Isaro Foundation yamuritse ibitabo bigenewe amashuri mu Rwanda
Kuri uyu wa Gatanu ku Nzu y’ibitabo y’u Rwanda (Rwanda Library Services), Isaro Foundation ifatanyije n’inzego zitandukanye bamuritse ibitabo birenga ibihumbi 50 bigenewe abana b’u Rwanda biga mu bigo bitandukanye byo mu mashuri y’incuke, ayisumbuye ndetse na za Kaminuza.
Mu kiganiro n’abanyamakuru umuyobozi wa Isaro Foundation Jean Leon Iragena yatangaje ko bahuguye abantu batandukanye mu Rwanda bikubiye mu matsinda agera ku 100 agamije gufasha Abanyarwanda kwiga gusoma no kwandika.
Isaro kandi ifitanye ubufatanye n’ibihugu bitandukanye byo muri Amerika ndetse no mu Burayi mu rwego rwo gutanya kugira ngo ubumenyi bukwire hose mu Rwanda ndetse no mu byaro.
Umushyitsi mukuru Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yashimiye uwagize igitekerezo cyo gutangiza uyu muryango. Yagarutse ku kamaro ko gusoma, avuga ko bituma ubuhanga bw’abantu bukura mu bitekerezo kandi bukagera ku bantu benshi.
Hon Gatabazi J.M.V ashingiye ku bwinshi bw’urubyiruko rw’u Rwanda, yavuze ko gusoma ari uburyo bwiza bwo gusangira ubumenyi ku bantu benshi ndetse no hagati yarwo mu rwego rwo kubona uburyo bwo kwihangira akazi.
Ati “Kuko mwatangiye ntimuzahagarare. Muzakomeze mukore bizatuma urubyiruko rubagana kandi rubigireho mu rwego rwo kugwiza ubumenyi no kugira impenduka mu mibereho yarwo.”
Hon Gatabazi kandi yasezeranya abayobozi ba Isaro Foundation ndetse n’abanyamuryango bayo ko Leta izababa hafi mu rwego rwo kubafasha kugwiza imbaraga bityo bakazavamo abayobozi b’ejo bafitiye igihugu akamaro.
Isaro yamugeneye igitabo cyerekana imiterere y’Amerika ya ruguru bita Atlas.
Uyu mwaka barateganya gutanga amahugurwa yo gusoma, kwandika ndetse no gushushanya inyandiko mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi n’umuco. Mu myaka ushize batanze ibitabo basomera kuri za Mudasobwa ntoya bifasha abana kwiga umuco wo gukunda gusoma no kwandika.
Bahaye kandi amashuri atandukanye yo mu cyaro ibitabo hagamijwe gukwirakwiza ibitabo mu bana mo mushuri yisumbuye aherereye mu cyaro.
Ubuyobozi bwa Isaro Foundation butangaza ko bafite imishinga yo kwagura ibikorwa bwabo uyu mwaka bikakwira hose.
Isaro Foundation ni umuryango ugizwe n’urubyiruko rurenga 150 rukorera mu Rwanda no muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Uyu muryango kandi ufitanye ubufatanye n’imiryango ikorera mu bihugu by’uburayi.
NIZEYIMANA Jean Pierre
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
burya koko urubyiruko ni imbaraga zigihugu koko gusa reka nshimire abo basore bo mu isaro kuko bakoze igikorwa kiza cyane.
ni gikorwa cyiza cyane kandi kizafasha abana benshi
Iragena, thank you for your kind support towards Rwandan youth. Thumbs up! I was willing and had promised to participate but had alot of work and failed to turn up as promised. Sorry for that but I’m happy to see some of Intore franked you as always. Keep up the good spirit, the good heart and love for your county Rwanda. Love Bty
nukuri umuco wo gusoma bawutoza abana bakiri bato, kuko ntakiza nko gusoma ntawapfa kukubeshya uko yiboneye ngo agushobore mubyo yishakiye kuko uba warasomye byinshi. gusoma biguha experience de la vie. naho abakuru bo ngo nukwisomera icupa da! igiti kigororwa kikiri gito
Gusoma ni byiza cyane nanjye nshimiye uyu muryango kuba utoza abana b’u Rwanda gusoma no kwandika. Nanjye nsanzwe ndi umusomyi nkaba n’umwanditsi ariko aho nabitangiriye nasanze rwose umuntu usoma yunguka ubumenyi buri hejuru ya 50 bw’ibyo mwarimu yigishije umuntu mu ishuri. Ikibabaje rero kandi kigomba gukosorwa ni ukuntu ahantu henshi mu gihugu usanga abantu basoma ari abantu bakuze aho kuba urubyiruko kuko usanga ruhugiye cyane mu marushanwa y’imikino. Ni ukuri rubyiruko nshuti zanjye mureke twumve kandi dukurikize inama ISARO Foundation iduhaye.
Comments are closed.