Minisitiri w’Intebe wa Israel yatangiye urugendo rw’amateka muri Africa
*Ku isaha ya saa saba z’amanywa i Kigali nibwo Netantahu indege ye igeze Entebbe
*Mu rugendo rwe azagera no mu Rwanda
Benjamin Netanyahu Minisitiri w’Intebe wa Israel yatangiriye urugendo rwe muri Africa abenshi babona ko ari urw’amateka.
Netanyahu aragera muri Uganda aho yibuka ku nshuro ya 40 igikorwa cyo kubora Abayahudi bari bafashwe bugwate n’ibyihe bakaza kubohozwa n’abakomando ba Israel, babatabariye ku kibuga cy’indege cya Entebbe aho indege barimo yari yashimutiwe.
Iyi ndege yari yayobejwe ivuye muri Israel yerekeza mu Bufaransa tariki ya 27, Kamena 1976.
Mu ijoro rya tariki ya 3 Nyakanga 1976, Ingabo za Israel zabashije kubohoza abantu 105 bari bafashwe bugwate, mu gitero cyavuzwe cyane ku Isi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Idi Amin Dada, cyahitanye abari bafashwe umunani barimo n’umuvandimwe wa Netanyahu, Lt Col Yonatan Netanyahu n’abasirikare 20 mu ngabo za Uganda.
Urugendo rwa Netanyahu rurafatwa nk’urw’amateka kuko hari hashize igihe kirekire cyane Minisitiri w’Intebe wa Israel atagera muri Africa.
Mu rugendo rwe, Netanyahu azaganira n’Abakuru b’Ibihugu barimo uwa Uganda, Kenya, U Rwanda, Ethiopia, Zambia na Sudan y’Epfo kandi azanabonana na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania.
UM– USEKE.RW
9 Comments
Uyu we umenya ngo aba arinzwe kurusha Perezida wa Somalia (ejo bundi) cyangwa Kaddafi (kera) igihe bakandagiraga mu Rwanda.
Reka duhe ikaze uyu Mugabo uvuye mu gihugu YEZU yavukiyemo;
WELCOME BENYAMINI NETANYAHU!
Tumuhaye ikaze
Icubahiro co, aragikwiye vrm.Umukama Imana imube hafiye agendane na Yesu Kristo. Natwe duti ikaze muri Africa twese duti;abashitsi turabakunda cane gose
NUMU RACIST UYIU MYATANYAHO…… YIRIRWA YIRUKANA ABIRABURA IWABO URI ISRAEL….BESI ICYIMUZANYE AHO MURI EASTAFRICA NI POLITICAL INTERESTS NTABUUNTU UWO M– USENZI AGIRA. WORLD CRIMINAL JUST AS M– USEVENI
Nizereko ataje kudutsindagira za mpunzi zibayo yabuze ahwashyira doreko ngo muri Uganda hamaze kugera 1500.Bakaba baremereye guha ibifaru Museveni kubericyo gikorwa.Tube maso twese.
Abashaka gusoma amateka ya Uganda na Israeli murasanga inyandiko nziza kuri RFI aho musanga ko Mukuru wa Netanyahu yiciwe muricyo gitero cyo gukiza abari bafashwe nibyihebe nkumusilikari warukuriye iyo comando.
Jimmy, Netanyahu ni umu Jew/Juif kandi idini yabo ntiyemera Yesu Kristo. Naho Akazarama, ibitutsi byuzuye muri message ntoya yawe bikwiye kugutera isoni. Byogumanire ntawe ukeneye ko umwereka ko nta burere wigeze.
Bamwe mubanyarwanda mbona aha kumbuga bitita aba Israel bazabaze uko byagensekeye aba frasha (African Jews bakomaka kumwamikazi wa Sheba) bo muri Ethiopia na Somaria. Israel yaje kubafata muri Africa ibajana muri Israeli ariko bose bagarunse amaguru adakora has kubera ivangura ruhu bakorerwaga kandi government ya Israel ukabarekera ntigire icyo ibikoraho. Hari namakuru avugako bamwe muri abo ba frasha abashobora kuba barishwe.
Umugi Yezu yavukiyemo uherereye mubirometero icumi uvuye mumugi wa Jerusalem witwa Bethelehem ukaba utabarizwa mugihugu cya Israel nkuko benshi babyibeshaho ahubwo yezu yavukiye mugihugu cya Palestina yubu. Netanyahu kuba yatugendereye nibyiza gusa tube maso ataba aje gushimangira umushinga wabo(Abanya isiraheli) bafite wo kohereza abirabura muri Uganda na Rwanda nkuko muri Uganda byatangiye. Gusa ni inkuuru nziza kurundi ruhande yo kuzamura umubano hagati y’uturere twombi mugihe abanyaburayi bakiri mubibazo by’ubukungu.
Comments are closed.