Airtel izaniye abatuye Rubavu na Huye The Ben, Riderman na King James muri Promotion ya ‘Tera Stori’
Ni abahanzi baziranye kuko igihe batangiriye gukora umuziki mu Rwanda ari kimwe kandi bose ni ibyamamare mu Rwanda.
The Ben, Riderman na King James bazahurira kuri stage i Rubavu ku itariki ya 04 Gashyantare, hanyuma bongere baririmbire abafana babo i Huye.
Ibi bitaramo bizaba biri mu rwego rwo gushishikariza abafana babo kugura sim cards za Airtel no gukoresha uburyo bwo guhamagara buhendutse bwiswe ‘Tera Stori’.
Tera Stori ni promotion ya Airtel yatangijwe kuwa kabiri w’iki cyumweru, ikaba ifasha abakiliya guhamagara bakishyura umunota wa mbere amafaranga 30, hanyuma iminota isigaye bakayikoresha ku buntu.
Abafatabuguzi ba Airtel bazakoresha ubu buryo bazaba bafite uburenganzira bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter, Instagram, Whatsapp na Facebook ku buntu umunsi wose.
John Magara na Clementine Nyampinga bose bafite mu nshingano zabo kwamamaza ibikorwa bya Airtel, bemeza ko gukorana n’aba bahanzi ari ikintu kiza kizafasha Abanyarwanda kwidagadura no gukorana na Airtel binyuze mu kugura sim cards zayo, bityo bakaganira nta nkomyi.
King James usanzwe ari Ambasaderi wa Airtel-Rwanda yashimye Airtel ku kuba yaratekereje uburyo bwafasha Abanyarwanda gukomeza kuganira mu buryo bwose bushoboka igihe cyose bashakiye kandi ku giciro gito.
Abikorera ku giti cyabo, n’ibigo bya Leta nabo ngo bashobora kujya bakoresha buriya buryo kugira ngo bahanahane amakuru ku giciro gito, kandi igihe icyo aricyo cyose.
The Ben uri mu Rwanda muri iki gihe, yasezeranyije abafana be b’i Huye na Rubavu ko azabaha umuziki nk’uwo yahaye abanyakigali ku Bunani, kandi ngo uzaba uri ‘Full Live’.
Nyuma y’ibitaramo azakorera mu Rwanda, The Ben ngo azakomereza i Kampala tariki ya 18 Gashyantare, hanyuma tariki 25 Gashyantare akomereza mu Busuwisi aho azava ahita asubira aho aba muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Kwinjira mu bitaramo by’i Huye na Rubavu ni ubuntu, ariko umufana akazigurira ikarita ya Airtel ku mafaranga 500 ubundi ‘agatera Stori’ na bagenzi be.
Igitaramo cy’i Rubavu kizabera ku kibuga cya ‘Stade Irembo’ kiri iruhande rwa Tam Tam. Hanyuma igitaramo cy’i Huye kibere ahahoze Gare ya Huye.
Ibitamo byombi bizajya bitangira saa saba n’igice (13h30), bigere saa kumi n’imwe n’igice (17h30).
Ibikoresho bya Muzika n’urubyiniro bizatangwa kandi bishyirwe ku murongo na Kompanyi ya ‘The East African Promoters’ ya Mushyoma Joseph ‘Boubou’, usanzwe utegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
6 Comments
Ngo ni tera ibiki? Ariko Ikinyarwanda cyagorwa, cyagorwa!!! Ngaho Dr Niyomugabo Cyprien na Dr Vuningoma James nibakomeze “Ntibavuga bavuga” nzaba ndora amaherezo!!!
ariko type abona kuba usa ari igitangaza cyane ku buryo aribyo byahera mu kanwa kanyu?
Ese Ko Ben asigaye yambara nK’abagore ra, aha ntawamenya
Air tel ifite publicité ica kuri télévision y’u Rwanda iteye agahinda!! Bishoboke ko hari abayibonamo urwenya ariko njye mbona intera isesemi, gukoresha iyamamaza mu magambo y’amaco y’inda y’umwana wabyawe n’igisambo kirya umwana akanuye amaso byamwanga mu nda ngo”babarira umuhungu wawe arashonje papa” ariko yabanje utugambo two kwamamaza airtel ngo abone ko se yamwibuka!!Sintandukiriye kuko airtel yifashishije Abahanzi; ni byiza ariko kwifashisha ababyeyi gito….ahubwo ni ukwiyicira isoko!!
Are you serious, ubutumwa wabonyemo rero n’ubusambo gusa? Umwana utumvira ababyeyi we ntiwamwumvisemo? It’s just a joke anyway.
nkatwe abanyarubavu twishimiye kwakira Ben wacu welcome back in Rubavu naho ibyo mugenda mumuvugaho nishyari muragoweeee abakigira amashyari
Comments are closed.