Trump yemeza ko iyicarubozo ku byihebe ntacyo ritwaye
Perezida mushya wa USA Donald Trump yatangaje ko akebo ibyihebe bigereramo abantu ariko nabyo bigomba kugererwamo. Donald Trump yemeza gukorera iyicarubozo ibyihebe cyangwa abakekwaho ibikorwa by’ubwiyahuzi ibyo ntacyo bitwaye.
Avuga ko we n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingabo James Mattis hamwe n’ukuriye CIA Mike Pompeo bateganya uko hashyirwaho ingamba zo kujya bakura amakuru mu byihebe hakoreshejwe iyicarubozo ariko nanone bitishe amategeko.
Perezida Donald Trump yabwiye ABC News ati: “Ibyihebe byo muri Aziya y’Uburasirazuba bwo hagati iyo bica imitwe Abanyamerika n’abandi baturage b’inzirakarengane ahari biba byumva ko byo nta mubiri bigira. Natwe tuzajya tubigerera mu kebo bitugereramwo.”
Yunzemo ati” Nabajije abashinzwe ubutasi bo ku rwego rwo hejuru nti: Ese uko mwabibonye, mwasanze kwinika umutwe w’umuntu mu kiringiti kirimo amazi bishobora gutuma atanga amakuru akenewe? Bansubije ko bikora cyane. Ubwo rero tuzabikora byanga bikunda ariko turinde igihugu cyacu”
Asa n’urakaye Perezida Trump yagize ati:” Islamic State ifata abantu bacu ikabaca imitwe imbere ya za camera yarangiza ikoherereza Isi yose amashusho. Ibyo bikoresho natwe turabifite simbona impamvu twe tutabikora nabo bakabona ko batabishoboye bonyine.”
Yemeza ko naganira n’abakuriye ubutasi bakemeranywa ku ingamba zikaze z’iyicarubozo zakoreshwa ngo azabibashamo uko babishaka kose.
Gushyira umutwe w’umuntu ushakwaho amakuru mu kiringiti kirimo amazi ni uburyo bw’iyicarubozo kugeza ubu bwahagaritswe muri USA nyuma y’uko amahanga asakuje ko bwakoreshwaga n’ingabo za USA mu buroko bwa Guantanamo muri Cuba mu rwego rwo kubaza abavugwagaho kuba ibyihebe bya Al Qaida ya Oussama Ben Laden.
Leon Panetta wayoboye CIA mu gihe cya Obama yaburiye abamusimbuye ndetse n’ubutegetsi bwa Trump ko gukoresha ririya yicarubozo atari ikintu cyahesha USA amakuru yifuza n’isura nziza ku Isi.
Panetta ati: “Nkurikije ibyo nzi nasanze buriya buryo budatuma umuntu abona amakuru afatika waheraho uburizamo ibikorwa by’iterabwoba cyangwa ufata ababikoze. Uyaguha aba yamaze guta umutwe k’uburyo utapfa kwizera ibyo akubwira.”
USA na Mexique biraterana amagambo
Hagati aho Donald Trump ari mu ntambara y’amagambo na Perezida wa Mexique Enrique Pena Nieto ku byerekeye kubaka urukuta rureshya na 2 000 Km rutandukanya Mexique na USA.
Nieto yaraye avugiye kuri Televiziyo y’igihugu cye ko abaturage ba Mexique batazubaka urukuta rubabuza guhahirana n’abaturanyi babo. Ngo ibyo Trump avuga bo ntibabikora.
Ku rundi ruhande ariko, Donald Trump we yemeza ko Mexique izarwubaka hanyuma USA ikabishyura amafaranga bashaka yose.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW