Digiqole ad

Uganda: Urukiko Rukuru rwarekuye Dr.Besigye utavuga rumwe na Museveni

 Uganda: Urukiko Rukuru rwarekuye Dr.Besigye utavuga rumwe na Museveni

Dr Kizza Besigye kuva yatangira guhangana na Perezida Museveni nta gihe adafungwa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri Dr.Kizza Besigye umuyobozi w’ishyaka FDC ritavuga rumwe na Leta ya Perezida Yoweri Museveni muri Uganda yavuye mu buroko aho yeri agiye kumaramo amezi abiri, icyemezo cyo kumurekura cyafashwe n’Urukiko Rukuru rwa Kampala.

Dr Kizza Besigye kuva yatangira guhangana na Perezida Museveni nta gihe adafungwa
Dr Kizza Besigye kuva yatangira guhangana na Perezida Museveni nta gihe adafungwa

Muri iki itondo Kizza Besigye yazindukiye mu rukiko rukuru rwa Kampala n’urwandiko rusaba gufungurwa.

Umuyobozi w’urukiko Wilson Masalu Masane amaze gusoma uru rwandiko n’impamvu zatanzwe na Dr. Kizza Besigye yahise ategeka ko Besigye agomba gufungurwa kuko ngo ari umwere nta mpamvu ihari yatuma aguma gufungwa.

Kizza Bessigye n’ibyishimo byinshi, inzira yajemo siyo yanyuzemo ataha kuko ntiyasubiye kuri gereza ya Luzira ahubwo yahise yerekeza mu rugo iwe i Kasangati.

Yavuze ko yishimye kandi ameze neza ngo agiye gutegura ikiganiro n’abanyamakuru kizaba ejo ku wa gatatu tariki 13 Nyakanga.

Ati: “Ndishimye, ubu mfite ukwishyira nkizana, nzavugana n’abanyamakuru ejo mu rugo iwanjye.”

Dr. Besigye yagiye mu buroko kuva tariki ya 16 Gicurasi 2016 ashinjwa kugambanira igihugu ubwo yari yarahiriye kuyobora Uganda umunsi umwe mbere y’uko Perezida Museveni yari kurahira nk’uwatsinze amatora.

Ngo ni we mu nya Uganda wa mbere urekuwe n’urukiko rukuru kubera gutanga inyandiko isaba ifungurwa, yashinjwaga icyaha cyo kugambanira igihugu.

Urukiko rwategetse ko kuva tariki ya 26 z’uku kwezi Dr. Kizza Besigye azatangira kujya yitaba urukiko inshuro imwe mu byumweru bibiri.

Mu 2006 Kizza Besigye nabwo yashinjwe icyaha cyo kugambanira igihugu, nabwo ava mu buroko ku bw’inyandiko zisaba gufungurwa, ariko akomeza kwitaba urukiko. Yitabye inshuro 39 mbere y’uko ahanagurwaho icyo cyaha.

Besigye asubira iwe mu rugo i Kasangati yari aherekejwe n'abayoboke be benshi
Besigye asubira iwe mu rugo i Kasangati yari aherekejwe n’abayoboke be benshi
Umuhanzi Bobi Wine ari mu bitabiriye uru rubanza na we yishimiye ko Besigye yarekuwe
Umuhanzi Bobi Wine ari mu bitabiriye uru rubanza na we yishimiye ko Besigye yarekuwe

NBS TV

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish