Digiqole ad

Sinzemera ibihugu bimpa imirongo y’ibigomba gukorwa kuri Uganda – Museveni

 Sinzemera ibihugu bimpa imirongo y’ibigomba gukorwa kuri Uganda – Museveni

Perezida Museveni umaze imyaka isaga 30 ku butegetsi aheruka gutsindira kuyobora indi myaka itanu

Perezida Museveni wa Uganda yiyamye amahanga n’abandi bose bamubuza amahwemo bamushinja kuriganya amatora no gutsikamira demokarasi.

Perezida Museveni umaze imyaka isaga 30 ku butegetsi aheruka gutsindira kuyobora indi myaka itanu
Perezida Museveni umaze imyaka isaga 30 ku butegetsi aheruka gutsindira kuyobora indi myaka itanu

Mu ijambo yavugiye mu birori byo kwishimira intsinzi y’ishyaka NRM byabereye ahitwa Kololo Independence grounds, Museveni yavuze ko adateze kwemera amabwiriza y’abanyamahanga.

Ati “Nzakorana n’amahanga ariko sinzemera ibihugu bimpa imirongo y’ibigomba gukorwa kuri Uganda n’ahandi.”

Yongeyeho ati “Bafite ibihugu byabo byo kuyobora, nibagende babiyobore. Uganda ni igihugu cyacu nta muntu n’umwe uteze kuduha amabwiriza y’uko tuyobora.”

Mu bihugu bibuza Perezida Museveni gusinzira ngo harimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi banyapolitiki bavuga ko amaze ibinyejana ku butegetsi aho ngo bifuza ko ubutegetsi bwahinduka.

Leta zunze Ubumwe za Amerika zitungwa agatoki cyane kubera Ambasaderi wazo muri Uganda Deborah Malac wakomeje kunenga uburyo amatora yagenze kuva Museveni yayatsinda n’uburyo ubuyobozi bwe bwitwaye nyuma y’amatora.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Museveni yabwiye abanya Uganda yiyamamaza ko gahunda nyamukuru afite muri iyi manda ari ishyirwaho ry’igihugu kimwe mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Niba azabikora nta bufasha bwa biriya bihugu yamagana ariko ubanza bitazamworohera.

    • Hanyuma se icyo gihugu kimwe nigishyirwaho kizayoborwa nande? Kaguta, Kagame, Nkurunziza cg Magufuli? niba yaranabivuze ndumva yarimo yiterera urwenya

  • Uyu musaza ntazamenya ikimukubise kuko ntiyarushaga kuba igihangange Mobutu mukarere.

  • Ubundi se hari uwamufashije kukivana mw’icuraburindi, uBugande bwari bwarabaye indiri y’ubwicanyi, mu gihugu hose hari imiborogo y’abapfa hirya no hino, il n’y avait que du CHAOS. Iyo atagobokwa n’Abanyarwanda b’Impunzi za 1959, batanzwe imbere na “Late Fred Rwigema”, ugirango Idi-Amini ntiyarabamariye kw’icumu? Late Fred war’umugabo kabisa. Tekereza iyaba war’ukiriho ubu ugafatanya na Muzehe wacu, abadutinya byarikwikuba kenshi. Urupfu ruragapuuu. Mzee Museveni rata courage, ujy’ubabaza uti cyagihe mwari hehe? Iyo bikomeye baraturama bagategereza iyo bigana ariko abantu nako banyirubwite bakwirwariza, s’uguhagurukana amabwiriza bakahava. Wamugani wa Kadhafi iyo batamwica, ubu Africa iba igeze kure bakoresha ubukungu bwayo, buri gihugu uko cyifite bagashyira hamwe gahunda nyinshi yarafite ubu Africa iba igeze kure bariya barumiwe, ubundi bagasigara aribo binginga abanyafrica, kubangabanyiriza kubukungu bafite, babavunguriraho. Africa irakize ariko ibanga cga uburyo bwo gutunganya ubwo bukungu badaciye kuri abo, n’icyo kibazo.

    • MZEE M– USEVENI OYE! komereza aho twanze kuyoborwa nabo kumigabane yindi itari iya Africa.
      Ese ubundi bamenye ibyabo Africa ko atari iyabo bategeka uko iyoborwankande? leave Africa alone because it has their own Leaders please!

    • Umulisa we, Ese Museveni wawe yaje wenyine arasa nimbunda agera Kampala? Mwagiye mureka gucinya inkoro nukuba inkomamashyi koko? Uganda yaririho mbere ya Museveni kandi azayisiga kuko atari umurage wa se ch sekuru.Akazi ke nukuyobora yarangiza akubahiriza manda akagenda.Ibindi ni mamfu.

  • Yewega Kabayiza, ngo Museveni wanjye? Ariko ye, iyo umuntu yifitemo ingengasi muriwe yivugira uko yumva ibintu ubwe atitaye ngo abandi bo bite?
    Wifitemo ibintu bikuvugisha négativement. Ntabwo nigeze mvuga ko Président Museveni yayirwanye wenyine ahubwo ntiwasomye neza, navuze ko yafashijwe ‘AbanyaRda kugera kuntsinzi, ntanahakanye ko harimo n’abandi bagande bamwe bishimiraga impinduka nabo bamufashije kurwanya uwabavutsaga ubuzima, abahungabanyirizaga n’umutekano (ariwe Idi-Amin-Dada). Sibyo se? Uti Uganda yarisanzwe iriho, azayisiga, uti s’umurage wa se cga sekuru. None se ubundi har’uvuga ahita aba Président? Ubawe aba yarasanze hari uwamubanjirije nyuma bikaba ngombwa ko basimburana kdi urabizi. Reka nkubwire, N’
    Igihugu cye agomba kugisigasiga acyirinda ibyone diii. Nah’ubundi, tegereza iyo mandate azayirangize maze uzayimusimbureho niba ubishoboye cga ubikwiriye. Wabona utanashobora kuba Chef w’umudugudu cga w’Akagari. Mureke tujye twubaha urwego rwa buri wese kdi amahirwe y’abantu s’amwe tujye tubimenya. Nah’ubundi, imitima yabyimba akaduturikana da

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish