Digiqole ad

Perezida wa Koreya y’Epfo ari muri Uganda

 Perezida wa Koreya y’Epfo ari muri Uganda

Ageze muri Uganda, Perezida Park Geun-Hye yakiriwe na Minisitiri Sam Kutesa.

Umukuru w’igihugu cya Koreya y’Epfo Park Geun-Hye ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri Uganda, akazaganira n’abayobozi ba Uganda ku bijyanye n’iterambere mu ikoranabuhanga n’ingufu z’amashanyarazi.

Ageze muri Uganda, Perezida Park Geun-Hye yakiriwe na Minisitiri Sam Kutesa.
Ageze muri Uganda, Perezida Park Geun-Hye yakiriwe na Minisitiri Sam Kutesa.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Entebbe yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kahamba Kutesa.

Park Geun-Hye uyobora Koreya y’Epfo, kimwe mu bihugu bifite ikaranabuhanga riteye imbere ku Isi arimo gusura ibihugu bya Ethiopia, Kenya na Uganda kugira ngo arusheho gukomeza umubano n’ibyo bihugu.

Byitewe ko Perezida Museveni na Park Geun-Hye bazaganira ku ishoramari mu ikoranabuhanga n’ingufu z’amashanyarazi, ndetse impande zombi zigasinya amasezerano y’ubufatanye anyuranye.

Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga ko Uganda na Koreya y’epfo bifitanye umubano mwiza kuva mu myaka ya za 1980, ariko by’umwihariko ngo umubano warushijeho gutera imbere kuva Yoweli Museveni yajya ku butegetsi muri 1986. Museveni akaba we amaze gusura Koreya y’Epfo inshuro eshatu kuva yaba Perezida.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ahaaaa muri danger, ese wagirana umubano na koreya ya kim yung un hanyuma ukagirana umubano na koreya yepfo? mucukumbure mudusobanurire.

Comments are closed.

en_USEnglish