Digiqole ad

Itorero Indangamirwa rifite gahunda yo kwigisha umuco k’ubuntu

Itorero Indangamirwa rivuga ko mu rwego rwo kwagura umuco bagiye kwigisha abana ibijyanye no kubyina ndetse no kuririmba umuco Nyarwanda k’ubuntu.

Iterero Indangamirwa
Iterero Indangamirwa

Itorero indangamirwa ni itorero ryavukiye mu kigo cy’amashuri cya ‘Saint Andre’, rikaba rihuza abana barangije muri iki kigo babarizwaga mu muryango w’abana bacitse ku icumu  witwa “AERG” ubu bakaba bageze ku banyamuryango 60.

Maurice Abayo , umuyobozi w’iri torero yatangarije UM– USEKE ko iri torero rishaka kwagura umuco Nyarwanda basangiza impano za bo abandi Banyarwanda, aho bafite gahunda yo kwigisha abakuru n’abato bifuza kumenya byinshi kuri iyi mpano.

Ati“Ubu twigisha umuco abana bato k’ubuntu, ndetse n’abakuru babishaka nti bahezwa kandi iyi gahunda izakomeza ibyazwe umusaruro na buri wese ukunda umuco ndetse n’utawukunda azawukunda

Abayo akomeza avuga ko benshi mu banyamuryango  bafitanye ubuvandimwe ku buryo icyo babonye bagisaranganya ndetse bagaharanira no guteza imbere umuco Nyarwanda.

Indangamirwa ziheruka gukora igitaramo gikomeye cyo gusoza iminsi 100 yo Kwibuka jenoside  yakorewe Abatutsi,  iki gitaramo  cyitwaga “inzira y’amagorwa”

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • None se ko bafashe izina ry’itorero rya BIKINDI,babanye ariryo ryiza kurusha amazina twahoranye tukiga muri Saint André nka “New Kids”,”Urwezantwari”,”Intashyo”……..njye iryo zina ndaribona nkibuka itorero rya yankozi y’ikibi ngo ni “Bikindi” usibye ko ryari rizi gukina ibyo bita “OPERA” nk’iyo bigeze gukora yitwa “Igitaramo kwa Macumu” wabonaga imeze nka za film z’abahinde.

  • Indangamirwa ryari izina ry urucyerereza rw abana(junior) kandi nubwo Bikindi yaba yarakoresheje iryo zina ntibyabuza abandi kuri kurikoresha ariko muburyo bwiza kuko nigisobanuro cyaryo nikizaa!

    • Ariko Gigi wagiye uvuga ibyo uzi neza ….Indangamirwa ryari itorero ry’abana kuva ryari? wigeze uribonaho n’umunsi n’umwe?….uzashake wa mudamu witwa “Sophie”
      umwe uzi gucuranga inanga azakubwira abari baririmo,we yari akiri muto yego!!! ariko ryari itorero rivanze abantu bato n’abakuze rikayoborwa na Bikindi Simon,wowe ntago ubizi,njye ndabizi naribonye incuro zirenga eshanu muri centre culturel F-R, muri Saint André n’ahandi. Uzabaze abantu bize muri Saint André mbere ya 89,Indangamirwa ziyobowe na Bikindi zaratubyiniye zinadukinira umukino”opera” yitwaga “Igitaramo kwa Macumu” ntago bari abana rero.

  • Indangamirwa ni izina ryiza rwose kandi ibyo aba basore n’inkumi bagiye gukora bifitiye akamaro igihugu cyacu. Amazina yandujwe tugomba kuyaha agaciro tuyagira meza dukora ibyiza, sinon twazava no muri iki gihugu cyangwa se tukagihindurira izina ngo kuko cyabayemo ba Bikindi na ba Bagosora…

Comments are closed.

en_USEnglish