Digiqole ad

U Bushinwa bwasabye Trump kutivanga mu bibazo by’amazi y’inyanja bwiyitirira

 U Bushinwa bwasabye Trump kutivanga mu bibazo by’amazi y’inyanja bwiyitirira

U Bushinwa bwashyize ibirwa mu mazi y’iriya nyanja mu rwego rwo kwerekana ko ari bwo buyigenga

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yabwiye USA ko igomba kwirinda kwivanga mu mitegekere y’u Bushinwa cyane ku byerekeye uko butegeka amazi yitwa South China Sea.

U Bushinwa bwashyize ibirwa mu mazi y’iriya nyanja mu rwego rwo kwerekana ko ari bwo buyigenga

Kuri uyu wa Mbere umuvugizi w’Ibiro bya Perezida Donald Trump witwa Sean Spicer yavuze ko USA izabuza u Bushinwa gukoresha igitutu mu kubuza ibindi bihugu bituriye iriya Nyanja kuyikoresha.

Ku gihe cy’ubutegetsi bwa Barack Obama yirinze kugira uruhande ashinja amakosa mu gukoresha amazi y’inyanja yo mu Majyepfo y’u Bushinwa, bamwe bakavuga ko yirindaga gukoma rutenderi ngo atarakaza u Bushinwa bityo bikagira ingaruka ku buhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Sean Spicer ejo yabwiye abanyamakuru ko US izakora ibishoboka byose igaharanira inyungu zayo n’iz’inshuti zabo muri kariya gace.

Kubera inyungu z’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Aziya zirimo gukoresha amazi y’iriya Nyanja, usanga hari impaka hagati y’u Bushinwa n’ibindi bihugu, bukemeza ko nta wundi ugomba kuyakoresha atabanje kubusaba uburenganzira.

Ubutegetsi bwa Trump bwiyemeje gukoma mu nkokora imigambi y’u Bushinwa muri kariya karere kuko ngo amazi y’iriya Nyanja ari mpuzamahanga, u Bushinwa butagomba kuyiyitirira ngo bukumire ibindi bihugu.

U Bushinwa bwo buvuga ko USA ntaho ihuriye n’ikibazo cy’ariya mazi, ngo iri kwivanga mu bibazo bitayireba.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bushinwa witwa Hua Chunying yabwiye BBC ko u Bushinwa bufite gahunda y’ibiganiro hagati yabwo n’ibihugu birebwa na kiriya kibazo ariko ko bitareba USA na gato.

Ibinyamakuru bya Leta y’u Bushinwa bivuga ko kiriya gihugu kitazihanganira na gato ibyemezo USA izafata ku kibazo cy’amazi y’iriya Nyanja. Ngo Abanyamerika nibagira icyo bakora kigamije gushotora U Bushinwa bizagira ingaruka ku Isi.

Ibihugu biharanira gukoresha ariya mazi ariko u Bushinwa bukabibera ibamba ni Taiwan, Vietnam, Philippines, Malaysia na Indonesia.

Mu myaka ibiri ishize, u Bushinwa bwubatse ibirwa muri iriya Nyanja mu rwego rwo kwereka amahanga ko amazi yayo ari bwo buyagenga. Muri iyo nyanja kandi harimo amato y’intambara y’u Bushinwa ahora azenguruka areba niba nta baturage cyangwa ingabo z’ikindi gihugu zayageramo.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish