Mu kiganiro Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Claver Gatete yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique yagaragaje ko kuba ibihugu nterankunga byarahagarikiye u Rwanda inkunga muri 2012, byarufashije kwishakamo ibisubizo ubwarwo runabikuramo isomo ko rugomba gushyira ingufu mu gukorana n’ibigo by’imari kuruta uko rwakorana n’ibihugu cyangwa ibigo nterankunga bikora politiki kuko ngo igihe icyo aricyo cyose biba bishobora guhagarara. Muri iki […]Irambuye
Ku bw’amahirwe nta muntu waguye muri iyi mpanuka yajyaga kumara benshi urebye imodoka zayigonganiyemo. Icyayiteje ni uburangare bw’abashoferi b’amakamyo ava muri Tanzania ngo kuko baba bamenyereye cyane kugendera mu kuboko kw’ibumoso. Ahagana saa moya muri iki gitondo cyo kuwa 03 Mutarama, i Musambira mu karere ka Muhanga, imodoka ebyiri z’amakamyo plaques numero T610 CAU na […]Irambuye
Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’igihugu cya Ethiopia yatangaje ko kuri uyu wa gatanu tariki 02 Mutarama 2014 ibiganiro hagati y’impande zitavuga rumwe mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo byatangiye. Radio Ijwi ry’Amarika dukesha iyi nkuru itangaza ko abitabiriye ibiganiro bigamije guhosha imirwano imaze ibyumweru bitatu ihitana abantu muri Sudani y’Amajyepfo bageze muri iki gihugu kuwa gatatu ahagana […]Irambuye
Ejo kuwa kane, tariki 02 Mutarama 2014, abarimu bahagarariye abandi baturutse mu Turere twose tw’igihugu bahuguwe ku gucunga neza umutungo, gutinyuka kwihangira imirimo no kwiga neza imishinga yabo, kugira ngo nabo bakangukira kujya mu bikorwa bibateza imbere batarambirije ku mushahara bahabwa gusa. Museruka Joseph, umuyobozi mukuru wa Koperative yo kubitsa no kugurizanya y’abarimu, ‘ […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 02 Mutarama 2014 abantu batazwi barashe ku kibuga cy’indege cya Gisirikare cya Ndolo giherereye i Kinshasa mu Murwa mukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. AFP dukesha iyi nkuru gitangaza ko imodoka yuzuye abantu bitwaje intwaro ariko kugeza ubu bataramenyekana bageze i Kinshasa bagatangira kurasa berekeza ku […]Irambuye
Muraho basomyi b’Umseke? mwese mbifurije umwaka mwiza mushya muhire wa 2014. Nk’uko mudasiba kugira abantu inama nanjye mbandikiye mbasaba inama ku kibazo Mfite kinkomereye! Ndi umu damu maze imyaka itatu nshize urugo arko muri iyo myaka itatu yose nayirwayemo indwara nakwita ko ari akarande kuva nashakana n’umugabo twamaranye iminsi itatu ntangira kurwara indwara bita ‘infection […]Irambuye
Sentore Jules umuhanzi wo mu njyana gakondo mu Rwanda yabwiye Umuseke ko yakabije inzozi ubwo ku Bunani bw’uyu mwaka mushya yaririmbanaga n’igihangange Cecile Kayirebwa kuri Scene imwe. Mu gitaramo cyari cyahuruje imbaga, Cecile Kayirebwa aririmba yafashwaga n’abagize Gakondo Band Jules Sentore aririmbamo n’abandi bahanzi nka Teta n’abandi. Jules Sentore ati “Ni impamo nakabije zimwe mu […]Irambuye
Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko umusore wo mu karere ka Ruhango umurenge wa Mwendo, akagari ka Kubutare yishwe ku bunani nyuma yo kurya amasambusa abiri nyuma ntiyishura. Hari ku mugoroba w’itariki ya 1/01/2014 ubwo henshi mu cyaro no mu mijyi baba bishimira uburyo batangiye umwaka mushya, Ndayisenga Jean Baptiste w’imyaka 24 y’amavuko we yerekeje kwa […]Irambuye
Senderi International Hit 3D umuhanzi ukora injyana ya Afrobeat, we n’abahanzi bakora iyi njyana nka Uncle Austin, Kamichi na Mico bagiye bavugwa cyane, hibazwa uwakoze cyane kurusha bagenzi be. Senderi we aritaaka ko yabahize kuko yakoze amashusho agera ku munani y’indirimbo ze nshya. Senderi International Hit, ubu wongeyeho akabyiniriro ka 3D ku mazina ye, yabwiye Umuseke […]Irambuye
Nyuma y’urupfu rwa Col Mamadou Ndala wishwe kuri uyu wa 2 Mutarama mu gace ka Beni muri Kivu y’amajyaruguru, abaturage b’abanyarwanda bari mu mujyi wa Goma bahohotewe n’indoresore z’abanyecongo babahora urupfu rw’uyu musirikare wa Congo. Abaturage b’abanyarwanda bajya i Goma bavuye cyane cyane mu mujyi wa Rubavu, bajyanywe n’ubucuruzi, kuri uyu mugoroba abatakubiswe babwiwe nabi […]Irambuye