Tags : USA

Japan ibabajwe n’ibyo yakoze i Pearl Harbor ariko ntisaba imbabazi

Kuri uyu wa gatatu Minisitiri w’intebe w’u Buyapani Shinzo Abe uri muri USA mu ntangiriro z’iki Cyumweru yasuye imva zishyinguwemo ingabo 2 400 za USA zishwe n’ibitero by’indege z’intambara z’u Buyapani mu gitero zagabye Pearl Harbor muri 1941, yavuze ko igihugucye kibabajwe n’ibyo cyakoze ariko yirinze kubisabira imbabazi. Hagati muri uku kwezi ubwo Perezida Barack […]Irambuye

USA: Yafunzwe imyaka 31 arengana, afunguwe ahabwa $ 75

Lawrence McKenney yabeshyewe ko yafashe umugore ku ngufu mu 1977, mu 2009 aza kurekurwa burundu, ahabwa sheki y’amadolari 75 ngo atangire ubuzima. Ubu arasaba kurenganurwa agasaba ko ubutabera bukora akazi kabwo. Lawrence yahawe amadolari 75 ( Frw 61 500) nyuma yo gufungwa imyaka 30 arengana. Televiziyo ya CNN ivuga ko uyu muturage wo muri Leta […]Irambuye

Ikibazo cya Syria: Ibiganiro hagati USA n’u Burusiya byongeye kunanirana

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov yabwiye Ibiro ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua ko USA igaragaza intege nke mu kuganira no kugera ku mwazuro watuma intambara ikomeje kuyogoza igihugu cya Syria ihagarara. Kuri we ngo ibiganiro byabo nta musaruro byatanze ariko ngo igihugu cye cyabashije kubyitwaramo neza kuko muri iki gihe cyabashije gukorana neza na Turikiya kandi […]Irambuye

Lady Gaga yatinyutse kuvuga ihungabana yatewe no gufatwa ku ngufu

Umuhanzi ukomeye mu njyana ya Pop ukomoka muri USA, Stefani Joanne Angelina Germanotta, uzwi ku izina rya Lady Gaga yavuze ko ubwo yari afite imyaka 19 y’amavuko yafashwe ku ngufu bimuviramo kugira ihungabana mu bwonko (Post-traumatic stress disorder). Lady Gaga w’imyaka 30, asanzwe azwiho udushya mu myambarire, imibyinire n’imyitwarire idasanzwe ku buryo hari bamwe bitera […]Irambuye

USA: Abantu 24 bishwe n’umuriro abandi ntibaraboneka

Imirambo 24 yamaze kuvanwa mu nzu mu gace ka Oakland, muri Leta ya California, nyuma yo kwicwa n’inkongi y’umuriro yafashe inzu barimo mu birori nk’uko byemezwa n’ubuyobozi. Nibura 20% by’inzu niho hari hamaze kugerwa n’abatabazi bashakisha abakiri bazima n’abapfuye, ariko ubuyobozi bwatangaje ko umubare munini w’abantu batarabasha kumenyekana irengero ryabo. Ntiharamenyekana icyateye iyo nkongi y’umuriro […]Irambuye

Tanzania yinjiye mu bihugu bizajya bihabwa umuti wa SIDA ku

Tanzania yabaye igihugu kinjiye muri gahunda yo guhabwa imiti igabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ku buntu ku nkunga ya America. Ambasaderi w’agateganyo wa America muri Tanzania, Virginia Blaser ni we watangije iyo gahunda ku mugaragaro. Yavuze ko iyo gahunda izagera ku bantu ibihumbi 800 igamije kugera ku ntego yo kugabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ka […]Irambuye

Cuba: Fidel Castro waharaniye impinduramatwara yitabye Imana

Fidel Castro wabaye Perezida wa Cuba akaba ari umwe mu barambye cyane ku butegetsi ndetse afatwa nk’umuyobozi wakomeye cyane yitabye Imana  ku myaka 90 y’amavuko. Murumuna we yasigiye ubutegetsi, Raul Castro ni we watangaje urupfu rwe kuri televeiziyo y’igihugu. Fidel Castro yahiritse ubutegetsi mu 1959, atangiza impinduramatwara ishingiye ku Bukominisiti. Castro yahanganye cyane na America […]Irambuye

Abana batangira ‘kumenya’ ikibi n’icyiza bafite imyaka itanu

Ubushakashatsi bwakozwe n’umwarimu wigisha imitekereze y’abantu witwa Amrisha Vaish bwerekana ko abana bafite imyaka itanu y’amavuko baba bashobora kwiyumvisha impamvu ituma umuntu mukuru amubuza gukora ikintu runaka kandi bakaba bababazwa n’uko mugenzi wawo agiriwe nabi. Baba bashobira kandi gutanga igihano n’ubutabera hagati y’uwakosheje n’uwakosherejwe. Ibi ngo biterwa n’uko ubwonko bwabo buba ku kigero cyo kwiyumvisha […]Irambuye

en_USEnglish