Tags : USA

UBurusiya buzirukana aba diplomats 30 ba USA

Nyuma y’urugendo rwa Perezida Donald Trump mu Budage aho yahuye na Perezida Vladimir Putin,  bakaganira ku bintu bitandukanye, u Burusiya bwafashe umwanzuro wo kwihimura kuri America ku bw’imyemezo byafashwe ku butegetsi bwa Barack Obama. Mu bihano U Burusiya bushobora gufata birimo kwirukana ku butaka bwabwo abakozi ba Ambasade ya USA bagera kuri 30 no gufatira […]Irambuye

America irateganya gufatira ingamba zikomeye Koreya ya Ruguru

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo guhura Perezida wa Pologne, Donald Trump yababwiye ko ari gutegura ingamba zikaze zo kuzahana ubutegetsi bwa Pyongyang kubera icyo yise imyitwarire idashobotse yabwo. Yabwiye abanyamakuru ko atarafata umwanzuro wa nyuma ku kibazo cya Koreya ya Ruguru ariko ngo azayicishaho akanyafu nikomeza ubushotoranyi. Asubiza ku cyo yakora ku bikorwa bya […]Irambuye

Ibikorwa bya Korea ya Ruguru byatumye USA na Koreya y’Epfo

Nyuma y’uko ku wa Kabiri Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu cya missile ballistique gishobora kurasa muri Alaska muri Leta zunze Ubumwe za America, Korea y’Epfo na USA na byo byarashe missile nyinshi mu nyanja y’Abayapani. Kugeza ubu ubutegetsi bwa Seoul na Washington buremeza ko amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya Koreya zombi ashobora guseswa kubera […]Irambuye

Ivangura rishingiye ku mazuru, imisaya…Ni iry’Iburayi

Abanyarwanda benshi babonye amafoto y’abakoloni mu myaka ya 1910… bari gupima amazuru n’imisaya Abanyarwanda, ibifatwa nk’intangiriro y’ivanguramoko rishingiye ku miterere y’umubiri. I Burayi naho barabikoze kandi bagamije kurimbura abo badashaka nk’uko amafoto aherutse kuboneka abyerekana. Bashingiye ku gitabo cy’ubwongereza Charles Darwin yise Origin of Species, ibitekerezo byarimo babibyazamo ikimeze nka siyansi bize Eugenics, kirakomera cyane mu […]Irambuye

America yashinje Korea ya Ruguru kwica Otto Warmbier wari uhafungiwe

Otto Warmbier w’imyaka 22 y’amavuko wari umaze amezi 17 akatiwe igihano cy’imyaka 17 y’imirimo nsimburagifungo muri Koreya ya Ruguru, yitabye Imana ku wa mbere iwabo Cincinnati, muri Leta ya Ohio nyuma yo gusubizwa muri America afite ikibazo gikomeye cy’ubwonko. Abayobozi bakuru muri America barimo na Perezida Donald Trump, kimwe n’umuryango wa nyakwigendera bashinje ubutegetsi bwa […]Irambuye

Ingabo za Koreya ya Ruguru zitoje uko zakwirwanaho zitewe na

Indege z’intambara za Koreya ya Ruguru zimaze iminsi ziri mu myitozo ikomeye biga uburyo bashobora gutwikira icya rimwe amato y’intambara agwaho indege ya USA ari mu Nyanja y’Abayapani. Umugaba w’ingabo za Koreya ya Ruguru zirwanira mu kirere ngo ni we watangarije aya makuru ibiro ntaramakuru KNCA, avuga ko biteguye ko igihe cyose bahabwa uburenganzira bashobora […]Irambuye

Qatar muby’ukuri abaturanyi bayangira iki?

Guhera muri 1995 ubutegetsi bwa Doha muri Qatar n’ubwa Riyadh muri Arabie Saoudite bwari bufitanye amakimbirane ashingiye kuri gas cyane cyane Methane. Mbere y’uriya mwaka Arabie Saoudite niyo yacukuraga gas nyinshi muri kariya gace ka Aziya. Nyuma ariko Politiki z’ubucukuzi n’ubucuruzi za Qatar zaje gutuma iki gihugu kirusha abaturanyi bacyo umuvuduko n’umusaruro mu gucukura no […]Irambuye

USA ngo yirengagije maneko z’Uburusiya none ziyimereye nabi

Ikinyamakuru IntelNews kiravuga ko ibiro by’ubutasi bya USA bishinzwe kuburizamo ibikorwa by’ubutasi bikorwa n’ibihugu byo hanze byitwa FBI bimaze kubona ko Uburusiya bufite maneko nyinshi muri iki gihugu ku buryo kumenya imikorere yabo bigoye cyane muri iki gihe. Ibi ngo byatewe n’uko mu myaka 15 ishize USA yahisemo guhangana na ba maneko bo mu Burasirazuba […]Irambuye

Amoko 360 y’inyamabere azacika ku isi mu myaka 50 iri

Abahanga mu binyabuzima bo mu bihugu bitandukanye bavuga ko amoko 360 y’inyamaswa z’inyamabere zo muri Africa, Asia  no muri Amerika y’amagepfo ashobora kuzacika ku isi kubera ubwiyongere bw’abaturage bakenera kuzirya, bakazirukana aho zituye kugira ngo bahature cyangwa bahubake ibikorwa remezo, abandi bakazica bagamije amahembe n’impu zazo. Inyandiko abahanga basohoye mu kinyamakuru Nature Insight ivuga ko […]Irambuye

USA: Umugabo w’imyaka 34 azabyara umuhungu vuba aha

Umuryango w’abatinganyi bo muri USA muri Leta ya Portland,US, uritegura kubona umwana muri Kanama uyu mwaka kuko umwe muri aba bagabo witwa Trystan Reese ubu akuriwe. Uyu mugabo-gore afite ibitsina bibiri kuko mbere yari afite igitsina gabo ariko akibagisha agashyirwaho n’igitsina gore. Ubu abifite byombi. Aba bagabo babwiye ikinyamakuru Longest Shortest Time ko ari ibyishimo kuribo […]Irambuye

en_USEnglish