Kagitumba: Abakoresha umupaka barasaba ko ukora amasaha 24/24
Abakoresha umupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda mu karere ka Nyagatare, baravuga ko guhuza imipaka byoroheje ubuhahiranire n’ubuvandimwe, ariko bamwe mu bakora ubucuruzi bwagutse binubira kuba uyu mupaka udakora amasaha 24/24, bigatinza ibicuruzwa mu nzira.
Uyu mupaka wa Kagitumba wubatse ku buryo uzajya unyuraho nibura 70% by’ibicuruzwa bituruka muri Uganda.
Abaturiye uyu mupaka bemeza ko mbere babanzaga gusabwa ibyangombwa kugira ngo bambuke bava mu gihugu bajya mu kindi, ariko nyuma y’uko uyu mupaka wuzuye ngo bakoresha indangamuntu gusa.
Usanga bambukana ibicuruzwa birimo imyaka bakajya kubigurisha muri Uganda, bemeza ko iyubakwa ry’uyu mupaka ryababereye ingirakamaro.
Umwe mu turuka Uganda witwa Gato God yagize ati “Ngewe ndi umucuruzi, akenshi njya nkunda kuza gucuruza hano mu Rwanda iyo urebye ubona uyu mupaka urimo gutanga umusaruro cyane kandi twizeye ko biziyongera.”
Muhorakeye Anet we ni Umunyarwanda, yadutangarije ko kuba uyu mupaka warubatswe byafashije kunguka abakiriya.
Ati “Ubu mfite iduka hano ariko abenshi bahaza ni abo muri Uganda.”
Gusa ngo abakora ubucuruzi bwagutse bo baracyabangamiwe no kuba uyu mupaka udakora amasaha 24/24, kuko bitera bamwe gutinda kw’ibicuruzwa byabo mu nzira.
Mugabe alexis umunyarwanda twasanze kuri uyu mupaka avuye kurangura ibicuruzwa bitandukanye mu gihugu cya Uganda, ni umwe mu babangamiwe no kuba umupaka udakora amasaha 24/24.
Ati “Ni byo ko turakora ariko byaba byiza uyu mupaka ukoze amasaha 24/24 kuko uraza wahagera bwije ntiwemererwe kwambuka ugasanga biratudindiza.”
Umuyobozi w’umupaka wa Kagitumba Akayezu Adolphe, yatangaje ko uyu mupaka wafashije mu kwihitisha serivisi zijyanye na gasutamo.
Asubiza kuri ibi bibazo abakora ubucuruzi bwagutse bafite, yavuze ko umwanzuro wo gutangira gukora amasaha yose ngo ugomba kuzafatwa n’ubuyobozi bw’ibihugu byombi nyuma y’uko ibikorwaremezo byose biteganyijwe kubakwa bizaba bishojwe.
Ati “Icyo navuga ni uko ibyo kongeera amasaha bikorwa na Leta si icyemezo gifatwa natwe, gusa nanjye nshyigikiye ko yongeerwa kuko byafasha abakoresha uyu mupaka.”
Ibikorwa byo kubaka umupaka wa Kagitumba ku ruhande rw’u Rwanda byakozwe n’ikigo cya Trade Mark gitafanyije na Rwanda Revenue Authority, byatwaye asaga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW