Digiqole ad

Smart Africa biyemeje kugabanyamo kane ibiciro by’itumanaho

 Smart Africa biyemeje kugabanyamo kane ibiciro by’itumanaho

Ali Bongo, Perezida wa Gabon, Yoweri Museveni wa Uganda na Perezida Paul Kagame mu nama ya Transfrom Africa yabereye i Kigali ikaza kubyara SMART AFRICA INITIATIVE

Mu Rwanda kuri uyu wa mbere habereye inama yahuje abahagarariye imirongo y’itumanaho mu bihugu bihuriye mu muryango wa Smart Africa baganira ku buryo bushya bwakorohereza abaturange mu itumanaho, aho igiciro cyo guhamara cyari Frw 500, guhera tariki ya 9 Gicurasi kizaba gishyizwe ku Frw 120 mu igerageza.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga n'abahagarariye ibigo by'itumanaho mu bihugu bya SMART AFRICA ejo ku wa mbere mu nama
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga n’abahagarariye ibigo by’itumanaho mu bihugu bya SMART AFRICA ejo ku wa mbere mu nama

Byagiye bigaragara cyane ko itumanaho hagati y’abantu muri Africa rihenze kurusha uko umuntu uri muri Africa yahamagara mu Burayi.

Iyi nama yari igamije gushyira mu bikorwa umwanzuro wafashwe n’Abakuru b’Ibihugu bihuriye mu muryango wa Smart Africa yayobowe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yabereye Addis Abeba ku wa 31 Mutarama 2016.

Uwo mwanzuro wavugagako amafaranga y’umurengera baca abaturage baba bari mu ngendo mu buryo butandukanye, aho baba bakoresha imironko y’itumanaho yakurwaho, hagashyirwaho igiciro kimwe mu buryo bw’itumanaho.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Nsengiyumva Philbert yavuze ko iyi gahunda iba igamije kwereka abaturage ko Africa ari imwe.

Ati “Hari byinshyi byagiye bishyirwaho n’Abakoloni, imipaka kuko ntabwo byakozwe n’Abanyafrika, iyi gahunda igamije kwereka abaturage ko Africa ari imwe, ibyabaye byose nta ruhare babigezemo.”

Abayobozi bakaba bifuza ko ibyo byose byagiye bishyirwaho n’Abakoloni byakurwaho, Abanyafrica bakagirana ubuhahirani mu buryo buboroheye.

Minisitiri Nsengimana yongeyeho ko iyi gahunda izafasha abaturage bo muri Africa kuko usanga abenshi baba banafite imiryango iri ahantu hatandukanye, ibyo byiza ngo byari byarabanje kugera ku bihugu bine biri mu Muhora wo Hepfo (Corridor Sud), bigiye kugera no mu biri mu muryango wa Smart Africa mu buryo bwo korohereza abantu bakora ingendo zitandukanye.

Umunyamabanga Uhoraho w’Umuryango Smart Afrika,  Dr Hamadoun Touré yavuze ko ubu ari uburyo bwiza bwo guhuza imbaraga za Africa, akaba asaba n’ibindi bihugu byo muri Africa bitari byinjira muri uyu muryango ko byakwiyunga n’ibindi bagafatanya mu iterambere.

Igiciro cyo guhamagara bagishyize ku mafaranga 120, cyari gisazwe ku mafaranga 500,  igihe ntarengwa ni ukuva tariki ya 9 Gicurasi 2016.

Iki giciro kikaba kizamara amezi atatu kigeragezwa. Bazabanza barebe niba ayo  amafaranga bashyizeho ahagije kandi banasuzuma niba abacuruza imirongo y’itumanaho nta gihombo bazahura na cyo.

Inama yitwa Transform Africa, yabareye i Kigali tariki ya 28-31 Ukwakira 2013 yaje kuvamo igitekerezo cyo koroshya ikoranabuhanga n’itumanaho muri Africa byitwa Smart Africa Manifesto.

Abakuru b’Ibihugu barindwi biyemeje gukorera hamwe mu kwihutisha imibereho myiza y’abaturage binyuze mu itumanaho, ku isonga harimo Perezida Kagame.

Ubu bushake bw’Abakuru b’Ibihugu bwashyigikiwe n’Abaperezida bose ba Africa mu nama y’Abakuru b’Ibihugu ya 22 isanzwe yabereye Addis Abeba muri Ethiopia tariki ya 30-31Mutarama 2014.

Ali Bongo, Perezida wa Gabon, Yoweri Museveni wa Uganda na Perezida Paul Kagame mu nama ya Transfrom Africa yabereye i Kigali ikaza kubyara SMART AFRICA INITIATIVE
Ali Bongo, Perezida wa Gabon, Yoweri Museveni wa Uganda na Perezida Paul Kagame mu nama ya Transfrom Africa yabereye i Kigali ikaza kubyara SMART AFRICA INITIATIVE

Josiane UWANKIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish