Digiqole ad

Uburusiya nabwo bugiye kwihorera bwirukana Abadipolomate 35 ba USA

 Uburusiya nabwo bugiye kwihorera bwirukana Abadipolomate 35 ba USA

Perezida Vladimir Putin w’U Burusiya

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’U Burusiya yasabye Perezida Vladimr Putin kwirukana abadipolomate 35 35 ba America nko gusubiza icyemezo cy’iki gihugu na cyo kirukanye Abadipolomate b’U Burusiya.

Perezida Vladimir Putin w'U Burusiya
Perezida Vladimir Putin w’U Burusiya

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Sergei Lavrov yavuze ko icyo cyifuzo cyashyikirijwe Perezida Vladimir Putin.

Ubuyobozi bwa America bwafatiye ibihano U Burusiya nyuma y’amakuru ashinja iki gihugu kudobanganya amajwi y’amatoro y’Umukuru w’Igihugu aheruka kubera muri America.

U Burusiya buhakana ibyo birego bukavuga ko ibihano USA yafashe bidafite ishingiro.

Dmitry Medvedev Minisitiri w’Intebe mu Burusiya yavuze ko Ubuyobozi bwa Perezida Barack Obama buri kurangiza manda yabwo, busoze bwanga U Burusiya byo gupfa.

Abadipolomate ba Ambasade y’U Burusiya i Washington ndetse n’Umuyobozi Mukuru muri Ambasade mu mujyi wa San Francisco bahawe iminsi nta rengwa itatu ngo babe bavuye ku butaka bwa America n’imiryango yabo.

Inyubako ebyiri bikekwa ko zakoreshejwe n’intasi z’Abarusiya mu mujyi wa New York no muri Leta ya Maryland na zo zigiye gufungwa.

Ibihano bya USA byafatiwe inzego icyenda, harimo n’abantu ku giti cyabo muri izo nzego harimo iz’ubutasi ebyiri mu Burusiya urwitwa GRU na FSB.

America ishinja inzego z’U Burusiya z’ubutasi kuba zarajagajaze amabanga akubiye mu butumwa bw’ikoranabuhanga bwoherejwe kuri email z’Umukandida w’ishyaka ry’Abademokarate, Hilary Clinton, inyinshi zikaba zarimo amabanga akomeye yaje gushyirwa ku karubanda n’urubuga rwa Wikileaks.

BBC

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nange nzirukana iwange abavumbyi bose

Comments are closed.

en_USEnglish