Digiqole ad

2016 ibiza byangije miliyari 175$ ku isi, mu Rwanda bizatangazwa muri Gashyantare

 2016 ibiza byangije miliyari 175$ ku isi, mu Rwanda bizatangazwa muri Gashyantare

Imitingito yo mu Buyapani, imiyaga y’inkubiri muri Amerika na za Haiti, imyuzure mu Bushinwa, n’imvura n’izuba byangije byinshi mu bihugu binyuranye bya Africa harimo n’u Rwanda ngo byangije ibintu bifite agaciro ka miliyari 175 z’amadorari ya USA nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’ubwishingizi cyo mu Budage.

Mu mvura y'itumba rya 2016 umugezi wa Nyabarongo warasendereye urenga n'umuhanda inzira ihuza Amajyepfo na Kigali ifungwa umunsi wose
Mu mvura y’itumba rya 2016 umugezi wa Nyabarongo warasendereye urenga n’umuhanda inzira ihuza Amajyepfo na Kigali ifungwa umunsi wose

Ibiza byabayeho ahanini byatewe n’imihindagurikire y’ikirere yateye gushyuha kw’umubumbe w’isi ibintu byinshi bigahinduka bitera ingaruka mbi cyane.

Mu Rwanda naho twagezweho n’ingaruka z’ibiza, abantu barapfuye, inzu zirasenyuka, imihanda iracika, izuba ryangiza imyaka, amapfa yibasira uburasirazuba bw’igihugu. Gusa urwego rubishinzwe mu Rwanda rwo ntirurabarura ibyangiritse byose mu 2016 kubera ibiza.

Ku rwego rw’isi, mu 2016 imibare ivuga ko uyu mwaka ariwo ibiza byangije byinshi kurusha indi yabanje nk’uko byerekanwa n’Ikigo cy’ubwishingizi cyo mu Budage kitwa Munich RE.

Imitingito ibiri yabereye mu Buyapani ngo yonyine yangije miliyari 31 $ mu mwaka ushize. Imyuzure yabaye mu Bushinwa nayo ngo yonyine yangije ibingana na miliyari 20$.

CNN ivuga ko umuyaga wiswe Matayo wahitanye abantu bagera mu ijana muri Haiti wangiza ibintu bifite agaciro ka miliyari 10 $.

Umwaka ushize umugabane wa Amerika wahuye n’ibiza bingana na 160.

Ku Isi ngo ibiza byabaruwe byahitanye kandi abantu 8 700 aba ngo ni bake ugereranyije n’abo byahitanye mu 2015 aho bari 25 400.

 

Mu Rwanda ibyangiritse ntibirabarurwa

Habinshuti Philippe umuyobozi muri Minisiteri yo kurwanya n’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yabwiye Umuseke ko ubu bari gukusanya amakuru yose ku mibare yerekana agaciro mu mafaranga k’ibyangijwe n’ibiza mu Rwanda mu 2016. Ngo izatangazwa mu kwezi gutaha (Gashyantare).

Uyu muyobozi yavuze ko kugira ngo bamenye neza uko agaciro mu mafaranga k’ibyangiritse bigoye ariko ngo baragereranya bakamenya uko bihagaze.

Mu Rwanda ibiza byagaragaye cyane ni imvura yateje inkangu zangije amazu, imihanda n’ubuzima bw’abantu mu turere nka Gakenke, Karongi, Rutsiro na Rubavu bigahitana abantu … n’izuba ryinshi ryateje amapfa mu gice cy’Iburasirazuba bw’u Rwanda.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish