Digiqole ad

Maneko wari ufite amakuru ku mubano wa Trump na Putin bamusanze yapfuye

 Maneko wari ufite amakuru ku mubano wa Trump na Putin bamusanze yapfuye

Bivugwa ko Trump na Putin baba bafite imibanire mu ibanga

Oleg Oronvinkin yahoze ari umwe muri ba maneko bakuru b’Ikigo cy’ubutasi cy’u Burusiya KGB( Komitet Gosudarstvennoy Bzopasnosti) mu mpera z’Icyumweru gishize bamusanze yapfuye i Moscou. Uyu mugabo ngo yari afite amabanga menshi ku mubano uvugwa hagati ya Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora USA na Vladmir Putin usanzwe ayobora u Burusiya.

Bivugwa ko Trump na Putin baba bafite imibanire mu ibanga
Bivugwa ko Trump na Putin baba bafite imibanire mu ibanga

MoscowTimes ivuga ko uburyo yapfuyemo kugeza ubu bukiri amayobera ariko ngo hari gukorwa isuzumwa kwa muganga ngo bamenye imvano y’urupfu rwe.

Taliki 10, Mutarama, 2017 ibinyamakuru bitandukanye muri USA byatangaje ko hari inyandiko ya paji 35 yerekana ubuzima bwari bwarahishwe abantu ku buzima bwa Trump ndetse n’uburyo ngo yitwaye igihe yari mu birori byihariye byarimo abagore bigurisha ari i Moscou.

Inzego z’ubutasi zabashije gufata amashusho ye zirayabika muri kiriya gihe ubwo yari i Moscou, hari muri 2013.

Nyuma y’uko amakuru atangajwe kuri iyi ‘dossier’, byavuzwe ko yazamuwe n’umwe muri ba maneko bashinzwe kuburizamo ibikorwa by’abandi ba maneko(contre-espionage) wo mu Bwongereza witwa Christopher Steele wakoreraga ikigo MI6.

Nyuma ariko byaje kumenyakana ko uyu nawe amakuru arambuye yayahawe na Oleg Oronvinkin (uyu wapfuye)  wakoreye igihe kirekire KGB kandi ari umusirikare mukuru wo ku rwego rwa Generali.

Oleg kandi ngo yari umuntu wa hafi w’umwe mu bayobozi bakuru b’u Burusiya wakurikiraniraga hafi umubano mu by’ubukungu, cyane cyane mu bucukuzi bwa Gaz, hagati ya Trump n’ubutegetsi bwa Kremlin.

Le Parisien yanditse ko ubwo Oleg Erovinkin yapfaga ngo ikibazo cye cyari mu maboko ya Putin ari kugisuzuma.

Perezida Vladmir Putin nawe yakoze muri KGB igihe kirekire mbere y’uko yinjira muri Politiki.

Kugeza ubu uruhande rwa Leta ruvuga ko Oleg Erovinkin  yishwe n’indwara y’umutima.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish