Digiqole ad

2016: Havumbuwe amoko 133 mashya y’inyamaswa n’ibimera

 2016: Havumbuwe amoko 133 mashya y’inyamaswa n’ibimera

Ifi yavumbuwe mu nyanja ya Pacifica ntisanzwe

*Ngo aya yavumbuwe ni macye cyane ugereranyije n’akekwa…Ngo ni 10% gusa…

Abahanga bo mu kigo cy’ubushakashatsi cyo muri California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo Dr  Shannon Bennett baratangaza ko havumbuwe amoko mashya 133 y’inyamaswa n’ibimera byavumbuwe mu mazi, mu mashyamba no mu butayu mu bice bitandukanye ku Isi. 

Ifi yavumbuwe mu nyanja ya Pacifica ntisanzwe
Ifi yavumbuwe mu nyanja ya Pacifica ntisanzwe

Muri aya moko mashya y’inyamaswa n’ibimera harimo amoko y’imiswa, amafi, inyoni, imiserebanya, ibiti bitangaje  na ‘virus’.

Aba bahanga bemeza ko ku Isi hamaze kuvuka ibimera n’ibinyabuzima bishya, bamaze igihe bashakisha amoko mashya y’ibinyabuzima ahantu hatandukanye harimo no hasi cyane mu Nyanja ya Pacifique (iyi niyo nini ku Isi: Ifite ubuso bwa km² miliyoni 161.8 ikagira ubujyakuzimu bureshya na metero 4 280).

Bashakishije kandi mu butayu bunini harimo ubwo mu Bushinwa, mu mashyamba yo muri za Pariki zo muri Madagascar.

Ahanira na DailyMail dukesha iyi nkuru, Dr Bennett yagize ati” Kuva abahanga batangira kwiga no gushakashaka, bamaze kuvumbura gusa ibinyabuzima bingana na 10% y’ibikekwa ko bituye uyu mubumbe.”

Mu bushakashatsi bwabo, aba bahanga ntibaba bagamije kumenya amazina n’imico y’ibinyabuzima bishya gusa ahubwo ngo baba bashaka no kumenya uko bifasha urusobe rw’ibindi binyabuzima birimo n’abantu kubaho neza.

Kugira ubumenyi nk’ubu bizafasha abakora ibikoresho by’ikoranabuhanga mu bihe biri imbere kureba niba batakwigana imikorere y’ibi binyabuzima hanyuma nabo bagakora ibyuma runaka hagamijwe kunoza no kwihutisha imibereho myiza y’abatuye Isi.

Tubibutse ko ibintu byose byakozwe n’abantu kugira ngo bibafashe bifitanye isano runaka n’imikorere ya bimwe mu bigize urusobe rw’ibinyabuzima, urugero rukaba indege yakozwe higanywe uko inyoni iteye mu buryo bw’ubugenge.

Burya ijambo AVION ariryo mu Kinyarwanda twita ‘indege’ mu magambo arambuye y’Igifaransa bivuga Appareil Volant Imitant l’Oison Naturel (Igikoresho kiguruka kigana inyoni).

Ubusanzwe inyamaswa zisangiye ubuzima zikorana mu buryo ubwoko bumwe bugirira ubundi akamaro kandi ibi bikaba mu buryo buhoraho iyo nta kirogoya ijemo urugero nko kwangirika kw’aho zituye.

Mu moko 133 yavumbuwe uyu mwaka harimo ifi bise ‘groppo’ bikaba bivugwa ko ariyo fi iba mu Nyanja hasi cyane kurusha izindi zose zavumbuwe na muntu.

Yavumbuwe mu mazi ya Pacifique akora ku nkombe z’igihugu cya Philippines mu gace abahanga bita Twilight Zone.

Imiswa yavumbuwe mu butaka bwa Madagascar yiswe Stigmatomma ngo mbere yo kunywa amaraso y’iminyorogoto irabanza ikayikomeretsa yarangiza ikanyunyuza amaraso yayo mbese nk’uko ababonye Filimi ya Dracula bazi uko ibigenza.

Dr Flavia Esteves  yemeza ko iyi miswa idakunze kuboneka cyane  ku Isi bigatuma kuyivumbura biba ikintu cy’agaciro kanini.

Yemeza ko iyi miswa imara igihe kirekire yibera imbere mu butaka kure.

Abahanga kandi bavumbuye ubwoko bushya bw’inzuki bise Thevenetimyia spinosavus zikaba zifite amabara asa  ni imvi z’abasaza.

Izi zavumbuwe muri Pariki yitwa Ranomafana National Park iherereye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Madagascar.

Muri Angola bahavumbuye kandi ubwoko bushya bw’imiserebanya bise Cordylus namakuiyus ifite amagaragamba maremare kandi ikaba minini ukaba wakeka ko ari ibihangana(iguana).

Umurizo wayo ufite ubushobozi bwo gukurura amakuru yerekeranye n’ikintu cyose cyawuteza akaga bityo bikawufasha gufata imyanzuro ikwiriye mu gihe nyacyo.

Hifashishijwe ikoranabuhanga bita ‘CT technology’ abahanga babashije kwitegereza imiterere y’amagaragamba y’iriya miserebanya idasanzwe.

Muri uyu mwaka kandi havumbuwe ubwoko bushya bw’ikimera bise Symplocos nigridentata.

Ikindi kandi ngo abahanga muri ‘Microbiologie’ bavumbuye ubwoko bushya bwa virus (virus nayo ni ikinyabuzima kitagaragarira amaso) bivugwa ko iri mu muryango wazo witwa picornavirus, uyu muryango ukaba ari nawo virus zitera imbasa, hepatite A n’ibicurane zibarizwamo.

Udusimba duto turi mu twavumbuwe cyane
Udusimba duto turi mu twavumbuwe cyane
Ifi y'amabara yavumbuwe muri Indonesia
Ifi y’amabara yavumbuwe muri Indonesia
Ubwoko bw'inyoni bushya
Ubwoko bw’inyoni bushya
Amafi yavumbuwe hasi mu nyanja ya Pacifica
Amafi yavumbuwe hasi mu nyanja ya Pacifica
Ubwoko bw'umuswa urya tumwe mu dusimba duto
Ubwoko bw’umuswa urya tumwe mu dusimba duto

Dailymail

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish