Digiqole ad

Umuryango wa Obama uvuye muri White House ugiye mu nzu ya miliyoni 4.3$

 Umuryango wa Obama uvuye muri White House ugiye mu nzu ya miliyoni 4.3$

Iyi ni yo nyubako Famille Obama izaturamo nyuma yo kuva muri White House

Nyuma y’uko bavuye mu kiruhuko mu kirwa cy’umukire w’inshuti ya Obama witwa Richard Branson, ubu uyu muryango wahoze uba mu nzu y’Umukuru w’igihugu cya USA, ugiye gutura mu nzu ya Miliyoni 4.3$. Abana ba Obama babaye abangavu baba muri White House bashobora kuzahakumbura cyane.

Iyi ni yo nyubako Famille Obama izaturamo nyuma yo kuva muri White House
Iyi ni yo nyubako Famille Obama izaturamo nyuma yo kuva muri White House

Indege ikibageza ku kibuga, abaturanyi babo baje kubakirana ubwuzu kuko ngo babakundaga cyane.

Mu baturanyi babo kandi harimo umukobwa wa Trump witwa Ivanka Trump n’umugabo we w’Umuyahudi witwa Jared Kushner bo bakaba baba mu nzu ifite agaciro ka miliyoni 5.5$ iherereye hafi cyane yo kwa Obama.

Baje muri kajugujugu itukura ibageza ku kibuga cy’indege cya Tortola nyuma binjira mu modoka zikomeye z’umukara zibajyana mu rugo.

Daily Mail yanditse ko ku mihanda hari ibyapa bibaha ikaze byashyizweho n’abaturanyi babo.

Abakobwa ba Obama aribo  Sasha na Malia bagiye kujya babaho mu buryo busanzwe basabana na bagenzi babo baturanye, basurane nk’uko bigenda mu rungano.

Hagati aho ariko ubu Sasha ari kwitegura kurangiza amashuri yisumbuye naho Malia we ari New York aho ari kwihugura mu kigo kitwa Harvey Weinstein.

Obama na madamu we bamaze weekend bibereye ku mucanga baruhuka
Obama na madamu we bamaze weekend bibereye ku mucanga baruhuka
Basohokeye ahantu hatandukane haciriritse
Basohokeye ahantu hatandukane haciriritse
Obama yahuye n'abaturage bagaragara nk'aho na ari umuturage usanzwe nkabo
Obama yahuye n’abaturage bagaragara nk’aho na ari umuturage usanzwe nkabo
Yari mu kiruhuko abizi neza ko atazagaruka muri white house
Yari mu kiruhuko abizi neza ko atazagaruka muri white house
Baranasangiye
Baranasangiye

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

 

 

6 Comments

  • Akaryoshye ntigahora mu itama bye bye White House

  • ibyisi namabanga disi kandi birashira
    nicyo nkundira ibihugu bikomeye ntakwikanyiza cyangwa kugundira ubutegetsi nka africa

    • Nuko kubugundira bitamushobokera, si uko yanze kubugumaho

  • ni uko nabo babugeraho batavunitse. Uwabumpa

    • “Babugeraho batavunitse”????

      You are kidding, right?

  • Gusa ni ishema gusoza mandat abaturage bakigukunda ku buryo n’ubu bamwibonamo kurusha uwamusimbuye . Imana izamuhe umugisha.

Comments are closed.

en_USEnglish