Digiqole ad

Umunyamakuru wakoraga kuri Sana Radio yaguye mu mpanuka

Umuhoza Honore uzwi cyane kuri Sana Radio nka MC V yitabye Imana mu mpanuka y’imodoka i Rubavu kuri uyu wa 04 Mutarama.

Umuhoza Honoré wari uzwi nka MC V
Umuhoza Honoré wari uzwi nka MC V

Honoré yari avuye i Kigali ageze muri gare ya Gisenyi afata moto yerekeza mu bice byo kuri stade ya Rubavu, hari ku mugoroba ahagana saa kumi n’ebyiri ariho agana iwabo mu rugo gusura umuryango we uba i Rubavu.

Iyi moto yariho yaje kugongana n’imodoka maze Honoré ahita yitaba Imana ako kanya nkuko byemezwa n’ababonye iyo mpanuka.

Uyu musore yari ingaragu, yavutse tariki ya 1/01/1991, aheruka kugaragara mu birori biunini byari byateguwe na Isange Co ubwo hahembwaga amakorali yo mu idini rya ADEPR, aha yari umwe mu bari bayoboye iki gitaramo nka MC

Nyuma y’impanuka ubu ni ubutumwa bwagejejwe kubo baherukaga kuvugana kuri Telephone

Mwihangane! Dusanze yarafite numero yanyu, ubu Honore yitabye Imana azize impanuka yabereye i Rubavu.”

Imana imuhe irihuko ridashira.

Patrick KANYAMIBWA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • RIP Honore

  • birababaje RIP Honore

  • imana imwakire mu bayo.twihanganishije umuryango we

  • HONORE WE URIMBWA SHA BYIHORERE RWIFUZE UZARUBONA SHA

  • uyu ni mu mureke azabona ari i Rwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish