Digiqole ad

U Rwanda rwatangiye gutegura kwibuka ku nshuro ya 20

U Rwanda rwatangiye imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ku nshuro ya 20.

Urumuri rugaragaza icyizere
Urumuri rugaragaza icyizere

Urubuga rwa Minisiteri y’Ubutabera dukesha iyi nkuru rutangaza ko hari  ibikorwa byinshi bizakorwa muri uyu mwaka mu rwego rwo kwibuka imbaga y’Abatutsi yazize iyi jenoside.

Abatutsi basaga miliyoni bishwe n’ubutegetsi bw’irondokoko bwariho icyo gihe.

Ubwo bwicanyi bwahagaritswe na Leta y’ubumwe yari iyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame; perezida w’u Rwanda.

Itangizwa ry’umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 uzatangirira ku Rwibutso rukuru kuwa 07 Mutarama 2014.

Uyu muhango wo kwibuka uzakomeza kugera muri Mata 2014 ubera mu bice bitandukanye by’igihugu kandi uzitabirwa n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda.

Komisiyo yo kurwanya jenoside CNLG yatangajr ko uyu ari umwanya Isi yose izifatanya n’ababuze ababo kwibuka bizeze ko bitazongera kubaho ukundi yaba mu Rwanda cyangwa ahandi hose ku Isi.

uyu kandi ngo uzaba ari n’umwanya mwiza wo kwigira ku Rwanda ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge ndetse ko kwubaka igihugu.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish