Digiqole ad

Kagitumba: Sosiyete yo muri Uganda yambuye Abanyarwanda 140 bubatse umupaka

 Kagitumba: Sosiyete yo muri Uganda yambuye Abanyarwanda 140 bubatse umupaka

Nyagatare ni ahatukura

Abaturage bakoze imirimo yo kubaka umupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda bararira ayo kwarika nyuma yo kwamburwa na sosiyete y’ubwubatsi yo muri icyo gihugu yari yabahaye akazi, igenda itabishyuye. Barasaba Leta y’u Rwanda kubishyuriza, ariko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko hakiri gukorwa ubuvugizi kugira ngo iyi kampani izabishyure.

Nyagatare ni ahatukura
Nyagatare ni ahatukura

Aba bakozi basaga 140 bavuga ko bafitiwe umwenda bari mu byiciro bitandukanye. Barimo abubatsi n’abahereza, abatanze amavuta y’imodoka kuri iyo Sosiyete, n’abagiye bayikodesha imodoka zatwaraga umucanga n’amabuye mu gihe hubakwaga uwo mupaka.

Muri rusange abo bose bishyuza iyo Sosiyete amafaranga asaga miliyoni 15 y’u Rwanda.

Sosiyete yitwa Clealine Contractors Ltd ni yo ikekwaho kwambura abo Banyarwanda, bagatakambira Leta y’u Rwanda ngo ibishyurize aya mafaranga bakoreye ubwo bubakaga umupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda.

Nsengimana  na Ntezirizaza Emanuel  bari muri abo baturage bakoreye iyi societe ariko ntibishyurwa.

Undi witwa Ufitabe Thelesphore na we wambuwe agira ati “Hashize imyaka ibiri batwambuye, ubu twarashobewe. Bakimara kutwambura icyo gihe abana ntibagiye ku ishuri bagombye gutegereza undi mwaka, baraduhombeje cyane.”

Mugorewera na we wakoze aho, ati “Twambuwe turi benshi twabuze n’aho tubariza kuko bigiriye iwabo (Uganda). Leta yacu (y’u Rwanda) ikwiriye kudufasha ikatwishyuriza, birababaje gukorera ubusa kandi wari uzi ko uzishyurwa.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, bwizeza abaturage bafitiwe umwenda ko hakiri gukorwa ubuvugizi kugira ngo iyi Sosiyete ibishyure umwenda w’amafaranga ibabereyemo, nk’uko byemezwa na Judith Mukanyirigira umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu karere.

Mukayiranga ati “Ni Kampani mpuzamahanga, tukimara kumenya ko yagiye twabaruye abaturage batishyuwe. Ubu turimo kubakorera ubuvugizi kugira ngo babe bakwishyurwa kuko ni ikibazo tuzi dushyiramo ingufu kugira ngo gikemuke.”

Avuga ko hari icyizere ko aba baturage bazishyurwa amafaranga yabo kuko ngo iyi kampani izwi, aho yaba iherereye hose ngo izakurikiranwa yishyure abo yakoresheje.

Iyi kampani yambuye aba batura yaje gusimburwa muri iyi mirimo n’indi yitwa  DONGIL bivugwa ko ngo ari na yo yari yayihaye akazi maze iba ariyo irangiza imirimo yo kubaka inyubako z’umupaka zirimo One Stop Boarder Post (inyubako ikorerwamo n’inzego z’umupaka ku bihugu byombi).

Ubu uyu mupaka wararangiye ndetse wamanamaze gutahwa nubwo abawubatse bo bagitegereje ko bazishyurwa.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Leta yagombye gutanga ikirego muri EAC

Comments are closed.

en_USEnglish