Digiqole ad

Uganda: Museveni yagize umugore we Minisitiri w’Uburezi na Siporo

 Uganda: Museveni yagize umugore we Minisitiri w’Uburezi na Siporo

Perezida Yoweri Museveni yahinduye abagize Guverinoma

Kuri uyu wa mbere Perezida Yoweri Museveni yagize umugore we Janet Museveni Kataaha Minisitiri w’Uburezi na Siporo, mu ivugurura rya Guverinoma yakoze nk’uko abyemererwa n’itegeko nshinga.

Perezida Yoweri Museveni yahinduye abagize Guverinoma
Perezida Yoweri Museveni yahinduye abagize Guverinoma

Muri Guverinoma nshya hari bamwe mu Baminisitiri bagarutsemo n’abavuyemo.

Janet Museveni Kataaha yahawe kuyobora Minisiteri y’Uburezi na Siporo, mu gihe yari asanzwe ari Minisitiri ushinzwe Intara ya Kalamoja.

Museveni yashyizeho Visi Perezida,  KIWANUKA Edward SSEKANDI, naho Minisitiri w’Intebe yagumye ari DR. RUHAKANA RUGUNDA.

Maj.Gen Kahinda Otafiire yagumye kuba Minisitiri w’Ubutabera no kurenga itegeko nshinga.

Uwatunguranye muri Guverinoma nshya yashyizweho na Museveni, ni uwahoze ari umuyobozi mu ishyaka rihanganye na Leta, FDC rya Kiiza Besigye, Betty Kamya ubu uyobora ishyaka Uganda Federal Alliance na ryo ritavuga rumwe na Leta, yagizwe Minisitiri ushinzwe umujyi wa Kampala asimbuye Maj.Gen Jim Muhwezi.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Gusaza koko ni ugusahurwa!

    • BINYIBUKIJE IGIHE UMUHUNGU WA “NICOLAS SARKOZY” (JEAN SARKOZY) YARI AGIYE KUYOBORA “LA DEFENSE”. ICYO GIHE IGIHUGU CYARAHAGURUTSE KIBYAMAGANIRA KURE BIRANGIRA ABIRETSE;HARI IBIHUGU UDASHOBORA GUHABWA UMWANYA NA LETA IGIHE UFITANYE ISANO N’UMUNTU UKOMEYE MURI LETA.

  • unva safi we nugira umutwe nkuwa mu 7 uzaba ugira imana, ikinsdi ijya gutera uburezi , irabwibanza niba Jeannette abishoboye WAY NOT? reka uyu mu maman mimfura ategeke ahe nabantu amashuri banakina spor.

    • Uyu mugore wa Museveni ashoboye iki abandi bagore badashoboye?! Ubwo se arwaye cg agapfa Ministeri bayikuraho?! Kwirinda icyenewabo no gutonesha biba mw’itegekonshinga rya buri gihugu.

Comments are closed.

en_USEnglish