Digiqole ad

Museveni ngo umuti wa Trump ushobora kuvura ubwishongozi bw’Abanyaburayi

 Museveni ngo umuti wa Trump ushobora kuvura ubwishongozi bw’Abanyaburayi

Museveni ngo ibihugu by’iburayi bikeneye umuti wa Trump

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ukunze kunyuza inyandiko z’ibitekerezo bye ku rubuga rwe, yavuze ko ibihugu by’iburayi byiyita ko bigendera ku mahame ya Demokarasi bikeneye kunywa ku muti wa Trump kugira ngo ubivure kutareba kure iyo bijya kwivanga mu mibanire ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika n’Uburusiya n’ibyaranze ibi bihugu nyuma y’intambara y’ubutita yabihuje.

Museveni ngo ibihugu by'iburayi bikeneye umuti wa Trump
Museveni ngo ibihugu by’iburayi bikeneye umuti wa Trump

Mu nyandiko ifite amagambo 2 000, Perezida Museveni yagaragaje amarangamutima yo gushyigikira imibanire myiza y’Uburusiya ya Perezida Trump uherutse kurahirira kuyobora USA.

Perezida Museveni avuga ko uyu mubano wa Trump n’Uburusiya waba mwiza kurushaho mu gihe waba ugamije kurandura ikibazo cy’iterabwoba.

Museveni wagarutse ku budahangarwa bw’Uburusiya, avuga ko kwivanga muri gahunda z’iki gihugu bishobora kugira ingaruka zitari nziza ku buhahirane mpuzamahanga

Ati “ Kumva ko wakandagira Russia nk’uko yagiye ikandamiza abandi ni ukwishyira mu kaga no kubangamira amahoro ku Isi.”

Gusa agaruka kuri bimwe mu bikorwa by’ubufatanye ibihugu byo muri Afurika, iburayi, ubushinwa, ubuhindi na Brazil byagiye byemeranywa bikwiye gukomeza kubahirizwa birimo ibyo mu burezi, ubuzima, uburenganzira bw’abagore no kurwanya iterabwoba.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Oya Trump nabanze azekutuvaniraho Museveni n’abandi banyagitugu doreko beze murafrica yibiyaga bigali nkuko yabivuze.

  • je suis d’accord 1000%

  • je suis d’accord 100×100

  • Erega mwibuke ko Trump yavuzeko natorwa azacica M7.Rero uyu mugabo arimo kwigaragaza neza kugira ngo Trump amwibagirwe.Amagara araryoha!

  • Yibagiwe ko Trump akiyamamaza yavuze ko umwanya wa Museveni utari muri State House uri muri gereza! Ashobora gutungurwa nawe.

  • Uyu mugabo azi kwihakirwa ejo bundi yafungaga abamwamamaza none araca bujagire ngo atamusimbuza Besige

  • Kujijisha.com

  • Naho ubwishongozi bwa Museveni ubwe se buzacibwa na nde? Omanya Rwiziringa?

  • Nyamara nubwo tuvuga ko dufite ubwigenge, Uburayi buhungabanye mwaba mureba ingaruka bitugiraho!!!
    (Ntimukabyifuze nshuti)

Comments are closed.

en_USEnglish