Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ukunze kunyuza inyandiko z’ibitekerezo bye ku rubuga rwe, yavuze ko ibihugu by’iburayi byiyita ko bigendera ku mahame ya Demokarasi bikeneye kunywa ku muti wa Trump kugira ngo ubivure kutareba kure iyo bijya kwivanga mu mibanire ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika n’Uburusiya n’ibyaranze ibi bihugu nyuma y’intambara y’ubutita yabihuje. Mu […]Irambuye
Tags : USA
Kuri uyu mugoroba Perezida wa America yaganiriye na bagenzi be uwa Nigeria Muhammadu Buhari na Jacob Zuma wa Africa y’Epfo bavuga ku ngingo zitandukanye harimo umubano w’ibihugu byombi, ubufatanye mu bukungu n’amahoro ku mugabane wa Africa. Buhari yashimye Donald Trump, avuga ko yatsinze amatora mu buryo bwa Demokarasi kandi ngo bikwiye kubera isomo abandi bayobozi. […]Irambuye
Mu ijoro ryo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 Kaminuza yo muri America, Oklahoma Christian University imaze ifitanye umubano wihariye n’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yashimiye imiryango y’Abanyamerica bemeye kwakira abana b’Abanyarwanda bagiye kwiga muri iyi kaminuza bwa mbere. Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 10 y’umubano hagati ya Oklahoma Christian University (OCU) n’u Rwanda wabereye muri […]Irambuye
Abanyarwanda baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika bahuriye ku cyicaro cya Ambasade bafatanya kwibuka no gusingiza ubutwari bwaranze Abanyarwanda kuva u Rwanda rwaremwa. Ambasaderi w’u Rwanda muri America Prof. Mathilde Mukantabana yavuze ko uyu mwiherero wababera uburyo bwo kunoza imiyoborere ibaranga aho bari mu mahanga kandi bakazirikana ubutwari bw’abahanze u Rwanda. Amb Mukantabana yabwiye […]Irambuye
Nyuma y’uko bavuye mu kiruhuko mu kirwa cy’umukire w’inshuti ya Obama witwa Richard Branson, ubu uyu muryango wahoze uba mu nzu y’Umukuru w’igihugu cya USA, ugiye gutura mu nzu ya Miliyoni 4.3$. Abana ba Obama babaye abangavu baba muri White House bashobora kuzahakumbura cyane. Indege ikibageza ku kibuga, abaturanyi babo baje kubakirana ubwuzu kuko ngo […]Irambuye
Oleg Oronvinkin yahoze ari umwe muri ba maneko bakuru b’Ikigo cy’ubutasi cy’u Burusiya KGB( Komitet Gosudarstvennoy Bzopasnosti) mu mpera z’Icyumweru gishize bamusanze yapfuye i Moscou. Uyu mugabo ngo yari afite amabanga menshi ku mubano uvugwa hagati ya Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora USA na Vladmir Putin usanzwe ayobora u Burusiya. MoscowTimes ivuga ko uburyo yapfuyemo kugeza ubu […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira uyu wa Mbere umuntu wari wambaye imwambaro ihisha mu maso yinjiye mu Musigiti uri mu mujyi wa Quebec muri Canada aho ‘abasilamu 50 barimo ‘basali’ hanyuma arabarasa hapfa batandatu hakomereka icyenda. Ibinyamakuru byo muri uriya mujyi byanditse ko ukekwaho ubwicanyi yavugaga ngo Allah Akbar (Imana ni yo Nkuru) […]Irambuye
Ni abahanzi baziranye kuko igihe batangiriye gukora umuziki mu Rwanda ari kimwe kandi bose ni ibyamamare mu Rwanda. The Ben, Riderman na King James bazahurira kuri stage i Rubavu ku itariki ya 04 Gashyantare, hanyuma bongere baririmbire abafana babo i Huye. Ibi bitaramo bizaba biri mu rwego rwo gushishikariza abafana babo kugura sim cards za […]Irambuye
Perezida mushya wa USA Donald Trump yatangaje ko akebo ibyihebe bigereramo abantu ariko nabyo bigomba kugererwamo. Donald Trump yemeza gukorera iyicarubozo ibyihebe cyangwa abakekwaho ibikorwa by’ubwiyahuzi ibyo ntacyo bitwaye. Avuga ko we n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingabo James Mattis hamwe n’ukuriye CIA Mike Pompeo bateganya uko hashyirwaho ingamba zo kujya bakura amakuru mu byihebe hakoreshejwe iyicarubozo […]Irambuye
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yabwiye USA ko igomba kwirinda kwivanga mu mitegekere y’u Bushinwa cyane ku byerekeye uko butegeka amazi yitwa South China Sea. Kuri uyu wa Mbere umuvugizi w’Ibiro bya Perezida Donald Trump witwa Sean Spicer yavuze ko USA izabuza u Bushinwa gukoresha igitutu mu kubuza ibindi bihugu bituriye iriya Nyanja kuyikoresha. Ku […]Irambuye