Digiqole ad

North Korea: Perezida yahanishije Nyirarume kwicwa ariwe n’imbwa 120

Mu butumwa bwo kwifuriza abanyakoreya ya Ruguru umwaka mushya muhire, Perezida Kim Jong-un yatangajemo urupfu rwa Nyirarume witwa Jang Song Thaek, ndetse avuga ko barimo kugenda bakura ibizira mu ishyaka ryabo rimwe rukumbi.

Jang Song Thaek atwarwa n'abashinzwe umutekano.
Jang Song Thaek atwarwa n’abashinzwe umutekano.

Ku rundi ruhande ariko, urubuga rwa internet standard.co.uk dukesha iyi nkuru rukavuga ko hari ibitangazamakuru bitandukanye byo byatangaje ko Jang Song Thaek w’imyaka 67, wari General mu gisirikari cya Korea ya Ruguru yishwe urw’agashinyaguro.

Amakuru avuga ko Perezida ubwe yategetse ko Jang Song Thaek n’abandi bantu batanu bari incutize magara bamburwa imyenda yose bakajugunyirwa imbwa 120 zari zimaze iminsi itatu zisonjeshwa.

Umuhango wo kumwica ngo watwaye isaha yose, Perezida Kim n’umuvandimwe we Kim Jong Chol n’abandi bayobozi bakuru 300 bari aho bareba uko imbwa zimurya.

Imwe mu mbwa 120 zamuriye Photo/The Guardian.
Imwe mu mbwa 120 zamuriye Photo/The Guardian.

Koreya ya ruguru ntiragaragaza neza uburyo iyicwarye ryagenze, gusa ibintangazamakuru bitandukanye byo mu Bushinwa buzwiho kuba bushyigikira Perezida Kim Jong-un na Singapour byemeza ko abo General Jang yaba yarishwe ahawe imbwa.

Abakurikiranira hafi ibya Politiki ya Korea ya Ruguru, bavuga ko ibihano nk’ibi atari bishya kandi atari ikintu giteye ubwoba muri Korea nk’uko abantu babitekereza.

Gusa ngo kuba Perezida Kim Jong-un yubuye guhanisha abanyapolitiki ibihano nk’ibi cyane cyane abakoze amakosa bafitanye nawe isano ya hafi, ngo ni ukugira ngo akange abaturage hatagira uwahirahira kwigaragambya.

Amakuru avuga ko mu ijambo rye, Perezida Kim Jong-un yateshe agaciro cyane nyirarume amugereranya n’imbwa zamuriye.

General Jang wafatwaga nk’umunyapoliti wa kabiri ukomeye muri Korea ya Ruguru, yari yarashyingiranywe Nyirasenge wa Perezida Kim, witwa Kim Kyong Hui yahaniwe icyaha cy’ubugambanyi no gushaka kubaka imbaraga zishingiye ku gatsiko kihariye mu ishyaka rimwe rukumbi ry’abanyakoreya.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • uko ntabwo ariko bayobora inama namugira nukumenya ko icyo utakwifuza ko kikugeraho ntukacyifurize abandi.

  • Ndumiwe koko!

  • ubu se mvuge iki koko? Birandenze pe!!

  • Uyu Muyobozi nimwiza rwose. Numwe mubantu batagiri icyimenyame pee. Ahana akurikije Itegeko nshinga.Ahubwo natere yigishe nabandi.. Murakoze

  • Corea ya ruguru iyobowe n’umugome urusha Hitler ubugome, mu minsi ishize ngo uwari yungirije umugaba mukuru w’ingabo ze yabonye aseka kuri anniversaire y’urupfu rwase, aravuga ngo uretse no kumubona mu gisirikari ntakeneye no kumubona akiri muzima,bahise bamurangiza,iyi ni shitani yagwiriye corea ya ruguru.isi ko mbona yuzuyemo ibikoko birushije Nero ubugome turabigenza dute koko?

  • Nawe zizmurya nka kuriya niyihangane

  • what fuck !! this is Dog olso man Dammm

  • aho kugirnago uhanishe mwene wanyu kumurisha imbwa wamufinga burundu Imana yonyine ikazamwiyacyirira mubayo igihe izashakira biriya bikorwa nibyakinyamaswa yigeze no kwica umukobwa bakundanaga ngo nuko batabyumvise kimwe bavuga ngo igitugu muri kiriya gihugu birarenze kubona barigeze gukubitira abaturage kurira ngo kubera ko prezida yapfuye birababaje cyane

  • Non non?Uyu mwana w’umu President nta bu muntu afite kabisa. Yagombye kumuhanisha ibindi bitari ibi wenda akagozi, urusasu kuko byose ni urupfu. Birababaje.

  • Mumureke we azaribwa n’inshishi!

  • Mu mureke ntzi Imana igihe izamugenderera azabonako nawe ava amaraso nkabandi bose ko kandi ashobora ku babara. Arikon Satani buriya azahanwa ryari koko? Iyo byumvise ngiraubwoba kuko nkiri ku isi, arike nshima Yesu watubambiwe. Buriya se ko uriya amwishe ruriya ari umunyepolitique mugenziwe ibirenzibyo akaba mwene wabo buriya ageze k’umuntu babeshyeye yafata ibyemezo bimeze bite kweri. Dufate urugero bamushyikirije umuntu bamubwirako yagerageje kumutuka ndetse no gushinga ikindi gisirikare, ubanza yabanza kumwirira atamushyikirije izo mbwa. Ariko abantu barishuka koko, none se azatura we nkumusozi? Icyabukoze koko satani yigaruriye isi koko nkuko yabibyiye Yesu ibiyisi byose ni ibye ari kumugerageza. Uriya mwana w’umu president koko uwa muhumura amaso akamwereka ko nawe ari icyondo. Ikimbabaza nuko hari igihe bene bariya bapfa batabibonye, Imana ikivuga ngo izabihanira. Ariko iyo bijya kuba mugihe nkicy’Abisiraeli yagahise abona nawe ingaruka zibyo yakoze. Sindi umucyamanza kuko sinzi naneza niba uriya wishwe niba koko ari mwokosa, nubwo yaba ari mu ikosa ntabwo ijambo ry’Imana biriya bibyemera. PUUUU bitsindwe mu izina rya Yesu wadupfiriye.

  • sinca imanza ariko igihe nikigera azabona ishyano.Mana turananiwe tabara kuko ubugome burakabije.Ibi biratwerekako isi igeze kwiherezo ryayo dushatse twakwihana.Imana ihumurize imitima yacu.

  • utupfu sicyo kibazo, ariko mwibuke ko byanditswe ngo uwicishije inkota nawe azicwa nayo, niba uriya mwana abona nyirarume atarababaye nawe bazazimuha kandi ntizizamwanga gusa njyewe ndabona kiriya atari igihugu rwose

  • nawe siwe ahubwo abo abamufasha kubikora nibo babi, ubundi se aba general bandi bo ntibikwiye kubabera isomo?

  • Igihano nk’iki ko kirenze icyo numvise icya Kamegeri! Mana tabara iyi si ya none.

Comments are closed.

en_USEnglish