Digiqole ad

Canada: Umuntu wavugaga ‘Allah Akbar’ yarashe mu Musigiti yica 6 bari gusenga

 Canada: Umuntu wavugaga ‘Allah Akbar’ yarashe mu Musigiti yica 6 bari gusenga

Umwe mu Bapolisi batabaye iki gitero kikimara kuba

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira uyu wa Mbere umuntu wari wambaye imwambaro ihisha mu maso yinjiye mu Musigiti uri mu mujyi wa Quebec muri Canada aho ‘abasilamu 50 barimo ‘basali’ hanyuma arabarasa hapfa batandatu hakomereka icyenda. Ibinyamakuru byo muri uriya mujyi byanditse ko ukekwaho ubwicanyi yavugaga ngo Allah Akbar (Imana ni yo Nkuru) ubwo yarasaga bariya bantu.

Umwe mu Bapolisi batabaye iki gitero kikimara kuba

Kugeza ubu Police imaze gufata abantu babiri bakekwaho uruhare muri buriya bwicanyi.

Umukuru w’Umusigiti witwa Mohamed Yangui yamaganye abantu bakora ubwicanyi nka buriya avuga ko biriya bikorwa bihesha isura mbi idini ya Islam.

Minisitiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau yavuze ko bibabaje kubona abantu bica bagenzi babo babasanze mu nzu yo gusengeramo.

Ubu bwicanyi bubaye nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize Perezida wa USA Donald Trump yemeje bidasubirwaho amategeko akumira Abasilamu kwinjra muri USA.

Nyuma y’uko Trump avuze ibi, Minisitiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau yasubije kuri Twitter ko abantu bose bumva bashaka ubuhungiro ariko bakaba barabubuze muri USA, bahawe ikaze muri Canada.

Ngo muri Canada ubudasa ni bwo nkingi y’ubukire bwabo. Kuba Canada yahisemo kwakira Abasilamu hari bamwe bitashimishije bikaba bikekwa ko buriya bwicanyi bugamije gutera icyoba mu Basilamu kugira ngo babone ko kujya muri Canada ari nko ‘guhungira ubwayi mu kigunda’.

Ikinyamakuru kitwa Le Soleil cyemeza ko hari abantu benshi bakomeretse, Dail Mail ivuga abantu umunani bakomeretse, bityo ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.

 Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish