Digiqole ad

Islamic State yatangaje ko izakora ishyano muri 2017 kurusha indi myaka

 Islamic State yatangaje ko izakora ishyano muri 2017 kurusha indi myaka

Mu itangazo umutwe w’iterabwoba wa Islamic State wasohoye mu Kinyamakuru Jihad Watch waburiye abantu ko bagomba kurya bari menge muri iyi minsi y’impera z’umwaka kuko ngo izica benshi. Muri 2017 ngo izatera ibitero byinshi mu bihugu by’abo yita ‘abahakanyi’.

Mbere gato y’uko Noheli y’uyu mwaka iba, umusore ukomoka muri Tunisia bivugwa ko yakoreraga IS yagongesheje ikamyo yo mu bwoko bwa Scania abantu bari baje kugura ibyo kuzayizihiza mu murwa mukuru w’u Budage, Berlin hapfa abarenga 12.

Mu itangazo IS yahohoye banditse ngo: “Mwa bahakanyi mwe, turabasaba ko ubwo muzaba muri kwishimira impera z’umwaka muzibuka no gutegura imva zanyu… Muri 2017 muzabona ishyano”

Tuzabarwanya mu izina rya Islam na Allah, mutwitegure! Igituma tubagabaho ibitero ni uko abanyapolitiki banyu babaye abaswa bakatwemerera kwinjira mu bihugu byanyu ngo baduhaye ubuhungiro, bakirengagiza icyo ‘intambara ntagatifu’,Jihad bivuze…”

Abasesengura ibintu n’ibindi bemeza ko IS iri gushaka abakorerabushake bo kuzakoreshwa mu bitero iri gutegura muri USA, i Burayi na Australia.

Ikinyamakuru gikorana na IS kitwa Nashir Media Foundation cyemeza ko uriya mutwe uri gutegura ibitero mu duce duhurirwamo n’abantu benshi nka za casino, amaduka manini n’ibitaro.

Nyuma y’ibitero ingabo za Iraq zifashijwe na ba meneko ba USA zagabye mu mujyi wa kabiri munini wa Iraq,  Mosul kugira ngo zitsimbure IS, hari impungenge ko bamwe mu barwanyi ba IS basubiye muri Syria no mu bindi bihugu bituriye inyanja ya Mediterane.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • MURI 2017 ABANTU BAMWE BARAHIGA ITERAMBERE NO KURWANYA UBUKENE ABANDI BAGAHIGA KUZICA ABANTU BENSHI!!! yemwe isi irema byinshi

  • Iryo terambere rero wowe uvuga sinsi impamvu utabonako haba habaye kwica inzirakarengane?
    nguhe urugero rufatica hano iwacu?
    mitiweli nibangahe bayifungirwa?
    kuva urwanda rwabaho nokubami no kubukorone wigize wumva aho umunyarwanda asoreshwa isambu ninzu yubakiwe nababyeyi?ariko uyu munsi birahari? Murwanda harigihano kirupfu kiba mumategeko yu Rwanda?
    ariko Reba abo police yirirwa irasa kumangwa yihangu? Abatetsi nabacuruzi nibangahe bicwa ipfu zidasobanutse? Iterambere none abandi barica? None bateretse Ko bariya bakora ibibombe nabyamisire bikazeko nabo bashobora kwirwanaho urabona batabahindura itsina ngufi?

  • Mafioza se ukabona umuti w’ibibazo ari ukwica inzirakarengene? Umusaruro w’ubu bwicanyi bw’aba bahezanguni se ukabona waba ari uwuhe?

  • Wowe wiyise mafioza ufite igitekerezo bicuramwe ngo nawe utanze igitekerezo cy’abagabo.

Comments are closed.

en_USEnglish