cyane mu nkubiri yo kwiyamamaza, ndetse mu bahabwaga amahirwe ntabwo yavugwaga cyane.

Uyu mugabo akaba yarabaye igihe kinini umunyamabanga mukuru w’ikipe ya APR FC, ariko ubu akaba muri aya matora yaratumwe n’ikipe y’Intare FC yo mu kiciro cya kabiri.

Kayiranga Vedaste niwe uhita aba vice Perezida wa FERWAFA kuko yari we mukandida rukumbi kuri uyu mwanya.

Nzamwita de Gaule afite akazi gakomeye ko kugira aho ageza umupira w’amaguru mu Rwanda kuko uri aho abawukunda batishimiye, ndetse ubu ikipe y’igihugu mu zindi ku Isi iri ku mwanya wa 140, umwanya utari mwiza.

Ntagungira Celestin wari yasimbuye  Maj Gen Jean Bosco Kazura, Ntagungira umusifuzi mpuzamahanga, ku buyobozi bwe bigaragara ko yagerageje gukomeza shampionat y’igihugu no guha imbaraga politiki y’umupira mu makipe y’abana, n’ubwo byari bigitangira ndetse nta musaruro uhagije yari yatanga.

Vicent de Gaule, udafite ibigwi mu gukina, gutoza cyangwa gusifura mu mupira mu Rwanda, ni umugabo uzwiho ubunararibonye mu buyobozi bw’amakipe ndetse no gukurikirana cyane iby’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Afite akazi ko gukomeza politiki benshi bashima y’umupira w’amaguru mu bana mu Rwanda, kugerageza kuzahura Amavubi akongera kugerageza kwihagararaho mu ruhando mpuzamahanga ari nabyo bishobora gushimisha abafana b’Amavubi, ndetse no kongera imbaraga shampionat y’u Rwanda ifite ubu.

Umupira w’amaguru mu Rwanda benshi bemeza ko wahuye n’ibibazo byinshi, birimo ruswa, uburiganya, guhaha abakinnyi b’ibihugu duturanye, kwima umwanya n’amahirwe abakinnyi b’abanyarwanda bakiri bato, amarozi, kudakurikiza amategeko yanditse,  ikimenyane n’ibindi byinshi byagiye bizahaza iterambere ry’umupira mu Rwanda.

Nzamwita Vicent de Gaule afite akazi kenshi ko guhangana na bimwe muri ibi bigihari cyangwa ingaruka zabyo kugirango umupira mu Rwanda ugire umurongo ufatika ugenderaho, ari nawo wazageza ku ntsinzi abakunzi b’umupira baba bifuza.

Abatowe kuma komisiyo atandukanye:

Komisiyo y’imari
Mpilikanyi Alphonse (wo mu ishyirahamwe ry’abasifuzi)-

Komisiyo y’amarushanwa
Mwanafunzi Albert (AS Kigali)

Komisiyo y’iterambere ry’umupira w’ibanze n’umupira w’abana
Munyandamutsa Maurice (ASPOR)

Komisiyo ya tekiniki
Kayiranga Albert (NUR)

Komisiyo y’umupira w’abagore
Rwemarika Félicitée

Komisiyo yo kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga
Rubega Patrick Kagabo (Pépinière Kinyinya)

Komisiyo y’umutekano n’imyitwarire myiza
Bandora Félicien

Komisiyo y’amategeko
Rutagengwa Mukiga Safari (Gasabo United)

Komisiyo y’ubuvuzi
Hakizimana Moussa


JD NSENGIYUMVA inzaghi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Impinduka ni ngombwa,kandi turayishimiye.

  • Yoooooooo Abega niyisubirire ku gitambaro, kugira umwuga ni byiza!

  • Felicitation bwana Degaule, twizereko abagutoye bashishoje neza ubwo twizereko ugiye guhindura byinshi, ukomereze aho Abega yaragejeje mubyukuri dukeneye impinduka muri ruhago, 2013 yatugendekeye nabi ubwo nahawe ugire icyo uhindura kandi wegere inararibonye muri ruhago bagufashe, nukwirikiza inama zabo nzi ko haricyo bizafasha ruhago nyarwanda. tukwifurije amahirwe menshi kuri iyi manda yawe.

  • Ngo iki!!! Ariko Mana nongere nti Ariko Mana yanjye!!! Ibibera mu Rwanda ntahandi niba rwose PE.,. Umuntu yarabimbwiye ndapinga none birabaye.. Democracy y’iwacu nuku ipanze!!!!! Ayobore mtakindi narenzaho!!!! Ahaaaaaaass

    • uri Mafigi nyine!
      Nonese ko utari mu batora, ukaba utaraniyamamaje, ibyo uvuga biba mu RWanda ni ibiki bitaba ahandi?
      Ni amatora?
      Yatowe rero kandi yatowe ku bwiganze bw’amajwi nk’uko ubibona!
      Demokarasi washakaga ni imeze gute?

  • MWAGIYE MUSHYIRAHO NAMAFOTO ARIKO

  • amatora aragwira , APR NIYOBORE NAMWE NGO AVUYE MU NTARE HAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAA

  • AZANE IMPINDUKA NAZABE NKABAYOBOYE MBERE YA ABEGA KUKO NTACYO BAKOZE.AKAZI KEZA AKORERA BOSE ATAREBA IKIPE AHAGARARIYE KUKO HARI IGIHE BYABAGA KANDI BIKAGARAGARA NABI KUKO NTACYO BITEZA IMBERE KURI RUHAGO.AGISHE INAMA NYAKUBAHWA UBURYO AYOBORANA UBUHANGA IGIHUGU KANDI IMANA IZAMUDUHEMBERE KUKO ARI INTORE KOKO.

  • DE GAULLE twishimiye itorwa rye. Ni umu sportif by’umwihariko umu footballeur. Arashoboye. Azajye inama na bose, abakinye umupira w’amaguru n’abawukurikiranira hafi bose. Ntihazagire uwo yirengagiza n’umwe. Ashakishe abana b’abanyarwanda aho bari hose abazi kuwuconga tubiyegereze baze baduhe ibyishimo, n’impuguke. Mugabo we, utezweho byinshi kandi ukorere ku nama za bose ntawe wirengagije kabisa byaba byiza. Naho Abega we ni agende atuze, akomeze business ze zindi ubuzima ni ko bumeze n’ashaka kugaruka azagaruke nyuma y’imyaka ine afite gahunda y’indi irusha iyo yatanze; Impinduka zo zari zikenewe

  • Nizere ko atazahengamira APR kuko yabaye mu buyobozi bwayo igihe kirekire! Cyokora wenda ubwo cadillacs yahiye, azabona umwanya yicare hamwe, ntazasubira gukata umuziki. Kandi bajye bashyiramo ko nitubona ibyo yatorewe bimunaniye uwo ariwe wese tuzajya tumweguza. Abaza kurya amafaranga bagasubiza inyuma amavubi ntitubakeneye.

  • ariko iyi si ya tekinike na tekinokoji ahhha mu matora ho rero turi imbere pe! ndabona ari nko kuva kw’ipanu ishyushye ukagwa mu mbabura mu makara nta change cyane cyane iyo ari amatora afifitse

  • heheh sha ubure amakosa nibihano kuma team yaba civilian biyekwiyongera . 1.agomba gukisha abana babanyrwanda 100% 2. agombakwemerako afande asanbye ikiruhuko akibona igihe ashakiye. N.B.ikipe itabyemeye izanishwa mpaga ni hazabu yamafarangaangana na…. kandi yajurira hakirukanwa umukinnyi wayo ukomeye wumunyamahanga akagaruka aruko matche ya ya team ye na Apr yarangiye yaba ari umunyrwanda agahabwa iakita itukura.kubijynye nimyinjirize abashinzwe umutekano baza jya baonda gura cyane abarayo na bayovu kukonibo batera akavuyo kinduru muri stade kuko benshi kurusha aba ba….APR. cyakora uzemera kuba umufana wa APR aza abaye umunya Rwanda , nkuko yabyivu ye ko abadafana APR ari inyangarwanda . ubworero mufate nationalite vuba , kuko nti
    mwemewe murwanda rwa Degaule

  • Dore ubwo amagambo aratingiye ngo APRFC bagiye kuyibera koko tuzabigenze ute? ubwo mwe murabona ko impinduka zitari zikenewe koko? njye uyu mwaka ushize sinzawibagirwa icyo nzi ko Degaule niyumvira inama nzi ko haricyo azageraho naho ibyokuvuga APRFC mubyikuremo turebe ko haricyo agiye guhindura.

    • abavuga ko APR bazayirutisha ayandi ma teams , nuko nawe yi vugiye ko umuntu uda fana APR ari inyanga Rwanda , kandi ntuvuge nuko ya tanzwe n’intare ngo si APR kuko yahoze akorera APR, mbere yokujya muntare kandi ibyo yabivuze akiri umukozi wa APR . ubworero abantu ntibabura kugira impungenge bitewe nuko yivugiye ubwe.

Comments are closed.

en_USEnglish