Digiqole ad

Korea ya Ruguru yemeje ko yamaze gukora intwaro kirimbuzi

 Korea ya Ruguru yemeje ko yamaze gukora intwaro kirimbuzi

Kim Jong Un Perezida wa Korea ya Ruguru yemeje ko igihugu cye cyamaze kuba igihanganjye mu bya gisirikare

Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Jong-Un,kuri iki cyumweru mu ijambo risoza umwaka n’iritangira umushya wa 2017, yatangaje kuri televiziyo y’igihugu ko Korea ya Ruguru yinjiye mu bihugu bifite intwaro kirimbuzi muri 2016.

Kim Jong Un Perezida wa Korea ya Ruguru yemeje ko igihugu cye cyamaze kuba igihanganjye mu bya gisirikare

 

Mu ijambo risa n’irishotorana, Perezida Jong Un yavuze ko Korea ya Ruguru iri hafi cyane kugerageza intwaro ikomeye irasa kure cyane (Missile Balistique Intercontinental).

Ayo ni amagambo yivugiye mu mbwirwaruhame itangiza umwaka mushya wa 2017 ikanasoza uwa 2016.

Mu butumwa bwamaze iminota 30, Kim Jong Un yavuze ko Korea ya Ruguru yinjiye mu bihugu bitunze intwaro kirimbuzi muri 2016.

Yagize ati “Korea ya Ruguru, ubu ni igihanganjye mu bya gisirikare mu karere ka Asia y’Uburasirazuba, n’umwanzi ukomeye cyane mu bo dufite nta cyo yadukoraho.”

Korea ya Ruguru yagerageje intwaro kirimbuzi inshuro ebyiri muri 2016, ndetse irasa milisile nyinshi mu mugambi ifite wo gukora igisasu cy’ubumara cyarasa ku butaka bwa America.

Abahaga mu by’intwaro kirimbuzi bamwe baracyashidikanya ku bushobozi Korea ya Ruguru yaba ifite mu bijyanye n’intwaro kirimbuzi kubera ko akenshi yagerageje intwaro zayo ariko ikaba itaragera ku kurasa neza Missile Balistique Intercontinental.

Gusa, abo bahanga bose bemeranya ko Korea ya Ruguru yateye intambwe ikomeye mu bijyanye n’intwaro kirimbuzi kuva aho Kim Jong Un asimbuye se Kim Jong-Il, witabye Imana mu Ukuboza 2011.

Umwe mu bayobozi bo ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’umutekano muri America, yatangaje ko Korea ya Ruguru yamaze gukora umutwe w’igisasu kirimbuzi, ndetse ikaba yaranabashije kukirasa, ariko ngo ntabwo iragera ku rwego rwo kuba yacyohereza mu kirere ngo kirase ahantu runaka yifuza.

Umusesenguzi witwa Kim Yong-Hyun wo muri Kaminuza ya Dongguk mu mujyi wa Seoul muri Korea y’Epfo, asanga amagambo akomeye ka Perezida Kim Jong Un ari ubutumwa bukomeye bwo gushotora Perezida mushya watowe muri America Donald Trump.

Kim Yong-Hyun  yagize ati “Ibi ni uburyo bwo kuvuga ko igihe America yakomeza Politiki yayo yo gushotora Korea ya Ruguru, na yo izahita igerageza Missile intercontinental mu gihe kigufi kiri imbere.”

Kim Jong-Un, ntiyigeze atunga agatoki uwo ari we wese ariko mu ijambo yagejeje ku baturage yasabye America guhagarika politiki itakigezweho yo gushoza intambara kuri Korea ya Ruguru.

Donald Trump nta cyo aratangaza kijyanye n’umurongo we kuri Politiki ya Korea ya Ruguru.

Express

UM– USEKE.RW

en_USEnglish