Digiqole ad

Ibiganiro bya Trump, Buhari na Zuma byarangiye neza

 Ibiganiro bya Trump, Buhari na Zuma byarangiye neza

Perezida Donald Trump yavuganye na Perezida Buhari na Zuma kuri telefoni

Kuri uyu mugoroba Perezida wa America yaganiriye na bagenzi be uwa Nigeria Muhammadu Buhari na Jacob Zuma wa Africa y’Epfo bavuga ku ngingo zitandukanye harimo umubano w’ibihugu byombi, ubufatanye mu bukungu n’amahoro ku mugabane wa Africa.

Perezida Donald Trump yavuganye na Perezida Buhari na Zuma kuri telefoni

Buhari yashimye Donald Trump, avuga ko yatsinze amatora mu buryo bwa Demokarasi kandi ngo bikwiye kubera isomo abandi bayobozi.

Trump na we yashimye Perezida Buhari ingufu ashyira mu guhashya Boko Haram ndetse n’uburyo yabashije kubohoza abana 200 b’abakobwa bigaga ku ishuri ry’ahitwa Chibok bari baratwawe bunyago na Boko Haram .

BBC yanditse ko Trump yasezeranyije Perezida Buhari ko bazigira hamwe uko amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yanozwa USA igaha Nigeria intwaro zihagije zo guhangana na Boko Haram n’indi mitwe ikorera mu gace Nigeria iherereyemo.

Nubwo Buhari yashimye Trump ko yatsinze amatora mu buryo bwa Demokarasi hari raporo zasohowe na CIA zavugaga ko yibiwe amajwi n’ibiro by’ubutasi by’Abarusiya bituma atsinda Hillary Clinton.

Mu biganiro kuri telefoni kandi Trump yagiranye na Perezida Jacob Zuma, wa Africa y’Epfo, na we yabanje gushimira Donald Trump ko yatsinze amatora mu nzira ya demokarasi.

Aba ba Perezida bombi bongeye gushimangira ubushake bwo gufatanya mu hagati ya Africa y’Epfo na America.

Muri Africa y’Epfo hakorera kompanyi z’Abanyamerica 600, kandi ibi bihugu byombi bikorana ubucuruzi bw’amafaranga menshi.

Aba ba Perezida bombi banaganiriye ku buryo amahoro yaboneka muri Africa.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Azadufashe guhashabanyagitugu batuzonze.

Comments are closed.

en_USEnglish