Digiqole ad

Trump yaburiye Kim Jong kutagerageza missile ishobora guhungabanya USA

 Trump yaburiye Kim Jong kutagerageza missile ishobora guhungabanya USA

Ngo mu kwezi kumwe Kureya ya Ruguru izagerageza intercontinental ballistic missile

Nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere Perezida wa Koreya ya ruguru, Kim Jong Un abwiriye abagize ishyaka rye ko ateganya kuzagerageza igisasu (intercontinental ballistic missile) gifite ubushobozi bwo kugera muri California, kuri uyu wa Kabiri Perezida Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora USA yahaye gasopo Kim Jong ko adakwiye gukora iki gikorwa. Ati “Ibyo ntibizashoboka!”

Ngo mu kwezi kumwe Kureya ya Ruguru izagerageza intercontinental ballistic missile
Ngo mu kwezi kumwe Kureya ya Ruguru izagerageza intercontinental ballistic missile

Kuwa Mbere w’iki cyumweru, Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yavuze ko imyiteguro ya nyuma iri hafi gukorwa kugira ngo agerageze igisasu cya rutura gishobora kwambuka umugabane kigafata undi.

Koreya ya ruguru imaze iminsi igerageza ibisasu bito kuri iki, bimwe bigakora neza ibindi bigapfuba.

Ikinyamakuru The New York Times kivuga ko iki gisasu kigiye kugeragezwa na Koreya ya Ruguru gifite ubushobozi bwo guturuka muri Koreya ya ruguru kikagera mu kirwa cya Guam cyangwa mu Ntara ya West Coast muri California muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Mu mwaka ushize byavuzwe ko ubutegetsi bwa Kim Jong Un bwagerageje igisasu cya mbere gikozwe mu burozi bwa Hydrogen bita H-Bomb gusa hari abahanga bemeza ko kiriya atari igisasu H-Bomb nk’uko Pyongyang yabyemeje.

Ku rubuga rwe rwa Twitter, Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora USA MU matora y’Umukuru w’igihugu yabaye mu Ukwakira mu mwaka ushize yaburiye Kim Jong ko atakora iki gikorwa gishobora gushyia mu kaga USA.

Niba ibyo ubutegetsi bwa Kim Jong Un buvuga ari ukuri, bukazagerageza iki gisasu kandi bikagaragara ko gifite ubushobozi bwo kugera muri USA, ngo kizaba ari ikintu cya mbere giteje akaga umutekano wa USA kandi kikazabera umutwaro ukomereye ubutegetsi bwa Trump.

Ku rundi ruhande ariko u Bushinwa barashinjwa gutiza umurindi Koreya ya ruguru muri iki gikorwa buyizeza ubufatanye mu kuyivuganira mu Kanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi igihe cyose USA yaba ishatse ko ifatirwa ibyemezo.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa, Geng Shuang yamaganiye kure ibirego bya USA avuga ko bigamije kuzamura umwuka mubi mu karere Koreya zombi (iya ruguru n’iy’epfo)  n’u Bushinwa ziherereyemo.

Ati “ Turizera ko impande zombi kwirinda gukomeza gukoresha amagambo ashotorana kandi yatuma ibintu bizamba muri aka karere.”

Koreya ya ruguru iramutse igerageje kiriya gisasu nk’uko ibivuga byaba ari ikibazo ku mutekano wa Koreya y’epfo.

Seoul  imaze igihe mu bibazo bireba igihugu mu rwego rwa Politiki kuva aho Inteko ishinga amategeko yemereje ko Perezida Park Geun-hye yegura kubera ibyaha by’uko yatonesheje umwe mu bagore bagenzi be akamumenera amabanga y’igihugu.

Inteko ishinga amategeko, Umutwe wa Sena, niramuka yemeje ibyemejwe n’Umutwe w’Abadepite, Perezida Park Geun azahita yegura, igihugu kijye mu nzibacyuho mbere y’uko amatora aba.

Ibi bivuze ko igihugu nta mugaba w’ingabo w’ikirenga kizaba gifite bityo Koreya ya ruguru ikaba ishobora kuzuririra kuri iki kibazo ikigirizaho nkana iy’epfo nubwo USA iba ibicungira hafi.

Ihinduranya ry’ubuyobozi muri USA no muri Koreya y’epfo mu bihe biri imbere ngo bizaha urwaho Koreya ya ruguru rwo kugerageza igisasu kizahungabanya ibihugu byombi mu rwego rw’imitekerereze.

Kim Jong yavuze mu minsi micye bazagerageza intercontinental ballistic missile
Kim Jong yavuze mu minsi micye bazagerageza intercontinental ballistic missile

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ariko mwabagabo mwe mwaretse isi yacu ikagira amahoro atarangwamo intambara koko ahaaaa Imana niyo yo kuturengera pe

Comments are closed.

en_USEnglish