Tags : Uganda

Uganda: Urukiko Rukuru rwarekuye Dr.Besigye utavuga rumwe na Museveni

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri Dr.Kizza Besigye umuyobozi w’ishyaka FDC ritavuga rumwe na Leta ya Perezida Yoweri Museveni muri Uganda yavuye mu buroko aho yeri agiye kumaramo amezi abiri, icyemezo cyo kumurekura cyafashwe n’Urukiko Rukuru rwa Kampala. Muri iki itondo Kizza Besigye yazindukiye mu rukiko rukuru rwa Kampala n’urwandiko rusaba gufungurwa. Umuyobozi w’urukiko […]Irambuye

Davis Kasirye wa Rayon yaba ari kumvikana na DCMP y’i

Rutahizamu wa Rayon Sports na Uganda Craines Davis Kasirye biravugwa ko yamaze kumvikana na Daring Club Motema Pembe yo muri DR Congo. Akazayisinyira mu mpera z’iki cyumweru. Davis Kasirye, umunya- Uganda w’imyaka 23, ntazibagirwa uyu mwaka w’imikino 2015-16, kuko yitwaye neza muri Rayon sports, bituma ahamagarwa bwa mbere na Milutin Sredojevic ‘Micho’ utoza ikipe y’igihugu […]Irambuye

Uganda: Museveni yagize umugore we Minisitiri w’Uburezi na Siporo

Kuri uyu wa mbere Perezida Yoweri Museveni yagize umugore we Janet Museveni Kataaha Minisitiri w’Uburezi na Siporo, mu ivugurura rya Guverinoma yakoze nk’uko abyemererwa n’itegeko nshinga. Muri Guverinoma nshya hari bamwe mu Baminisitiri bagarutsemo n’abavuyemo. Janet Museveni Kataaha yahawe kuyobora Minisiteri y’Uburezi na Siporo, mu gihe yari asanzwe ari Minisitiri ushinzwe Intara ya Kalamoja. Museveni […]Irambuye

Perezida wa Koreya y’Epfo ari muri Uganda

Umukuru w’igihugu cya Koreya y’Epfo Park Geun-Hye ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri Uganda, akazaganira n’abayobozi ba Uganda ku bijyanye n’iterambere mu ikoranabuhanga n’ingufu z’amashanyarazi. Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Entebbe yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kahamba Kutesa. Park Geun-Hye uyobora Koreya y’Epfo, kimwe mu bihugu bifite ikaranabuhanga riteye imbere […]Irambuye

Kagitumba: Abakoresha umupaka barasaba ko ukora amasaha 24/24

Abakoresha umupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda mu karere ka Nyagatare, baravuga ko guhuza imipaka byoroheje ubuhahiranire n’ubuvandimwe, ariko bamwe mu bakora ubucuruzi bwagutse binubira kuba uyu mupaka udakora amasaha 24/24, bigatinza ibicuruzwa mu nzira. Uyu mupaka wa Kagitumba wubatse ku buryo uzajya unyuraho nibura 70% by’ibicuruzwa bituruka muri Uganda. Abaturiye uyu mupaka […]Irambuye

Smart Africa biyemeje kugabanyamo kane ibiciro by’itumanaho

Mu Rwanda kuri uyu wa mbere habereye inama yahuje abahagarariye imirongo y’itumanaho mu bihugu bihuriye mu muryango wa Smart Africa baganira ku buryo bushya bwakorohereza abaturange mu itumanaho, aho igiciro cyo guhamara cyari Frw 500, guhera tariki ya 9 Gicurasi kizaba gishyizwe ku Frw 120 mu igerageza. Byagiye bigaragara cyane ko itumanaho hagati y’abantu muri […]Irambuye

Sinzemera ibihugu bimpa imirongo y’ibigomba gukorwa kuri Uganda – Museveni

Perezida Museveni wa Uganda yiyamye amahanga n’abandi bose bamubuza amahwemo bamushinja kuriganya amatora no gutsikamira demokarasi. Mu ijambo yavugiye mu birori byo kwishimira intsinzi y’ishyaka NRM byabereye ahitwa Kololo Independence grounds, Museveni yavuze ko adateze kwemera amabwiriza y’abanyamahanga. Ati “Nzakorana n’amahanga ariko sinzemera ibihugu bimpa imirongo y’ibigomba gukorwa kuri Uganda n’ahandi.” Yongeyeho ati “Bafite ibihugu […]Irambuye

Kagitumba: Sosiyete yo muri Uganda yambuye Abanyarwanda 140 bubatse umupaka

Abaturage bakoze imirimo yo kubaka umupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda bararira ayo kwarika nyuma yo kwamburwa na sosiyete y’ubwubatsi yo muri icyo gihugu yari yabahaye akazi, igenda itabishyuye. Barasaba Leta y’u Rwanda kubishyuriza, ariko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko hakiri gukorwa ubuvugizi kugira ngo iyi kampani izabishyure. Aba bakozi basaga 140 […]Irambuye

en_USEnglish