Davis Kasirye wa Rayon yaba ari kumvikana na DCMP y’i Congo
Rutahizamu wa Rayon Sports na Uganda Craines Davis Kasirye biravugwa ko yamaze kumvikana na Daring Club Motema Pembe yo muri DR Congo. Akazayisinyira mu mpera z’iki cyumweru.
Davis Kasirye, umunya- Uganda w’imyaka 23, ntazibagirwa uyu mwaka w’imikino 2015-16, kuko yitwaye neza muri Rayon sports, bituma ahamagarwa bwa mbere na Milutin Sredojevic ‘Micho’ utoza ikipe y’igihugu ya Uganda.
Uyu musore wakoze amateka yo gutsinda ibitego bitatu (Hat-trick) mu mukino Rayon sports yanyagiye mo APR FC 4-0, biravugwa ko yamaze kumvikana na Daring Club Motema Pembe, yo muri DR Congo.
Iyi kipe ngo yifuza kumutangaho 38 000 $, Davis Kasirye agafata ho 13 000 $, naho Rayon sports igahabwa 25 000$ kuko agifite imyaka ibiri ku masezerano.
Umuseke wagerageje kuvugisha uyu musore, atubwira ko nta byinshi yavuga kuri iyi ‘transfer’, kuko agishyize umutima ku mikino ya shampiyona isigaye.
Gusa umuvugizi wa Rayon sports, Gakwaya Olivier we yatubwiye bataratangira ibiganiro n’iyi kipe yo muri DR Congo, gusa nawe aziko iyi gahunda ihari.
“Turacyafite imikino ya shampiyona, biragoye ko twakwinjira muri za ‘transfer’. Ibya DCMP turabizi ko bivugwa. Ariko nta biganiro biri ‘official’ amakipe yombi yakoze. Ntabwo baramudusaba mu buryo bwemewe, turabyumva gutyo. Abakinnyi tuzi ko bazasohoka ni Diarra na Imanishimwe gusa.” – Gakwaya Olivier
Mugihe habura umunsi umwe gusa wa shampiyona ngo AZAM Rwanda Premier League irangire, Kasirye ari muri ba rutahizamu bayoboye abandi, kuko amaze gutsinda ibitego 13, arushwa bibiri na Hakizimana Muhadjiri wa MUkura watsinze byinshi (15).
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ariko niba ari byo ni gute Sugira agurwa miliyoni zirengaho gato 100 naho Kasirye akagurwa atagera kuri miliyoni 30?
Comments are closed.