Tags : USA

Libye: Ingabo za US zahitanye abarwanyi 80 ba IS

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kiratangaza ko ibitero by’indege byagabwe ku barwanyi b’umutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS) muri Libye byahitanye abarwanyi basaga 80 b’uyu mutwe uvuga ko ugendera ku mahame akarishye ya Kisilamu. Ni mu bitero byagabwe nyuma y’inkunga y’ibisasu 100 byatanzwe ku mabwiriza ya Perezida Barack Obama washyize umukono ku mwanzuro […]Irambuye

USA: Miliyoni 90 $ zizagenda ku mihango yo kurahira kwa

Ku wa Gatanu w’Icyumweru gitaha nibwo Donald Trump uherutse gutsinda amatora nka Perezida wa USA azarahirira imirimo ye mishya. We n’umuryango we n’abandi bamaze gukusanya miliyoni 90 z’amadolari zizakoreshwa mu birori bizakurikira kurahira kwe nyirizina. Aya mafaranga ngo yenda kungana n’ayo Obama yakoresheje mu birori yakoze inshuro ebyiri ubwo yarahiriraga  kubora USA. Obama arahira bwa […]Irambuye

Mukanya Trump arabwira abanyamakuru uko azayobora USA

Kuri uyu wa gatatu nibwo Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora USA ari bugirane ikiganiro cya mbere n’abanyamakuru. Abasesengura ibintu bavuga ko ibibazo bityaye kandi bidaciye ku ruhande ari bubazwe biri bugaragaze uko abona ibintu harimo ibiherutse kuvugwa ku Burusiya ko aribwo bwamwibiye amajwi kandi ngo biraha abatuye Isi ishusho y’uko azayobora USA mu myaka ine […]Irambuye

2016 ibiza byangije miliyari 175$ ku isi, mu Rwanda bizatangazwa

Imitingito yo mu Buyapani, imiyaga y’inkubiri muri Amerika na za Haiti, imyuzure mu Bushinwa, n’imvura n’izuba byangije byinshi mu bihugu binyuranye bya Africa harimo n’u Rwanda ngo byangije ibintu bifite agaciro ka miliyari 175 z’amadorari ya USA nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’ubwishingizi cyo mu Budage. Ibiza byabayeho ahanini byatewe n’imihindagurikire y’ikirere yateye gushyuha kw’umubumbe w’isi ibintu […]Irambuye

Trump yaburiye Kim Jong kutagerageza missile ishobora guhungabanya USA

Nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere Perezida wa Koreya ya ruguru, Kim Jong Un abwiriye abagize ishyaka rye ko ateganya kuzagerageza igisasu (intercontinental ballistic missile) gifite ubushobozi bwo kugera muri California, kuri uyu wa Kabiri Perezida Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora USA yahaye gasopo Kim Jong ko adakwiye gukora iki gikorwa. Ati “Ibyo ntibizashoboka!” Kuwa Mbere […]Irambuye

Korea ya Ruguru yemeje ko yamaze gukora intwaro kirimbuzi

Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Jong-Un,kuri iki cyumweru mu ijambo risoza umwaka n’iritangira umushya wa 2017, yatangaje kuri televiziyo y’igihugu ko Korea ya Ruguru yinjiye mu bihugu bifite intwaro kirimbuzi muri 2016.   Mu ijambo risa n’irishotorana, Perezida Jong Un yavuze ko Korea ya Ruguru iri hafi cyane kugerageza intwaro ikomeye irasa kure cyane […]Irambuye

Uburusiya nabwo bugiye kwihorera bwirukana Abadipolomate 35 ba USA

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’U Burusiya yasabye Perezida Vladimr Putin kwirukana abadipolomate 35 35 ba America nko gusubiza icyemezo cy’iki gihugu na cyo kirukanye Abadipolomate b’U Burusiya. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Sergei Lavrov yavuze ko icyo cyifuzo cyashyikirijwe Perezida Vladimir Putin. Ubuyobozi bwa America bwafatiye ibihano U Burusiya nyuma y’amakuru ashinja iki gihugu kudobanganya amajwi y’amatoro y’Umukuru […]Irambuye

2016: Havumbuwe amoko 133 mashya y’inyamaswa n’ibimera

*Ngo aya yavumbuwe ni macye cyane ugereranyije n’akekwa…Ngo ni 10% gusa… Abahanga bo mu kigo cy’ubushakashatsi cyo muri California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo Dr  Shannon Bennett baratangaza ko havumbuwe amoko mashya 133 y’inyamaswa n’ibimera byavumbuwe mu mazi, mu mashyamba no mu butayu mu bice bitandukanye ku Isi.  Muri aya moko mashya y’inyamaswa n’ibimera […]Irambuye

Islamic State yatangaje ko izakora ishyano muri 2017 kurusha indi

Mu itangazo umutwe w’iterabwoba wa Islamic State wasohoye mu Kinyamakuru Jihad Watch waburiye abantu ko bagomba kurya bari menge muri iyi minsi y’impera z’umwaka kuko ngo izica benshi. Muri 2017 ngo izatera ibitero byinshi mu bihugu by’abo yita ‘abahakanyi’. Mbere gato y’uko Noheli y’uyu mwaka iba, umusore ukomoka muri Tunisia bivugwa ko yakoreraga IS yagongesheje […]Irambuye

Imparangwe ziracika ku Isi, mu Rwanda ho ngo ntazigeze ziharangwa

Eugene Mutangana ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Kigo cy’igihugu cy’iterambere, (RDB) yabwiye Umuseke ko ibinyamajanja bita ‘Imparangwe’ (Cheetahs)  zitigeze ziba mu Rwanda. Mu mibare RDB bafite ya vuba, yerekana ko guhera muri 2013 kugeza mu bushakashatsi bwakozwe muri 2015 nta mparangwe basanze mu Rwanda. Ku isi hose hasigaye imparangwe 7 100 gusa mu gihe mu […]Irambuye

en_USEnglish