Digiqole ad

Mukanya Trump arabwira abanyamakuru uko azayobora USA

 Mukanya Trump arabwira abanyamakuru uko azayobora USA

Trump ni Perezida wa USA watowe ariko utavugwaho rumwe na benshi kubera imigirire ye n’ibyo akunda gutangaza

Kuri uyu wa gatatu nibwo Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora USA ari bugirane ikiganiro cya mbere n’abanyamakuru. Abasesengura ibintu bavuga ko ibibazo bityaye kandi bidaciye ku ruhande ari bubazwe biri bugaragaze uko abona ibintu harimo ibiherutse kuvugwa ku Burusiya ko aribwo bwamwibiye amajwi kandi ngo biraha abatuye Isi ishusho y’uko azayobora USA mu myaka ine iri imbere.

Trump ni Perezida wa USA watowe ariko utavugwaho rumwe na benshi kubera imigirire ye n'ibyo akunda gutangaza
Trump ni Perezida wa USA watowe ariko utavugwaho rumwe na benshi kubera imigirire ye n’ibyo akunda gutangaza

Ingingo ishyushye muri iki gihe y’uko yatowe kubera kwibirwa amajwi na Moscow iri mu binyamakuru henshi ku isi kandi uko ayisubiza biragaragaza uko azabana n’u Burusiya binahe Abademokrate uburyo bwo kuba bakomeza ibirego by’uko Trump ashobora kuzagambanira USA kubera ubucuti afitanye n’ubutegetsi bwa Putin.

Ikiganiro n’abanyamakuru kirabera mu mujyi wa Manhattan ahagana saa 6h00 PM ku isaha y’i Kigali.

Kimwe mu bintu biri muri iyi dossier bigora Trump ni amabanga aherutse kugaragarizwa ubutegetsi bwa Obama yerekeranye n’ubufatanye mu by’imari n’ibitekerezo hagati ya Trump n’ubutegetsi bw’i Moscow.

Raporo y’amapaji abiri iherutse guhabwa ubutegetsi bwa Obama iturutse muri CIA yerekana ko nta kabuza Trump yakoranye na Putin mu gukusanya amajwi yari aya Hillary Clinton,  nawe (Trump) akishyura amafaranga menshi.

Amakuru CIA ifite ngo yayahawe  n’umwe mu bahoze bakorera ubutasi bw’u Bwongereza wizewe nk’uko CNN ibivuga.

Kugeza ubu ikipe izafasha Trump gutegeka ntiragira icyo ivuga kuri ibi birego, bityo abantu bakavuga ko Trump ataza gucika abanyamakuru atabasubije kuri iyi ngingo ikomeye ku mutekano wa USA n’ububanyi n’amahanga.

Ubwo aba aganira n’abanyamakuru kandi ngo ntibari bwibagirwe kumubaza ku bivugwa ko bamwe mu bagize guverinoma ye ari abo mu muryango we abandi bakaba abo basangiye inyungu z’ubucuruzi.

Trump arabazwa kandi ku cyo ateganya kuzakora niba akomeje imigambi ye yo kuzakuraho Obamacare.

Arabazwa niba akinakomeje umugambi wo kubaka urukuta rugabanya USA na Mexique mu rwego rwo gukumira abimukira baturukayo ari benshi.

 

Ibibazo by’abanyamakuru birerekana niba Trump azashobora guhangana n’ibibazo bya Politiki

Trump usanzwe uzwi cyane mu ruhando rw’abikorera bagize icyo bageraho kurusha abandi ku Isi, bamwe bavuga ko atamenyereye ibibazo bya Politiki.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu masaha make asigaye uko asubiza ibibazo by’abanyamakuru b’inararibonye basanzwe bamenyereye Politiki biraza kugaragaza niba akuze bihagije muri uyu mukino (maturité politique.)

Abanyamakuru benshi bazindutse bandika ku ijambo bivugwa ko rihebuje ryaraye rivuzwe na Perezida ucyuye igihe Barack Obama washimye ubufasha yahawe n’umugore we ndetse n’ubutwari Abanyamerika bagaragaje mu myaka umunani amaze abayobora bakaba barageze kuri byinshi harimo no kwica uwo bitaga umwanzi wabo wa mbere ariwe Ossama Ben Laden.

Mu kubaza no gusesengura imisubirize ya Donald Trump ntibari bubure kugereranya uko aba bagabo bombi barushanwa gukurikiranya ibitekerezo n’amagambo abisobanura.

Trump kandi araza guha abatuye Isi yose ishusho rusange y’uburyo ashobora kuzitwara mu bibazo bireba umutekano wa USA urugero nko mu makimbirane ashobora kuvamo intambara cyane cyane ko ariwe mugaba w’ikirenga w’ingabo za USA.

Umunyamateka wo muri Presidence ya USA witwa Timothy Naftali yabwiye CNN ko ibibazo by’abanyamakuru biraba uburyo bwiza kuri Trump bwo kwerekana ko afite ubutwari bwo gusubiza ibibazo bigoye kandi mu gihe gikwiriye, gusa ngo biraba ari itangiriro ry’ibindi byinshi biri imbere.

Ku rundi ruhande ariko Naftali usanzwe wigisha amateka muri New York University asanga nta kinutu kidasanzwe abantu bakwitega mu misubirize ya Trump.

 

Ngo yari asanzwe anenga itangazamakuru

Donald Trump niwe muyobozi wa USA mu mateka ya vuba aha ugiye kwinjira muri Maison Blanche atavugwa neza n’itangazamakuru kubera ko ngo aherutse kuvuga ko ribogama.

Ngo ibi yabivuze ubwo yiyamamazaga ndetse na nyuma amaze gutorwa akomereza muri iyi mvugo.

Nubwo ibi ntawabiheraho ngo yemeze ko abanyamakuru bari bugerageze kumugusha mu mitego ariko nanone hari bamwe bashobora kuza gukoresha amagambo agamije gutuma avuga ijambo cyangwa akora ikintu cyatuma arushaho gutakaza abantu bamwiyumvamo.

 

Trump afite amahirwe y’uko azayobora ashyigikiwe n’aba Republicans benshi muri Sena

Kuba azi ko ishyaka rye rifite intebe nyinshi mu Nteko ishinga amategeko , Umutwe wa Sena ngo bimuha imbaraga z’uko ibyemezo azajya ashyira imbere bizajya bitorwa ariko nanone ibi bikazaba uburyo ku banyamakuru bwo kureba uko Inteko izitwara imbere y’igitutu cy’umukuru w’igihugu watowe mu buryo butashimishije bamwe mu banyamerika umuntu atatinya kuvuga ko batair bake.

Hari abanyamakuru bamwe bashobora kuza kumubaza niba atazakoresha ububasha bwe agateza imbere inyungu ze z’ubucuruzi ku Isi.

Hari abantu bibaza kandi ukuntu yazabasha kwirengagiza guteza imbere inyungu ze imbere ari Umukuru w’igihugu kandi yarazishinze abahungu be babiri aribo Donald Jr na Eric Trump.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kandi Trump arabasubiza icyo azakora nakurago Politiki ya Obama yitwa Affordable Care Act igamije gufasha abanyamerika kubona aho batura heza kandi hahendutse ndetse no kwivuza badahenzwe.

Ntari bubure kandi kuvuga ku mibanire ye n’u Bushinwa mu byerekeye ubucuruzi n’igisirikare.

Nk’uko Visi Perezida wa USA Joe Biden aherutse kubivuga, uyu munsi ibibazo by’abanyamakuru kuri Donald Trump birerekana niba akiyumva nk’umunyamerika usanzwe cyangwa niba yarakuze mu mutwe akaba ari Umukuru w’igihugu cya USA.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

en_USEnglish