Imparangwe ziracika ku Isi, mu Rwanda ho ngo ntazigeze ziharangwa – RDB
Eugene Mutangana ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Kigo cy’igihugu cy’iterambere, (RDB) yabwiye Umuseke ko ibinyamajanja bita ‘Imparangwe’ (Cheetahs) zitigeze ziba mu Rwanda.
Mu mibare RDB bafite ya vuba, yerekana ko guhera muri 2013 kugeza mu bushakashatsi bwakozwe muri 2015 nta mparangwe basanze mu Rwanda.
Ku isi hose hasigaye imparangwe 7 100 gusa mu gihe mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20 hari izigera ku bihumbi 100.
Mutangana yemeza ko kugeza ubu nta gahunda yo kuzana Imparangwe mu Rwanda RDB ifite.
Urutonde Umuseke wahawe na RDB rwerekana ko ingwe ziri mu Rwanda zitarenze eshanu, impyisi (Bihehe) zo ngo ni zirindwi.
Inyamaswa nyinshi u Rwanda rufite muri Pariki ni imbogo, zirenga 2 560.
Mutangana yabwiye Umuseke ko muri rusange bigoye kubarura inyamaswa bitewe n’imibereho yazo cyane ingwe kuko zihiga nijoro.
Abahanga bemeza ko imparangwe ari yo nyamaswa y’inyamabere yihuta ku muvuduko wo hejuru kurusha izindi kuko ishobora kwiruka km 120/h.
Imparagwe igira uburebure buri hagati ya sentimetero 70 na 90 uhereye ku ntugu zarwo kandi ngo rushobora gupima hagati ya Kg 21 na 72. Igira uruhu rwenda kuba umuhondo uvanze n’utudomo tugera ku 2000 dusa n’ibara ry’ubugondo.
Iyo yirukankanye isha (hari aho bayita ingeragere) cyangwa impongo ntirushobora kurenga m 300 rutarayifata.
Ubuzima bwazo ngo burugarijwe kubera ibikorwa bya muntu
Nubwo Imparangwe ari inyamaswa itangaje kubera umuvuduko wayo, abashinzwe kurengera ibidukikije n’abahanga mu binyabuzima bemeza ko ari yo nyamaswa mu nyamabere (mammals) iri gucika kurusha izindi ku Isi.
Mu ntangiriro z’Ikinyejana cya 20 ku Isi yose habarurwaga Imparangwe 100 000 ariko ubu hasigaye 7 100 gusa ku Isi yose.
Ikinyamakuru kitwa Proceedings of National Academy of Sciences cyo muri USA cyemeza ko hari uduce muri Aziya udashobora gusangamo imparangwe. Muri Iran ngo hasigaye 50 gusa!
BBC iherutse gutangaza ko mu Mparangwe 1 200 zabaga muri Zimbabwe mu gihe cy’imyaka 16 ishize ubu hasigaye 170 gusa.
Ibikorwa by’abantu birimo ubushimusi, bwo gutwara ibibwana by’imparangwe bashaka amafaranga bigapfira mu nzira, ababyica bashaka impu zihenze zigurishwa mu bihugu nk’U Bushinwa n’ubundi bugizi bwa nabi biri mu bituma izi nyamaswa z’inkazi zicika.
Ikigo mpuzamahanga kita ku bidukikije kitwa International Union for Conservation of Nature (IUCN) kivuga ko hashingiwe ku ngingo zitandukanye zavuzwe haruguru, Imparangwe zifatwa nka zimwe mu nyamaswa zigiye gucika ku Isi.
Ibihugu birasabwa gukorana bya bugufi mu rwego rwo guha izi nyamaswa ibyanya bihagije n’amahoro kugira ngo zongere zororoke.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
10 Comments
Ko mbona hyena yari 1 muri 2013 hanyuma zikaba zarabaye 7 muri 2015, ubuziranenge bw’iyi mibare (statistiques) bushingiye he? None se iyo hyena imwe (1) yabyaye ite izindi 6?
Iyi nyamaswa uri Ku ifoto ni Imondo (Cheetah). Urusamagwe( Panther) rugira ibara rimwe kandi ryijimye.
Sinzi uku ubu bushakashansi bwakojwe.nkiri umwana muri za 1974-80. Ibisamagwe n’ ingwe iwacu mugiturage byarahabaga. Gusa izo nyamaswa zajye gucika kukubera ubwiyongere bwabaturage no gunsemba ibihuru byibisigara zabagamo. Naho kuvugako zitigeze ziba mu Rwanda ntakuri kurimo kuko ubajije nabantu basheshe akanguhe nakubwirako zahoze murwanda nubwo ubu zashyize.
Ngirango inkuru ishingiye ku mibare yo muri park y’Akagera nkuko imbonerahamwe ibyerekana. Muri volcanoes national park nta nyamaswa zirimo?
Ikindi ifoto yawe ndabona ari cheetah kandi itsndukanye na leopards. Kosora. Byashobokako cheetahs ntazo dufite kubeinshi ariko ingwe mubirunga zirahari
Nyabuna tumenye gutandukanya LEOPARD, PANTHER, CHEETAH, (& TIGER, JAGUAR, LYNX, PUMA, CARACAL,…..).
1. Felidae- Pantherinae-Panthera {Panthera-Tigris (Tigre……), Panthera Pardus (Leopard-Ingwe), and Panthera Onca (Jaguar……), Panthera-Leo (Lion- Intare), Panthera Pardus Pantera (Panther- Urusamagwe)………………………….}
2. Felidae- Pantherinae-Neofelis (Igitarangwe, Imondo, Ubundi bwoko bwinshi bw’Insamagwe…….)
3. Felidae- Felins (Injangwe, Inturo ,Imikara,…………………………….)
Ubwoko bw’insamagwe bavuga ni ubuhe bugiye gucika,ko za Felidés zose zo muriespece ya Neofelis, ndetse na nyinshi muri espece ya Panthera ari insamagwe?
Iyi nkuru irimo amakosa menshi, iyo ziba zitarigeze mu Rwanda ntabwo ziba zifite izina ry’umwimerere umuntu yakwibaza niba uyu munyamakuru aganira n’umukozi wa RDB bose bari basobanukikiwe n’icyo bavugaga kuko nkuko byavuzwe n’ifoto iri hano ntabwo ari iy’Uruharangwe.
Imparangwe mu rda zarahahoze kdi zibaye zitarahahoze sinsi aho iryo zina ryaba ryarakomotse
Iyi nkuru rwose yabivangavanze, iyo bigeze Ku nkuru ziri scientifics nk’izi rwose mujye namwe mukora iyo bwabaga mukore ubushakashatsi bwimbitse!
jyewe nabony’imparangwe bayitaga IGIHARANGU hari 1972 hano kicukiro bari bakishe gusa jye nabonye kidasa n’ingwe biragaragara ko uwatanze inkuru atakizi kuko iriya sura s’iy’imparangwe(imparangu)iriya nyuguti iheruka( ngwe ) niyo yatumye ayishushanya nk’ingwe aliko sibyo ifit’umunwa nk’uw’imbwa ariko bidateye kimwe ku buryo ubona yo ar’inyamaswa y’ishyamba
Comments are closed.