Month: <span>January 2014</span>

Burkina Faso: Bamwe mu bari inkoramutima za Compaoré bamukuyeho amaboko

Abantu batandukanye bakomeje kwegura mu ishyaka rya Perezida  wa Burkina Faso Blaise Compaoré watangiye kuyobora iki gihugu kuva mu mwaka w’1987. Abenshi mu begura muri iri  shyaka bavuga ko Perezida Compaoré ashaka kwica Itegeko Nshinga kugira ngo abone uko aguma k’ubutegetsi. Uyu mugabo kandi yakomeje gushijywa na bo batavuga rumwe, imiryango itegamiye kuri leta na […]Irambuye

Benshi bibajije icyatumye Mani Martin arira ubwo Kayirebwa yaririmbaga

Mu minsi ishize ubwo habaga igitaramo gisoza umwaka gisanzwe kizwi nka ‘East African Party’ abahanzi bakora muzika kuri ubu bahuriye kuri stage imwe n’abahanzi bo hambere, gusa benshi mu bahanzi b’ubu bagiye batangaza ibintu bitandukanye nyuma y’icyo gitaramo. Bamwe muri abo bahanzi harimo Mani Martin umwe mu bahanzi bashimishije abantu cyane uburyo yitwaye kuri stage […]Irambuye

Gakenke: Abahinzi bagiye kujya bakoresha ikoranabuhanga rya “e-voucher”

Uburyo bushya bw’ikoranabuhanga mu buhinzi buzwi nka “e-voucher” bugiye gukoreshwa n’abahinzi bagura banishyura ifumbire mvaruganda. Bukazabafasha kwitabira gukorana n’ibigo by’imari kandi no kubona ifumbire ku gihe kandi byoroshye. Umuhinzi ushaka gukoresha e-voucher agomba kuba afite telefone ngendanwa, akanafunguza konti mu bigo by’imari bizashyira ubu buryo mu bikorwa,  ari byo Banki ya Kigali (BK) na Urwego […]Irambuye

Urupfu rwa Karegeya wari umwanzi w’u Rwanda ntirwatubuza gusinzira-Min.Mushikiwabo

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yatangaje ko urupfu rwa Karegeya Patrick, rudateye inkeke kuko n’ubundi yateguraga ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu kandi ngo Guverinoma y’u Rwanda ikaba imufata nk’umwanzi wayo. Binyuze ku rubuga rwa Twitter, ubwo yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru Claude Kabengera wa Radio Isango Star wari wamusabye kugira icyo avuga ku rupfu rwa […]Irambuye

Rulindo: Kabagema yizihije isabukuru y’imyaka hagati ya 100-110

Kuwa gatandutu w’icyumweru dusoje, umukecuru utuye mu Karere ka Rulindo witwa KABAGEMA Emmerence (Marisiyana) yizihije isabukuru y’imyaka iri hagati y’100 na 110 amaze avutse. Ibi birori byanabayemo Misa yo kumusabira, byari byitabiriwe n’abamukomokaho benshi, inshuti n’abaturanyi, bose hamwe bagera nko kuri 300. Ibirori byabereye iwe aho atuye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Kinihira, muri […]Irambuye

Nyanza: 56 ni indembe, umwe yarapfuye kubera ikigage banyoye

Ejo kuwa gatandatu tariki 04 Mutarama 2014,abantu 56 bakomoka mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza bagejejwe mu bitaro by’Akarere baribwa mu nda ku buryo bukomeye ndetse n’umwe muri bo amaze gupfa, ngo byatewe n’ikigage banyoye mu birori byo kwishimira umunsi mukuru w’Ubunane. Umwe muri bo witwa Mushimiyimana Emmanuel w’imyaka 17 y’amavuko yitabye Imana […]Irambuye

Nyuma yo kubyara batatu, Tereza w’imyaka 19 ntazi uko azabarera

Umukobwa witwa Uwitonze Tereza w’imyaka 19 yibarutse abana batatu ku itariki ya 7/12/2013. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabutare ari naho yabyariye ntiburamusezerera kuko butizeye uko aba bana bazabaho. Uwitonze Tereza uyu wabyaye abana batatu akomoka mu Mudugudu wa Burashi, Akagari ka Duwane, Umurenge wa Kibirizi, mu Karere ka Gisagara. Nta […]Irambuye

Karegeya azashyingurwa muri Africa y'epfo

Kuri iki cyumweru, Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda yasohoye itangazo rivuga ko ‘Patrick Karegeya yari umunyarwanda wabaga muri Africa y’epfo mu gihe yapfaga bityo ko ibyo kumushyingura byakorerwa muri kimwe muri ibyo bihugu’. Ibinyamakuru byo muri Uganda byari byagaragaje ubushake bw’umuryango wa Patrick Karegeya uba mu majyepfo ya Uganda i Mbarara, bw’uko uyu mugabo wahoze […]Irambuye

Ruhango: Imibiri y’abantu batanu bazize Jenoside yahingwaga hejuru yataburuwe

Mu gitondo cyo kuwa gatanu w’iki cyumweru dusoza, tariki 03 Mutarama 2014, ubwo abakozi basizaga ikibanza cy’ahagombaga kubakwa amacumbi y’abakobwa mu kigo cya college de Bethel “Aparude,” hagaragaye imibiri y’abantu batanu (5) bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abatahuye iyi mibiri yari iri mu murima wahingwagamo imyumbati bemeza ko abahahingaga bayibonaga ariko bakaga gutanga ayo makuru. […]Irambuye

S Sudan: Bwa mbere impande zitumvikana zahuriye mu cyumba kimwe

Ibiganiro ku buryo bw’imbonankubone hagati y’abahagarariye impande zitumvikana muri Sudan y’epfo byatangiye kuri iki cyumweru i Addis Ababa muri Ethiopia. Abahagarariye impande zombi bahuriye mu cyumba cy’ibiganiro biri butangire saa munani kuri iki cyumweru. Kuri uyu wa gatandatu habaye ibisa no guhura ariko ntibyagira icyo bitanga kuko imirwano yari ikomeye cyane ndetse i Juba muri […]Irambuye

en_USEnglish