Digiqole ad

Fulgence Bikorimana na bagenzi be barashaka kuba abakanishi b'umwuga

Umusore Fulgence Bikorimana na bagenzi be Tugirumugabe Leonce na Kimenyi Theoneste bamaze igihe gito barangije kwiga imyuga bajya gukora mu igaraji ‘Garaje ATMG’ ariko bose bemeza ko babayeho neza kandi ngo bitegiye kuvamo abakanishi b’icyitegererezo.

Fulgence akanika imodoka
Fulgence akanika imodoka

Bikorimana Fulgence w’imyaka 21, yize cyane ibijyanye n’umuriro n’amatara mu gukora imodoka (automobile électronique) nyuma yo kubyiga imyaka ibiri, amaze amezi atandatu mu kazi ariko avuga ko amaze kugera kuri byinshi.

Uyu musore muto yaguze imashini ibasha kumenya ahari ikibazo mu modoka, (diagnositic machine) yaguze amafaranga y’u Rwanda 250 000, yanaguze mudasobwa avuga ko imufasha kwiga no kwihugura mu bijyanye n’umwuga akora, abasha kuzigama amafaranga buri kwezi.

Yagize ati “Buri kwezi nzigama amafaranga y’u Rwanda 70 000, sinshobora kuyabura nkuyemo ibintu byose nkenera mu buzima.”

Mu mwuga we, Bikorimana ngo yumva azaba umutekinisiye utabeshyabeshya, umutekinisiye w’ukuri.

Yagize ati « Ndashaka kubimenya ku buryo nzabasha kwikorera, ndashaka kuba tekinisiye w’umwuga uzi icyo akora. »

Bikorimana atanga inama ku rubyiruko igira iti “Akazi kose iyo ugakunze karagutunga, umwuga ni mwiza ntusaza aho wajya hose wagutunga, ndakangurira urubyuruko gukora rukirinda ubunebwe.”

Igaraji ‘Garage ATMG’ Bikorimana akoreramo akorana n’abandi bajeni na bo bafite ibyo bagezeho n’intego nyinshi mu buzima bwabo.

Tugirumugabe Leonce w’imyaka 24 yatangarije UM– USEKE ko yagiye mu igaraji kugira ngo asoze inzozi ze ngo kuko akiri umwana yumvaga akunze kuba umutekinisiye.

Uyu musore ukiri ingaragu ngo ashaka kwandika izina mu kazi ke ku buryo azamenyekana ku rwego rw’igihugu.

Yagize ati “Ndashaka ko aka kazi nazandikamo izina kakazantungira umuryango.”

Aka kazi ko gukanika, gatunze Tugirimana ndetse akaba avuga ko kuva yarangiza kwiga n’ubu akora aka kazi harimo itandukaniro rikomeye. Abasha kwikodeshereza inzu, akarihira na murumuna we amashuri ndetse ngo ibibazo byo mu buzima ni we ubyikemurira.

Undi mujeni witwa Kimenyi Theoneste w’imyaka 18 gusa, avuga ko yaje mu igaraji kuko yabonaga abahakora babona amafaranga kandi ngo na we yari akunze umwuga w’ubukanishi. Amaze amezi make mu kazi ari ko ngo yizeye ko uyu mwuga uzamukiza.

Yagize ati “Ndashaka kumenyekana nkamera nka Masonga (umwe mu bakanishi bakora ubizi cyane ngo ni we areberaho), iyo ubonye amafaranga nta cyo utakora. ”

Garage ATMG iherereye mu mujyi wa Kigali hafi y’Akarere ka Nyarugenge, hakaba hakorerwa ubukanishi bw’imodoka no gusiga amarangi.

Aha yari agiye gufunga itara ryo hejuru kuri Ambulance
Aha yari agiye gufunga itara ryo hejuru kuri Ambulance
Uyu musore azobereye cyane mu gukora amatara y'imodoka n'umuriro
Uyu musore azobereye cyane mu gukora amatara y’imodoka n’umuriro
Fulgence akanika imodoka
Fulgence akanika imodoka
Fulgence ukanika agaragara nk'umwana muto ariko azi ibyo akora
Fulgence ukanika agaragara nk’umwana muto ariko azi ibyo akora
Ubukanishi busaba kwiyanduza
Ubukanishi busaba kwiyanduza
Bari bamaze gukura ipine bashaka kuyifunga neza
Bari bamaze gukura ipine bashaka kuyifunga neza
Ba genzi ba Fulgence bakanika imodoka
Ba genzi ba Fulgence bakanika imodoka
Umusaza arakora uko ashoboye ngo iyo na yo isubire mu muhanda
Umusaza arakora uko ashoboye ngo iyo na yo isubire mu muhanda
Naziriya zirakorwa zikagenda
Naziriya zirakorwa zikagenda

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • “tarinyota” aka kaba ariko kazina aho abakanishi bakorera hazwi, uyu uri mumyuga myiza utapfa kubura icyo ukora, congs kuri uwo mugrand frere icyambere nugukunda umwuga wawe numutima wwawe ukareba ko utazubaka amagorofa,. be proud of ur job

  • Dore urubyiruko ruzi icyo gukora, aba nibo bazubaka imitamenwa mu minsi iri imbere mu Rwanda

Comments are closed.

en_USEnglish