Tags : Uganda

Abadepite ba Uganda batoye itegeko rikumira kwinjiza imodoka zirengeje imyaka

Inteko ishinga amategeko muri Uganda yatoye itegeko ribuza kwinjiza imodoka zirengeje imyaka 15 mu muhanda. Iri tegeko rigamije kurengera ibidukikije no kurwanya ihumana ry’ikirere, kimwe no kugabanya impanuka mu muhanda ahanini ziterwa n’ibinyabiziga bishaje. Guhangana n’ihumana ry’ikirere ndetse no kongera umutekano mu muhanda byagiweho impaka n’Abadepite muri Uganda. Uganda yashyizeho iminsi itatu y’icyunamo bitewe n’impanuka […]Irambuye

Uganda: Pasiteri yasabye abayoboke be gutura Imana amadolari n’amaPounds

Umupasiteri wo mu Bangilikani muri Uganda witwa Rev Canon Christine Shimanya ku Cyumweru yanenze Abakirisitu bafite amadolari n’ama pounds bajya gusenga bakabanza kuyavunjisha mu maShilling kugira ngo babone ayo batura. Mu rusengero rwitwa Namugongo Martyrs Church niho uyu Pastori yamaganye iyo migenzereze y’Abayoboke be. Yagize ati: “Hari bamwe muri mwe usanga bafite amadolari bakuye mu […]Irambuye

Uganda: Dr Besigye yifurije ishya n’ihirwe Depite Bobi Wine

Dr Kizza Besigye wamenyekanye cyane nk’utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kaguta Museveni wa Uganda yatangaje ko yishimiye insinzi ya Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu wamenyekanye cyane nka Bobi Wine muri muzika yo muri Uganda uherutse gutorerwa kuba intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko ya Uganda. Uyu muhanzi winjiye mu nteko ishinga amategeko ya Uganda, aherutse […]Irambuye

Uganda: Arakekwaho kwambura miliyoni 30 Shs urubyiruko arwizeza akazi muri

UBUTEKAMUTWE: Umugabo wamenyekanye ku mazina ya Yusuf Mukasa arakekwaho kwambura miliyoni 30 z’ama-Shillings ya Uganda urubyiruko abizeza ko bazabona imirimo muri Canada, ni nyuma ya ba Minisitiri n’Abadepite na bo batekewe umutwe bizezwa imyanya ikomeye muri Guverinoma batanga za miliyoni. Mukasa afungiye kuri Polisi i Kampala, yacaga buri wese mu rubyiruko yabeshye akazi miliyoni 2.3 […]Irambuye

Uganda: SSemwanga wishyinguranywe amafaranga ashobora gutabururwa

Umugabo mu gihugu cya Uganda yajyanye ikirego mu rukiko asaba ko imva y’umunyamafaranga Ivan Ssemwanga, umugabo wa Zari, itabururwa kubera ko yashyinguranywe amafaranga ku wa kabiri w’iki cyumweru. Abey Mgugu, yagiye mu rukiko avuga ko amafaranga yajugunywe mu isanduku irimo umurambo wa Ssemwanga yateshejwe agaciro kandi akaba yarapfuye ubusa, ndetse ngo binyuranyije n’amategeko y’ubukungu muri […]Irambuye

Museveni yasabye inzego ze z’umutekano guhagarika ibikorwa by’iyicarubozo

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yasabye abashinzwe umutekano mu gihugu cye guhagarika ibikorwa by’iyicarubozo ku bantu bakekwaho gukora ibyaha, igihe abo bashinzwe umutekano baba babikora. Mu ibariwa Perezida Museveni yandikiye abayobozi mu nzego zo hejuru, barimo na Minisiteri y’ibikorwa by’imbere mu gihugu, yabamenyesheje ko ibikorwa by’iyicarubozo bishobora gutera umuntu kwemera ibyo atakoze  kandi ngo gukora […]Irambuye

Uganda: Abaharanira uburenganzira ngo Gen Kayihura ntakwiye gukomeza kuyobora

Itsinda ry’abanyamategeko baharanira uburenganzira bwa muntu bandikiye perezida w’inteko ishinga amategeko Rebeca Kadaga bamusaba kutemeza ubusabe bwa Perezida Museveni bwo kongerera igihe umuyobozi w’igipolisi cya Uganda Gen Kale kayihura. Ikinyamakuru the Ugandan cyo muri Uganda kivuga ko mu ntangiro z’iki cyumweru ibitangazamakuru byasohoye inkuru zivuga ko Perezida Museveni aherutse kwandikira inteko ayisaba kongera igihe Gen […]Irambuye

Museveni ati “Niba ndi umunyagitugu ndi umunyagitugu mwiza”

Mu kiganiro yagiranye na Television y’Abarabu Aljazeera, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko abamwita ko ari umunyagitugu bakwiye kubanza kureba inshuro yiyamamarije kuyobora iki gihugu kandi agatsinda ku majwi yo hejuru. Mu mpera z’icyumweru gishize Umunyamakuru wa Aljazeera yagiranye ikiganiro na Museveni imubaza icyo atekere ku murage azaba asize nyuma yo kumara imyaka […]Irambuye

Uganda: I Kampala bari kwamagana abacuruzi b’Abashinwa

Kuri uyu wa Gatatu mu murwa mukuru wa Uganda, i Kampala abacuruzi amagana n’amagana bakoze imyigaragambyo yo kwamagana icyo bise ubusumbane bukabije mu bw’Abashinwa ngo bamaze kwigarurira imitima y’abaguzi muri uyu mujyi. Aba bacuruzi bari kwigaragambya bagiye ku biro by’umuyobozi w’umujyi wa Kampala no ku zindi nyubako zikoreramo inzego z’ubuyobozi muri uyu mujyi. Abari muri […]Irambuye

Police yabujije Kiiza Besigye kujya mu misa yo gusabira Kaweesi

Dr Kizza Besigye uhagarariye amashyaka atavuga rumwe na Leta muri Uganda yaraye abujijwe na Police ya Uganda kwitabira Missa yo gusabira nyakwigendera AIGP Andrew Kaweesi wishwe arashwe ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize. Iyi misa yabaye ku Cyumweru yabereye muri Cathedral ya Lubaga i Kampala nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Monitor. Dr Besigye yari mu modoka ye ari […]Irambuye

en_USEnglish