Digiqole ad

Igihangange muri ruhago Eusebio yitabye Imana ku myaka 71

Umunyaportugal ukomoka muri Mozambique uzwiho cyane kuba yarabaye uwatsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’Isi cyo mu 1966, yitabye Imana afite imyaka 71 y’amavuko nk’uko bitangazwa na BBC.

Igihangange Eusebio cyitabye Imana
Igihangange Eusebio cyitabye Imana

Eusebio da Silva Ferreira yavukiye ahitwa i Mafalala mu mujyi wa Maputo muri Mozambique mu 1942 mu gihe iki gihugu cyari kikiri mu bukoloni bwa Portugal.

Ise yari umuzungu wo muri Angola wakoraga imihanda naho nyina ari umwiraburakazi wo muri Mozambique, uyu mugabo yaje kwerekeza muri Portugal mu myaka 15 ye, aho yakiniye ikipe y’iki gihugu imikino yose hamwe 64 akayitsindira ibitego 41.

Uburyo yapfuyemo ntiburamenyekana kugeza ubu.

Uyu mukinnyi wakiniye cyane ikipe ya Benifica de Lisborn, mu gikombe cy’Isi cyo mu 1966 mu Ubwongereza yatsinzemo ibitego icyenda (9). Muri ibi bitego harimo bine yatsinze ku mukino bakinaga na Korea ya ruguru. Iki gikombe ikipe ye yarangije ku mwanya wa gatatu.

Mu mupira w’amaguru uyu mugabo afatwa nk’umwe mu bakomeye babayeho ku Isi kuko mu mikino 745 y’ababigize umwuga yakinnye yatsinzemo ibitego 733.

Agishoboye, bamwitaga “Black Panther”, yari azwiho amacenga n’umuvuduko bitangaje, mu 1965 yahawe igihembo cy’umukinnyi warushije abandi ku mugabane w’Uburayi.

Yatwaye kandi igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo ari kumwe na Benifica mu 1962, akaba ariko ari mu ikipe yatsinzwe na Manchester United ku mukino wa nyuma wa Champions League mu 1968.

Muri Portugal hagati ya 1964 na 1973 niwe muri shampionat wegukanaga umwanya wa mbere w’abatsinze ibitego byinshi. Aho yatwaye ibikombe 10 bya shampionat na Benifica.

Christiano Ronaldo ufatwa nk’uri gutera ikirenge mucya Eusebio muri Portugal yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ati “Always eternal, Eusebio, rest in peace,” anagaragaza ifoto bari kumwe.

Ni mu 1963 mu gikombe cy'amakipe ya mbere i Burayi, n'ubuhanga butangaje yatsinze ishoti yarekuriye mu kirere ubwo bakinaga na Milan AC
Ni mu 1963 mu gikombe cy’amakipe ya mbere i Burayi, n’ubuhanga butangaje yatsinze ishoti yarekuriye mu kirere ubwo bakinaga na Milan AC
Mu 1968 ageze kuri stade ya Wembley hamwe na Benifica gukina n'ikipe ya Manchester United
Mu 1968 ageze kuri stade ya Wembley hamwe na Benifica gukina n’ikipe ya Manchester United
Aha ni mu 2004, Eusebio (iburyo) ari kumwe n'igihangange Pele cyo muri Brazil
Aha ni mu 2004, Eusebio (iburyo) ari kumwe n’igihangange Pele cyo muri Brazil
C Ronaldo hamwe na Eusebio
C Ronaldo hamwe na Eusebio
Niyo upfuye ibikorwa birasigara, iyi ni ishusho nini ya Eusebio imbere ya Stade y'ikipe ya Benfica yakiniye cyane
Niyo upfuye ibikorwa birasigara, iyi ni ishusho nini ya Eusebio imbere ya Stade y’ikipe ya Benfica yakiniye cyane

JD Inzaghi Nsengiyumva
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • R.i.p

  • R.I.P niyigendere nta kundi

  • RIP

Comments are closed.

en_USEnglish